Kim Kardashian, ufite imyaka 45, yavuze ko iyo abana be, North w’imyaka 13, Saint w’imyaka 10, Chicago w’imyaka 8 na Psalm w’imyaka 7, bari kumwe na we, umwe mu baforomo be aba ari hafi yabo mu gihe cyose.
Nubwo afite abantu bamufasha mu kwita ku bana, Kardashian yavuze ko hari inshingano akomeza gukora ubwe. Yatangaje ko ari we ubajyana ku ishuri ndetse akabagarura, ndetse buri mugoroba bakicara hamwe bagasangira amafunguro y’umuryango.
Ati: “Ntekereza ko ndi umubyeyi ufite umurongo uri hagati. Ndi umubyeyi wihangana cyane kandi ukunda abana be. Ndetse ndacyemera ko umwana aryama mu buriri bwanjye iyo abishaka. Buri joro nsomera abana ibitabo.”
Kardashian kandi yavuze ko we na Kanye West bafite uburyo bwiza bwo gushyikirana iyo bigeze ku bikorwa by’abana babo, cyane cyane kuri North uri gutangira urugendo rwe rwa muzika ku giti cye.
Ati: “Icyo ni cyo kintu papa we nanjye dushyigikirana kurushaho. Dushyiraho umwanzuro umwe kandi tukareba ko ari mu mishinga twembi twemera.”
Kim Kardashian na Kanye West bashakanye mu 2014, batandukana mu 2022. Kubyara abana bane byatumye bakomeza kugira ibyo bahuriraho nubwo batakiri kumwe.
Mu myaka ishize, Kardashian yavuze ko kurera abana bane atari ibintu byoroshye, nubwo afite abaforomo ndetse n’abandi bamufasha. Mu kiganiro yagiranye na podcast mu 2024, yavuze ko hari igihe yumva ari wenyine mu nshingano zo kurera abana.
Yavuze ko afite abantu benshi bamushyigikira, ariko ko biba bigoye cyane cyane mu gihe cya nijoro, ubwo abana bashobora kuba baryamye mu buriri bwe, bamwe bakamukandagira cyangwa bakarira.
Kardashian yavuze ko adakunze kuvuga cyane ku bibazo ahura na byo mu kurera abana kubera gutinya ko abantu bamucira urubanza, ariko ashimangira ko hari byinshi akora nk’umubyeyi w’abana bane.
Uretse kuba ari umubyeyi, Kim Kardashian akomeje kugira ibikorwa byinshi birimo ubucuruzi bwe bwa Skims, ibikorwa bya televiziyo, gukina filime no gukomeza urugendo rwe rwo kwiga amategeko.
Kuri ubu kandi ari mu rukundo n’umushoferi w’isiganwa ry’imodoka rya Formula 1, Lewis Hamilton.



Kim Kardashian yavuze uko arera abana bane afitanye na Kanye West
