Nk’uko tubikesha FAB Magazine, Kim Kardashian ari muri iki gihugu ku butumire bwa sosiyete imwe ikora iby’itumanaho yaraye ishyize hanze gahunda nshya yo guhamagara no kohereza ubutumwa.
Abantu bari benshi bifuza kureba Kim muri Cote d'Ivoire. Aha yari akigera ku kibuga cy'indege/Daily Mail
Biteganyijwe ko Kim Kardashian agomba kumara muri iki gihugu amajoro abiri.
Ni ubwa kabili Kim Kardashian agera ku mugabane wa Afurika akaba yahaherukaga mu myaka ibiri ishize ubwo yari kumwe n’umuvandimwe we Kourtney baritabiriye umuhango wo kumurika ikinyobwa gishya muri Afurika y’Epfo.
Kim yahawe indabo n'abamutumiye.
Jean Paul IBAMBE