Kuwa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2023,mu birori bya Yubile y'Imyaka 125 Ivanjili igeze Gihugu cy'u Burundi, byahimbarijwe i Mugera, Cardinal Antoine Kambanda wari uhagarariye Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashyikirije Kiliziya Gatolika y'i Burundi, impano y'Ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo ngo azabaherekeze mu kivi gishya batangiye.
Ni ibirori byari byitabiriwe n'imbaga y'abakristu benshi bari baje gushimira Imana yabagejejeho urumuri rw'ukwemera ikoresheje abapadiri Bera. Uretse abakristu, abayobozi mu nzego zitandukanye bari barangajwe imbere n'Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, Evariste Ndayishimiye bari baje ari benshi kwizihiza ibi birori .
Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Musenyeri Visenti Harolimama, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Rwanda bakaba bari bahagarariye Kiliziya Gatolika mu Rwanda muri ibyo birori.
Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda wanayoboye Igitambo cya Misa mu Ijambo rye, yagarutse ku mateka Kiliziya zo Rwanda no mu Burundi avuga ko bihuriye ku kuba zarashinzwe n'Abapadiri Bera.
Yagize ati "Umuryango w'Abapadiri bera ni wo wagejeje Ivanjili mu Burundi ndetse no mu Rwanda nyuma gato. Twonse ibere rimwe ry'ukwemera. Natwe nibo batuzaniye Ivanjili, i Burundi muturebera izuba ry'urumuri rw'Ijambo ry'Imana."
Kubera aya mateka n'ibindi byinshi izi Kiliziya zombi zihuriyeho harimo no kuba zihuriye mu Ihuriro rya ACOREB, Cardinal Kambanda yagejeje kuri Kiliziya mu Burundi ubutumwa bwa Kiliziya mu Rwanda bubifuriza Yubile nziza.
Ati"Mu izina rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda no mu izina ry'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda hamwe na Musenyeri Visenti Umwepiskopi wa Ruhengeri akaba na visi Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Rwanda twaje kwifatanya namwe, kubifuriza yubile nziza kuri mwese."
Nyuma yo kugaruka ku byo Kiliziya mu Burundi imaze kugeraho mu myaka 125 imaze, Cardinal Antoine Kambanda, yagejeje kuri Kiliziya mu Burundi impano y'Ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo bagenewe na Kiliziya mu Rwanda, ibaragiza umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho ngo azabashoboze mu butumwa mu kivi gishya batangiye.

Ati"Twaje tugira ngo tubaragize n'umubyeyi Bikira Mariya. Yaradusuye i Kibeho hano hafi. Aratubwira ati 'ndi Nyina wa Jambo. Atuzanira ubutumwa ati 'nimwicuze, musenge nta buryarya kandi mujye munyiyambaza." Twazanye impano y'ishusho y'umubyeyi Bikira Mariya nyina wa Jambo kugira ngo tumubature muri iki cyiciro cy'iyogezabutumwa mu Burundi. Kugira ngo akomeze abaherekeze kandi abafashe."

Yubile ya Kiliziya Gatolika mu Burundi ibaye mu gihe hasigaye igihe gito kugira ngo ngo Kiliziya Gatolika mu Rwanda ihimbaze Yubile y'imyaka 125 imaze. Iyi yubile ikaba iteganyijwe mu mwaka wa 2025.