Kim Kardashian akomeje kugirana ibihe byiza n'imfura ye North West bavanye mu Butaliyani-AMAFOTO

Imyidagaduro - 30/05/2022 4:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Kim Kardashian akomeje kugirana ibihe byiza n'imfura ye North West bavanye mu Butaliyani-AMAFOTO

Umunyamidelikazi Kim Kardashian umaze iminsi avuye mu guhugu cy'u Butaliyani n'umuryango we aho yari yaragiye mu bukwe bwaciye ibintu bwa mukuru we Kourtney Kardashian na Travis Barker, akomeje kugirana ibihe byiza n'imfura ye North yabyaranye na Kanye West wahoze ari umugabo we.

Kim Kardashian waranzwe no kwishimira Ubutaliyani mu gihe gito yari ahamaze yanahagiriye ibihe byiza n'imfure ye North West yabyaranye n'umuraperi Kanye West wahoze ari umugabo we bakaza gutandukana kubera ibyo batumvikanyeho. Nyuma yo kuva mu Butaliyani, Kim akomeje kwishimana n'imfura ye North West aho batari gusigana.

Kim Kardashian n'umukobwa we North West baherutse kugirira ibihe byiza mu Butaliyani

In touch Weekly ikinyamakuru cy'imyidagaduro cyatangaje ko Kim Kardashian ibihe byiza yagiranye n'umukobwa we bari mu Butaliyani babikomeje banagarutse muri Los Angeles aho bagaragaye bishimanye basohotse gusangira ibyo kurya bya n'ijoro. Kim Kardashian akaba nawe yasangije abakunzi be amafoto ye n'umukobwa we kuri Instagram yerekana uko byari byifashe ubwo yari yasohokanye n'imfura ye anahamya ko yari yishimye.


Aya mafoto akaba yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko North West akuze vuba ndetse ko atagaragara nk'umwana w'imyaka 8 dore ko yari yambaye inkweto za 'High Heels' zizwiho kwambara n'inkumi. Mu mafoto akurikira ihere ijisho Kim Kardashian yishimanye n'imfura ye North West yabyaranye na Kanye West baherutse gutandukana:



Kim Kardashian yasohokanye n'imfura ye North West



Kim Kardashian akomeje kwishimana n'umukobwa we nyuma yo kuva mu Butaliyani


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...