Kigali 'z Illest Muzik bashyize hanze amashusho y'indirimbo yabo ISI

- 04/03/2013 9:37 AM
Share:
Kigali 'z Illest Muzik bashyize hanze amashusho y'indirimbo yabo ISI

Nyuma yo gutangaza itegurwa rya album-studio yabo ya mbere,itsinda KIGALI 'Z ILLEST MUZIK ryatugejejeho amashusho y’indirmbo nshya yitwa "ISI".

Abagize iri tsinda baratangaza ko iyi ndirimbo ikaba izagaragara kuri album ya Kigali 'z  illest bise "OVER HERE-NDACYAHARI",bishatse kuvuga ko nyuma y'ibyo bahuye nabyo byose mu buzima bagihari bahagaze neza.

Nk’uko byatangajwe na  Rwego,umuyobozi w’iri tsinda yavuze ko iyi alubumu yabo izaba igizwe n'indirimbo 14 na bonus(inyongezo . Izo ndirimbo zikazaba ziri ahanini mu kinyarwanda,izindi mu gifaransa n'icyongereza

Mu rwego rwo kunonosra umuziki wabo,iyi album bayikoze mu buryo bw'umwihariko,buri wese muri iri tsinda yakoze indirimbo imwe ari wenyine,murizo twavugamo IWACU-Fab Toxik,ISI-Jalas LEE n'izindi zizagenda zisohoka buhoro buhoro n'amashusho yazo.

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ISI HANO:

Amashushosho y'izo ndirimbo yakozwe n'umunyanyarwanda Ashyl(ASHYL FILMZ) ukorana na Kigali'z illest nawe akaba arimo ari garagaza cyane muri ino minsi.

Twabibutsa ko iri tsinda rigizwe nabasore batanu ba ba nyarwanda bakorera mu gihugu cy'Ubufaransa aribo:Jalas LEE,Fab Toxik,J.Coolious,K-City,Mc Nito na Morgane bakunze kwita CJ (ukomoka muri Guadeloupe) wiyongereyemo mu minsi ishize.

Bavuze kandi ko hari izindi ndirimbo zitari kuri album yabo bakoze zizagera ahagaragara vuba aha,nka Dear Rwanda Remix bafatanije n'umuhanzi Don Hatali(umuhanzi nyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Canada) , OVER HERE Remix"- Version acoustique bakoranye n’abahanzikazi bakorera i Paris mu gihugu cy'Ubufaransa bazwi ku izina rya Sista'z and famous.

 Kubirebanye na gahunda yo kumenyekanisha album yabo, Kigali'z illest baratenganya gukora igitaramo cyo kuyimurika muri Gicurasi 2013 mu mujyi wa Rouen mu Bufaransa.  Bazaba batumiye n'abandi bahanzi batandakanye. Bizakorera ibitaramo mu yindi mijyi y'Ubufaransa(Rennes,Mantes-la-jolie,Lilles..) no mu Bubiligi aho bigize gukorera igitaramo umwaka ushize.

Kigali 'z illest basoje  bashimira abafana babo n'inshuti ku bw'urukundo n'inkunga y'ibitekerezo babagezaho. 

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...