Kim Kardashian yashyize hanze amafoto y’ibihe byiza yagiranye na Lewis Hamilton ubwo bari mu biruhuko

Imyidagaduro - 18/08/2026 7:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Kim Kardashian yashyize hanze amafoto y’ibihe byiza yagiranye na Lewis Hamilton ubwo bari mu biruhuko

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kim Kardashian, yashyize hanze amafoto agaragaza ibihe byiza yagiranye n’umukinnyi wa Formula 1, Lewis Hamilton, ubwo bari mu biruhuko bari kumwe n’umuryango we ku kirwa.

Ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026, Kim Kardashian w’imyaka 45 yashyize kuri Instagram amafoto y’urugendo rwaranzwe n’ibyishimo n’urukundo

Ku ifoto ya mbere, Kim na Lewis bagaragaye bagenda ku mucanga ahantu hatuje. Lewis yari yambaye ikabutura yo koga y’umukara, mu gihe Kim yari yambaye ikanzu yo koga irimo ibara ry’icyatsi kibisi.

Ku yindi foto, aba bombi bagaragaye bafata selfie imbere y’indorerwamo, bambaye imyenda ihuje amabara y’umutuku, umweru n’ikijuju, mbere yo kujya ku mucanga.

Kim na Lewis kandi bafashe ifoto bari kumwe na Khloé Kardashian, mushiki wa Kim, wari wajyanye n’abana be babiri, True w’imyaka umunani na Tatum w’imyaka ine.

Amafoto yashyizwe hanze kandi agaragaza Kim agerageza gukina umukino wo gutwara surf ari kumwe n’umukobwa we Chicago w’imyaka umunani ndetse n’umuhungu we Saint w’imyaka 10. Umuhungu we Psalm w’imyaka irindwi we yagaragaye ari ku mucanga.

Kim kandi yashyize hanze amafoto ye yambaye bikini ari ku mucanga, ndetse n’amafoto y’inyamaswa yo mu nyanja izwi nka sea turtle.

Uru rugendo rubaye nyuma y’uko Kim Kardashian na Lewis Hamilton bongeye kugaragara bari kumwe mu biruhuko. Muri Nyakanga 2026, aba bombi bari bagiye mu biruhuko ahantu hari ikiyaga, aho Lewis Hamilton yashyize hanze amafoto ari kumwe na Kim nyuma y’urupfu rwa nyirakuru wa Kim, Mary Jo “MJ” Shannon, witabye Imana afite imyaka 91.

Muri Kamena, amakuru yatangajwe n’umwe mu bantu ba hafi y’uyu muryango yabwiye PEOPLE ko kuba Kim yaramaze gutangira kujyana Hamilton hafi y’abana be bigaragaza “ukuntu amwizera cyane.”

Uwo muntu yavuze kandi ko Kim “atoranya cyane abantu yemera ko baba hafi y’abana be,” kuko ngo abarinda cyane kandi ko atajya yihutira kumenyekanisha umuntu mushya ku bana be.

Kim Kardashian na Lewis Hamilton batangiye kuvugwa cyane nk’abari mu rukundo nyuma yo kubonwa bari kumwe mu buryo bwihariye i Paris muri Gashyantare 2026.

Kuva icyo gihe, bakomeje kugaragara bashyigikirana mu bikorwa bitandukanye. Hamilton yasuye Kim ubwo yarimo gufata amashusho ya filime All’s Fair, mu gihe Kim na we yagiye gushyigikira Hamilton mu irushanwa rya Formula 1 rya Monaco Grand Prix muri Kamena 2026.

Kim Kardashian yashyize hanze amafoto y’ibihe byiza yagiranye na Lewis Hamilton ubwo bari mu biruhuko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...