Kim Kardashian w’imyaka 45 y’amavuko yagaragaye muri iri siganwa ku wa Gatandatu, yambaye ikanzu yo mu bwoko bwa Alaïa ifite ibara ry’iroza ryerurutse, ijosi rifunze.
Uyu mwambaro yawuhuje n’isakoshi ya Hermès Mini Kelly ifite ibara ry’iroza risa n’iryo ku ikanzu ye. Yayirimbishije n’umutako wo mu ijosi wa Chrome Hearts uriho imisaraba yi feza, yongeraho impeta ihuye n’uwo mutako.
Yashyizeho n’inkweto ndende zo mu bwoko bwa Paris Texas ndetse n’imisatsi yasokoje ayisubiza inyuma.
Iyi kanzu si ubwa mbere igaragaye mu muryango wa Kardashian, kuko Khloé Kardashian na we yayambaye mu birori byo ku mucanga byizihizaga isabukuru y’imyaka 30 ya Kendall Jenner mu 2025.
Kim Kardashian yagaragaye ashyigikira Lewis Hamilton
Iyi myambarire ya Kim Kardashian yagarutsweho cyane mu gihe yakomeje kugaragara ari kumwe n’umukinnyi w’isiganwa ry’imodoka ukomoka mu Bwongereza, Lewis Hamilton, w’imyaka 41.
Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo muri Gashyantare 2026, ubwo amakuru yavugaga ko bari bamaranye iminsi mu mahoteri y’akataraboneka yo mu Bwongereza.
Muri Nzeri 2026, bongeye kugaragara mu ruhame bari kumwe mu muhango wo gufungura inzu ndangamurage ya George Lucas yibanda ku buhanzi bwo kuvuga inkuru, wabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri Kanama, Hamilton na we yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto atari yarigeze asangiza abantu mbere, agaragaza ibihe yagiye agirana na Kardashian.
Mbere yaho, muri Nyakanga, uyu mukinnyi yari yanashyize hanze amafoto agaragaza ibihe yamaranye n’abana bane ba Kim Kardashian yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Kanye West. Abo bana ni North, Saint, Chicago na Psalm.
Kim Kardashian yavuze ku gihe yamaze atari mu rukundo
Mu ntangiriro za Ukwakira 2026, Kim Kardashian yavuze ko yamaze imyaka itanu atari mu rukundo, nyuma yo gutandukana na Kanye West mu 2021, uretse igihe gito yavuzwe mu rukundo n’umunyarwenya Pete Davidson.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Times’ Style Magazine, Kardashian yavuze ko icyo gihe atari yiteguye kongera gukundana n’undi muntu, kuko yashakaga kwiyitaho no kwibanda ku bana be ndetse n’imishinga yari afite.
Yavuze ko atigeze yumva ahangayikishijwe no kumara icyo gihe atari mu rukundo, ahubwo ko yabonaga ari umwanya yari akeneye kugira ngo yite ku bindi bice by’ubuzima bwe.
Kanye West yaba atabangamiwe n’urukundo rwa Kim na Hamilton
Mu mezi ashize, amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Amerika yavugaga ko Kanye West atabangamiwe n’umubano mushya w’uwahoze ari umugore we na Lewis Hamilton.
Umwe mu bantu begereye West yabwiye Page Six ko uyu muraperi abona Hamilton nk’umuntu mwiza, w’umunyabwenge kandi w’umukinnyi w’indashyikirwa.
Amakuru yatangajwe kandi yavugaga ko West yumva atekanye ku kuba Hamilton ari hafi y’abana be, ndetse ko yifuza ko Kardashian agira ubuzima bwiza.
Kim Kardashian na Lewis Hamilton bari basanzwe baziranye kuva kera, mbere y’uko umubano wabo uvugwa nk’uwahindutse urukundo.
Gusa, nubwo bakomeje kugaragara bari kumwe mu ruhame no ku mbuga nkoranyambaga, bombi ntibaratangaza mu buryo burambuye ibijyanye n’umubano wabo.



Kim Kardashian yashyigikiye Lewis Hamilton muri Formula 1 yabereye muri Singapore
