Kim Kardashian yahishuye ko ashyingirwa bwa mbere, n’ubwo yafataga amashusho y’urukozasoni yari yafashe ibiyobyabwenge

Imyidagaduro - 27/11/2018 7:58 PM
Share:
Kim Kardashian yahishuye ko ashyingirwa bwa mbere, n’ubwo yafataga amashusho y’urukozasoni yari yafashe ibiyobyabwenge

Ikiyobyabwenge cyitwa ecstacy ngo nicyo Kim Kardashian yakoreshaga ubwo yashyingirwaga, ibyo yavuze yumvikanisha ko wari umwanzuro uhubukiwe, dore ko ngo n'ubwo yafataga amashusho y'urukozasoni (sex tape) ngo nabwo yari yafashe iki kiyobyabwenge.

Uyu mugore wa Kanye West yahishuye ibi mu kiganiro cy'umuryango we 'Keep Up With The Kardashians' gica kuri televiziyo ya E!. mu gihe mu mabyiruka ye yari azwiho kuba ari we rukumbi utanywa inzoga, Kim Kardashian yavuze ko yanywaga ikiyobyabwenge cya ecstacy. Aya makuru ariko yahise anyomozwa na Ray J bakoranye ayo mashusho y'urukozasoni muri 2003 ariko akaza gusakara muri 2007.

Uyu mugore w'imyaka 38 avuga ko ubwo yashyingirwaga bwa mbere afite imyaka 20 mu mwaka wa 2000 yari yafashe ecstacy, ikiyobyabwenge cyongera imisemburo y'umunezero n'imbaraga ku kigero cyo hejuru, nyamara ngo uyu rugo yubatse wari umwanzuro mubi, dore ko yasenye nyuma y'imyaka 4 gusa.

Image result for kim kardashian and Kanye

Kim Kardashian yashyingiranwe na Kanye West, bafitanye abana 3

Muri 2003 nibwo we n'umukunzi we akaba n'umuhanzi Ray J bakora ubusambanyi bifata amashusho yaje gusakara ku isi hose muri 2007, ubu nabwo ahamya ko yari yafashe ecstacy n'ubwo Ray J ahamya ko ibi ari ibinyoma. Nyuma yaho gato muri 2011 Kim Kardashian yashyingiranwe na Kris Humphries bamaranye iminsi 72 gusa, nyuma aza gushakana na Kanye West.

Kim Kardashian avuga ko se umubyara Robert Kardashian yamwigishije gutwara imodoka akiri muto cyane ndetse ngo niwe watwaraga abavandimwe be mu gihe babaga banyweye basinze. Ibi byo kutanywa inzoga ariko avuga ko bitamubuza kuba umunyabirori no gukunda aho abantu bishimishiriza.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...