Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yashyizwe ahagaragara ku wa 15 Mata 2026, igaragaza ko mu mwaka wa 2025 ingo 4.479 zanditswe muri sisiteme ko zatandukanye, muri zo 2.629 zikaba zaratandukanye binyuze mu nkiko. Ikindi ni uko 41, 1% by’izo ngo zari zimaze igihe kitarenze imyaka 10 zubatswe, mu gihe ingo nke cyane ari zo zari zimaze igihe kirekire.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Kinyamateka ivuga ko iyi mibare yagarutsweho na Padiri Fraterne Nahimana, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, nyuma y’Inama yabaye ku wa 17 Mata 2026, iyobowe na Myr Edouard Sinayobye, Perezida w’iyo Komisiyo aho basuzumye uko umuryango uhagaze n’ingamba zikwiye gufatwa.
Padiri Fraterne Nahimana yagaragaje ko uku gutandukana kw’abashakanye kugenda kwiyongera ari ikibazo gikomeye cyane, ku buryo Kiliziya ikibona nk’igikuba cyacitse.
Yagize ati: “Imiryango iyo yahuye n’ibibazo byo gutandukana kwa hato na hato, burya twebwe nka Kiliziya dusanga ari igikuba kiba cyacitse. Ni igikuba kiba cyacitse kuko ubundi abinjiye mu mugambi w’Imana bagasezerana bizira gutandukana, bagasezerana kubana muri rwa rukundo ruzira uburyarya ari narwo rurumbuka imbuto. Iyo icyo gihango bari baragiranye gisenyutse, ni igikuba kiba cyacitse.”
Iyi mvugo igaragaza uburemere Kiliziya Gatolika iha isezerano ry’ugushyingirwa, ifata nk’irishingiye ku Mana kandi ritagomba gusenyuka. Padiri Fraterne Nahimana kandi yasobanuye ko iyi mibare igaragaza ko ikibazo gifite aho gihuriye n’uburyo bwo gutegura abagiye kurushinga no gusobanukirwa ubuzima bw’urushako.
Yagize ati: “Byamaze kugaragara y’uko izo ngo zitandukana, akenshi biba byarapfuye hakiri kare. Kwinjira mu mubano w’abashakanye bidateguwe neza, abantu batumva ubuzima bagiye kwinjiramo n’inshingano zabwo nshya kandi badafite aho bazihungira kandi bagomba kuzisohoza.”
Asobanura ko hari abinjira mu rushako batiteguye bihagije, bigatuma bahura n’ibibazo batashoboye guhangana na byo. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Kiliziya Gatolika ishishikajwe no gushyira imbaraga mu gutegura abagiye kurushinga no gukomeza guherekeza abamaze kurushinga.
Padiri Nahimana ati: “Kiliziya rero atari ukugendera gusa kuri iyo raporo, n’ubundi isanzwe ishishikajwe n’uko imiryango yabana kandi ikabana mu bumwe buzira gutandukana. Ni yo mpamvu ishyiraho ingamba zirimo gutegura neza abagiye gushinga urugo.”
Yasobanuye ko amasomo y’amezi atandatu ahabwa abagiye kurushinga atari ukubarushya, ahubwo ari ukubategura neza ejo hazaza. Ati: “Hari abatekereza ko amezi atandatu yo gutegura abagiye kushinga ingo muri Kiliziya ari uburyo bwo kurushya abantu, ariko si byo. Ni uburyo bwo kubaruhura no kuzabaruhura ejo hazaza, kugira ngo bazubake ingo zihamye.”
Kiliziya inashyira imbaraga mu guherekeza ingo zikiri nto, cyane cyane mu myaka itanu ya mbere y’urushako, aho ibibazo byinshi bivukira. Padiri Fraterne Nahimana ati: “Niba muri iyo raporo wumva ko abatandukanye barenze 4.400 kandi abarenga 41% bakaba ari abatarengeje imyaka 10 babana, Kiliziya iravuga iti: mu myaka 5 ya mbere ni ngombwa ko ingo ziherekezwa.”
Akomeza avuga ko iyi gahunda izafasha ingo gukemura ibibazo hakiri kare. Ati: “Twiyemeje gukomeza kongera imbaraga mu guherekeza ingo cyane cyane ingo zikiri ntoya kugira ngo zigume mu muhamagaro wazo.”
Aho Kiliziya ihagaze kuri gatanya
Mu nyigisho n’amategeko bya Kiliziya Gatolika, Ugushyingirwa ni Isakaramentu ridaseswa, bityo gatanya ntiyemerwa nk’uburyo bwo gusesa isezerano.
Kiliziya Gatolika igaragaza ko ikibazo cya gatanya gikwiye gufatwa nk’ihungabana rikomeye ry’umuryango, risaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye. Maze hagashyirwa imbere cyane gutegura neza abagiye kurushinga no guherekeza ingo zikiri nto mu myaka ya mbere.
