Ibyari bimaze amezi bivugwa mu itangazamakuru byamaze kujya ahagaragara, nyuma y’uko Kim Kardashian atangaje ku mugaragaro ko ari mu rukundo na Lewis Hamilton, binyuze mu mafoto n’amashusho yasangije abakunzi be ku rubuga rwa Instagram.
Ibi byabaye ku wa 1 Kamena 2026, aho uyu mugore w’icyamamare yashyize hanze amafoto agaragaza ubuzima bwe n’abantu bahafi ye cyane , harimo naho yari kumwe na Hamilton batembera mu Mujyi wa New York.
Muri ayo mashusho, hagaragayemo igikorwa cyakoze kumitima ya benshi, aho Kardashian yagerageje gufata ifoto bari ku magare, akabura uburinganire akenda kugwa, amashusho yafashwe na Hamilton ubwe.
Aba bombi batangiye kuvugwaho murukundo kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, ndetse bagiye bagaragara barikumwe mu ruhame inshuro nyinshi.
Impamvu y’iki cyemezo cyo gushyira urukundo rwabo ku mugaragaro ifitanye isano n’uko umubano wabo ukomeje gukura no gukomera, ndetse bagaragaza ko batakiri mu rwego rwo guhisha ibyabo nk’uko byari bisanzwe mbere.
Nubwo mbere bari baragerageje guhisha urukundo rwabo, ubu bigaragara ko umubano wabo ugeze ku rwego rushimishije, aho Hamilton yamaze no kugaragara arikumwe nu muryango wa Kardashian, harimo no kumarana igihe n’abana be.


:max_bytes(150000):strip_icc():focal(749x0:751x2)/Kim-Kardashian-and-Lewis-Hamilton-060126-b08a935c86c34b61a042508ad6ee1524.jpg)
Ibyari bimaze amezi bivugwa mu itangazamakuru byamaze kujya ahagaragara, nyuma y’uko Kim Kardashian atangaje ku mugaragaro ko ari mu rukundo na Lewis Hamilton, binyuze mu mafoto n’amashusho yasangije abakunzi be ku rubuga rwa Instagram
