Ni
igitaramo cyasusurukijwe n’abanyarwenya banyuranye barimo Muhinde, Kandi na
Musa, Joseph, Keppa, Lucky Baby, Clement Inkirigito, Eric w’i Rutsiro,
Jonathan, Dede n’abandi, cyasigiye abakunzi baryitabiriye ibyishimo bidasanzwe.
G-Tuff
yihariye urubyiniro, asaba urubyiruko kureka ibiyobyabwenge
Ni
ubwa mbere umuraperi akaba n’umunyarwenya G-Tuff, umaze kwamamara cyane ku
mbuga nkoranyambaga, yari atumiwe muri Gen-z Comedy.
Mu
buhamya bwe, G-Tuff yavuze ko mu bihe byashize yakoresheje ibiyobyabwenge
bikamuviramo no gufungwa, ariko ubu yarabiretse.
Uyu
musore yahise anamurikira urubyiniro indirimbo nshya ari gutegura, yongera
gushimangira ko umuziki ari inzira nshya yo kubaka ejo heza.
Kigingi
yatunguranye agaruka i Kigali
Umurwenya
ukunzwe cyane mu Burundi, Kigingi, yatunguye abakunzi ba Gen-z Comedy agaragara
ku rubyiniro. Yari amaze igihe atitabira ibitaramo mu Rwanda kubera imirimo
myinshi yo hanze, ariko yagaragaje ko yishimiye kongera guhura n’abafana b’i
Kigali.
Kigingi
yazamuye amarangamutima y’abari muri Camp Kigali ubwo yunganiraga urwenya rwa
Muhinde, maze abwira abafana ko ari iby’agaciro kuba agarutse i Kigali,
anateguza ko azataramira i Molato ku Cyumweru tariki 31 Kanama 2025.
Jules Sentore
yasogongeje Album ‘Umudende’
Umuhanzi
w’injyana gakondo Jules Sentore yari umutumirwa wihariye muri iki gitaramo.
Yafashe umwanya wo gusangiza abakunzi be ibijyanye n’Album ye nshya yise
“Umudende”, yamuritse ku mugaragaro ku wa 1 Kanama 2025 mu rwego rwo gufasha
Abanyarwanda kwizihiza Umuganura.
Yavuze
ko iyi album iriho indirimbo 12, zose zubakiye ku muco nyarwanda n’umuco wa
Kinyarwanda muri rusange. Irimo indirimbo nka “Rutemikirere”, “Ikirenga”,
“Urumamo”, “Inka” yakoranye na Rugaba, “Indamutsa” yakoranye na Bakuri, ndetse
na “Nkuyo” yakoranye na Nkuba.
Yagize
ati: “Nashakaga album izajya inibutsa urubyiruko ko tugomba kubaka ku muco no
kuwusigasira, kuko ari wo mwirondoro wacu.”
Album
“Umudende” yatunganyijwe na Producer Madebeats kandi iri ku mbuga zose
zicururizwaho umuziki zirimo Spotify, Apple Music, Audiomack na YouTube.
Iki gitaramo cya Gen-z Comedy cyasize isomo rikomeye ku rubyiruko: guha agaciro umuco, kwirinda ibiyobyabwenge no gukomeza gusabana mu buryo buzima.
Jules Sentore yasogongeje Album ye ‘Umudende’ mu gitaramo cya Gen-z Comedy
Album ‘Umudende’ ya Jules Sentore igizwe n’indirimbo 12 zubakiye ku muco nyarwanda
Sentore yibukije urubyiruko ko rugomba gusigasira umuco binyuze mu bihangano
Umuraperi G-Tuff yigaruriye urubyiniro rwa Gen-z Comedy mu buryo bwe bushya bwo gusetsa
G-Tuff yasabye urubyiruko kureka ibiyobyabwenge bakanywa ‘Mukaru’
Ubu G-Tuff yibanda ku muziki no gutanga ubutumwa bwubaka urubyiruko
Kigingi yatunguye abakunzi ba Gen-z Comedy agaruka i Kigali nyuma y’igihe kinini
Umurwenya ukunzwe mu Burundi, Kigingi, yishimiye kongera guhura n’abafana b’i Kigali
Kigingi
yateguje igitaramo i Molato tariki 31 Kanama 2025
Gen-z
Comedy yongeye guhuza urubyiruko n’abanyarwenya b’ibyamamare
Muhinde yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu rwenya, asetsa abakunzi ba Gen-z Comedy
Imikino ye y’ubuzima busanzwe yongeye gusetsa urubyiruko rwasetse kugeza rushoje
Muhinde ni umwe mu banyarwenya bagaragaje ubukaka muri iki gitaramo
Kandi na Musa bahurije hamwe imbaraga, basetsa abakunzi ba Gen-z Comedy
Ubufatanye bwa Kandi na Musa bwatumye abitabiriye barushaho kuryoherwa n’urwenya
Uduhigo twabo twinshi two ku rubyiniro twongeye kubahesha igikundiro
Lucky Baby yinjije umwimerere mu rwenya rwe, asetsa abakunzi ba Gen-z Comedy
Ni umwe mu banyarwenya bashya bari kwigarurira imitima y’urubyiruko
Imyitwarire ye yihariye ku rubyiniro yatumye abafana bamwirahira
Ishimwe Joseph yasusurukije urubyiniro rwa Gen-z Comedy mu buryo bwe bwo gusetsa buhoraho
Ubwitabire bw’abafana bwamuhaye imbaraga zo gusetsa birenze
Joseph ari mu banyarwenya bari gufasha Gen-z Comedy gukomeza kuryoha
Umunyarwenya wamamaye nka Umushumba yizihije isabukuru y'amavuko
Umunyarwenya ukoresha amazina ya Dede
Umunyarwenya ukoresha izina rya Massamba muri ibi bitaramo by'urwenya
Umunyarwenya Jonathan yongeye kunezeza abantu
Umunyarwenya Eric w'i Rutsiro yongeye kunyura abantu muri ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi
Umunyarwenya Isacal ari kumwe na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-z Comedy
Abana babarizwa mu itsinda 'Tommorow Kids' bemerewe kwishyurirwa amafaranga y'ishuri
Umunyarwenya Keppa Nyirudushya yahembye umwe bakunda kwitabira cyane ibi bitaramo