Kiliziya Gatolika yatanze umucyo ku by'uko Bikira Mariya yabonekeye abantu ku biti by’inturusu muri Musanze

Iyobokamana - 18/01/2026 4:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Kiliziya Gatolika yatanze umucyo ku by'uko Bikira Mariya yabonekeye abantu ku biti by’inturusu muri Musanze

Kiliziya Gatolika yatanze umucyo ku makuru amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari abantu babonekewe na Bikira Mariya ku biti by’inturusu bibiri ndetse no ku giti cy’ipoto y’amashanyarazi, muri Paruwasi ya Busogo mu Karere ka Musanze.

Ibi byatangajwe mu gihe mu mpera z’iki Cyumweru ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuwa 17 Mutarama 2026 hasakaye amakuru avuga ko Bikira Mariya yabonekeye abana babiri biga mu Rwungwe rw’Amashuri rwa Rwinzovu, ndetse ishusho ye ikaba yaragaragaye ku giti cy’ipoto y’amashanyarazi.

Iryo shuri riherereye mu Mudugudu wa Rwinzovu, Akagari ka Murago, mu Murenge wa Gataraga. Ni ho bivugwa ko ayo mabonekerwa yaba yarabereye. Abo bana ni bo bavuze bwa mbere ko babonye Yezu na Bikira Mariya ku biti by’inturusu bibiri ndetse no ku ipoto y’amashanyarazi.

Bamwe mu bantu bahageze bavuga ko nabo babibonye, mu gihe abandi bavuze ko nta kintu babonye. Amakuru avuga kandi ko mu baje kuhagera harimo n’umwe mu bapadiri. Uwahamije ko nawe yabyiboneye, yavuze ko byamushimishije cyane.

Ati: "Nanjye nari mu bantu bari bateraniye aho, nitegereje ipoto mbona ishusho imeze nk’iya Bikira Mariya. Byanshimishije cyane, numva ari nk’uko byagenze i Kibeho. Twishimiye ko Umubyeyi Bikira Mariya yaba yadusuye natwe.”

Mu nkuru ducyesha Imvaho Nshya, Padiri Abbé Jean Bosco Nambaje, yagize ati: “Ibi byabaye bikeneye ubushishozi bukomeye. Twabimenyesheje ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, ari bwo bufite ububasha bwo kwemeza niba ari ibonekerwa nyakuri. Banyeretse igiti cy’inturusi n’ipoto bivugwa ko byabonekerwagaho, ariko nta kintu kidasanzwe nabonye.”

Akomeza agira ati: “Bikira Mariya ntiyapfa kwigaragaza uko mu buryo nka buriya ngo abonekere abantu ibihumbi bitanu icyarimwe, kandi nta butumwa na bumwe bwatanzwe na we nk’uko ajya abigenza aho yabonekeye. Turasaba abakirisitu gutegereza icyemezo cy’inzego bireba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yagize ati: “Kiriya ni igihuha. Nta mabonekerwa ya Bikira Mariya yabaye. Twahageze nk’ubuyobozi kuko hari hateraniye abantu benshi barimo abana, abasaza n’urubyiruko, bisaba kwitwararika ku mutekano. Twasanze hari abantu barenga igihumbi, ariko nta kintu kidasanzwe twabonye. Rwose ni igihuha.

Mu itangazo ryatanzwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo, yasabye Abakristu bose kurangwa n’ubushishozi, birinda gukwirakwiza ibihuha n’ubutumwa butera abantu ubwoba, urujijo n’akajagari mu kwemera. Yibukije ko Kiliziya itihutira kwakira cyangwa kwemeza amakuru ajyanye n’amabonekerwa atarabanza gusuzumwa mu buryo bwimbitse.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Busogo, Abbé Jean Bosco Nambaje, yashimangiye ko ukwemera kwa Kiliziya Gatolika gushingira ku nkingi eshatu z’ingenzi ari zo Ibyanditswe Bitagatifu, Inyigisho z’Ubuyobozi bwa Kiliziya (Magisterium) n’Uruhererekane rwa Kiliziya (Tradition). Bityo Abakristu basabwa gukurikiza umurongo wa Kiliziya, aho kwishingikiriza ku makuru atagenzuwe neza.

Ku bijyanye n’amabonekerwa, Abakristu bibukijwe ko Kiliziya yemera amabonekerwa gusa amaze gusuzumanwa ubushishozi bukomeye. Muri uko gusuzuma, harebwa cyane ubutumwa butangirwa muri ayo mabonekerwa, hagasesengurwa imyitwarire n’imibereho y’ababonekewe, harebwa niba bafite ubuzima buzira umuze, by’umwihariko mu mitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe.

Hanasuzumwa niba ubwo butumwa bwayatangiwemo bwaragize uruhare mu myitwarire myiza, ukwiyegurira Imana no gukomeza ukwemera kw’Abakristu. Kiliziya yanibukije ko Abakristu bagomba gusengera ahantu hemewe n’ubuyobozi bwa Kiliziya kandi hafite umutekano uhagije, hirindwa guteranira ahantu hashobora guteza impanuka cyangwa guteza umutekano mucye.

Itangazo rigenewe abakristo ba Paruwasi ya Busogo ryo kuwa 18 Mutarama 2026

Nyuma y’inkuru yasakaye kuva ejo bundi ku wa gatanu ko ku ishuri rya G.S Rwinzovu habaye ibisa n’amabonekerwa,
Padiri mukuru wa Paroisse ya Busogo aributsa abakristu bose ibi bikurikira:

-Ukwemera kwacu gushingiye ku nkingi 3: Ibyanditswe Bitagatifu, Inyigisho z’Ubuyobozi bwa Kiliziya n’Uruhererekane rwa Kiliziya.
-Gukurikiza umurongo wa Kiliziya.
-Amabonekerwa yemerwa na Kiliziya amaze gusuzumanwa ubushishozi, hamaze kurebwa ubutumwa bwayo mabonekerwa, ababonekewe niba bafite ubuzima buzira umuze cyane cyane ubwo mu mutwe, hamwe no kureba niba ubutumwa bwayatangiwemo bwaragize uruhare mu myitwarire myiza y’abakristu.
-Tugomba gusengera kandi ahantu hemewe kandi hafite umutekano uhagije. Bityo rero Padiri mukuru arasaba abakristu bose kurangwa n’ubushishozi mu kwemera kwacu, twirinda ibihuha, gutanga ubutumwa butera abantu urujijo n’ubwoba.

Arasaba kandi kwirinda gusengera ahantu hashobora gushyira abantu mu kaga kandi tugakomeza kwimika yacu mu ituze. Ibindi tubiharire Kiliziya nk’Umubyeyi utubereye kandi udafasha “gushungura no kumenya ibiri muri ayo mabonekerwa bigamije umuhamagaro nyakuri Kristu agenera Kiliziya, cyane cyane uw’abatagatijwe be” (Gatigisimu ya Kiliziya, n. 67).

Arangije abaragiza Imana ikomeza kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2026.


Itangazo rya Kiliziya Gatolika ku bakristo bose ba Paruwase ya Busogo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...