Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Nyakanga 2015 nibwo iserukiramuco rya Kigali up ryafunguwe ku mugaragaro ku nshuro yaryo ya 5 ribaye. Hari hateganyijwe abahanzi banyuranye bagombaga kuririmba ariko by’umwihariko umuhanzi Eddy Kenzo niwe wari utegerejwe na benshi. Ku isaha ya saa tatu na mirongo ine n’itatu(21h43)nibwo uyu muhanzi yageze ku rubyiniro. Yagiye akurikiranya nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe . Eddy Kenzo yahereye ku ndirimbo ‘Zivuga’ akurikizaho, Super power, Sumbusa, Kikili dance, Mind your business, Forever, Bolingo,Maria Rosa,Jambole.
Kenzo kandi yaririmbye indirimbo yahereyeho bwa mbere agitangira kuririmba, ahita ayikurikiranya n’iyatumye amenyekana ariyo ‘Stamina’. Yanagiye aririmba zimwe mu ndirimbo yafatanyije n’abanyarwanda harimo ‘No one’ yafatanyije na Dream Boys, ndetse na ‘Zero distance’ aheruka gukorana na Tom Close. Mu kuririmba kwe Eddy Kenzo yanyuzagamo akabyinana n’ababyinnyi be ndetse akanyuzamo akaganira n’abari bitabiriye umunsi wa mbere wa Kigali Up.
Mu gitaramo hagati kandi Kenzo yashimangiye ubwiza bw’abanyarwandakazi avuga ko bunamwibutsa nyina umubyara dore ko yari umunyarwandakazi . Ati “Iyo ndebye abakobwa beza b’u Rwanda, binyibutsa mama wanjye.” Mu byo yavugaga byose yakomezaga kuvuga ko afite inkomoko mu Rwanda ndetse agakunda kugaruka kuri Butare cyane cyane ko nyina umubyara ngo ariho yakomokaga. Ku isaha ya saa yine na mirongo itanu n’ibiri(22h52) nibwo uyu muhanzi yaririmbye’Sitya loss’ indirimbo ye ikunzwe cyane ku isi hose maze abari aho nabo ntibamutenguha barayibyinana karahava. Kuva atangira kuririmba kugeza asoje abafana ntibigeze bahagarara kubyina uretse ko na we yemeje ko yari yazanywe no kubasusurutsa ndetse no kubabyinisha.
Yinjiriye mu ndirimbo'Zivuga'
Abikirizaga Eddy Kenzo
Kenzo n'ababyinnyi be ntako batagize
Bishimiye Eddy Kenzo cyane baranabigaragaza
Yanyuzagamo agasabana n'abafana be
Bamwe mu bafana baje bitwaje ibendera ry'u Rwanda
Yanze kugenda adafashe ifoto umuhanzi Kenzo washimishije benshi
Uku niko yabinnye 'Bolingo'
Uyu mukobwa yabyinishije ikibuno atangaza benshi
Aragororotse cyane
Uyu mucuranzi wa Kenzo na we yagaragaje ubuhanga budasanzwe acurangisha gitari amenyo
Ubuhanga aba bahanzi bagaragaje bwatumye Alex Muyoboke ananirwa kwiyumanganya abasanga ku rubyiniro arabashimira
Basoje bashimira abafana babagaragarije kubishimira cyane
Uko igitaramo cy’umunsi wa mbere wa Kigali up 2015 cyagenze muri rusange
Mico Band iturutse mu Burundi niyo yatangije iri serukiramuco. Ikurikirwa n’abahanzi banyuranye ahanini bakorera muzika yabo mu nzu itunganya muzika ya BMCG. Babimburiwe na Mike Kayihura, wakurikiwe na 1 Key. Ange Mutoni ukomeje kugaragaza ko ari umwe mu bakobwa bakomeye muri muzika nyarwanda kandi bafite ubuhanga bukomeye yakiriye basaza be atangirira ku ndirimbo yise ‘Accapela’ ,akurikizaho’Dancing all Night’ asoreza kuri ‘Up’ . Uyu mukobwa yishimiwe cyane n’abari muri iki gitaramo. Indirimbo ze zose yaziririmbye yikirizwa n’umuraperi Master Kaycee wo mu Rwanda.
Abandi bahanzi baririmbye harimo Licky Password,Nicolenstia ukomoka muri Haiti ariko akaba asanzwe aba mu Rwanda waririmbye indirimbo ziganjemo injyana ya Zouk. Haririmbye kandi umuhanzi Mutu wiga mu ishuri ryo ku nyundo. Nubwo atazwi ariko uyu musore n’itsinda baririmbana bagaragaje ubuhanga kuburyo bakurikiranywe neza bazavamo abahanzi bakomeye mu gihe kizaza. Itsinda Beauty for Ashes niryo ryaririmbye mu bahanzi bahimbaza Imana.
Olivier Kavutse na bagenzi be bari baherekejwe na Amanda bahereye ku ndirimbo’Turashima’,’Ni uwa mbere’ n’izindi zinyuranye maze nabo bishimirwa cyane n’abitabiriye umunsi wa mbere wa Kigali Up. Umuhanzi Jah Bone D uririmba injyana ya Reggae ukomoka mu Rwanda ariko usanzwe aba mu Busuwisi yahawe umwanya nawe aririmba zimwe mu ndirimbo ze ndetse n’iz’umuhanzi Bob Marley. Kubera ikibazo cy’umwanya, uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro(stage) ataririmbye indirimbo azwiho na benshi yise’ Si abantu’.
Mu masaha ya saa munani z'amanywa bamwe bari batangiye kugura amatike
Icyo kunywa no kurya cyari giteganyijwe ariko buri wese akigurira
Abo ikofi yari iremereye bumvaga umuziki bakiyongeza icyo kurya
Herve wo mu itsinda rya Comedy Knights niwe wabanje kuba umushushyarugamba
Umuhanzi Mike Kayihura
1Key
Angel Mutoni
Uyu mukobwa yagaragaje ubuhanga bukomeye muri muzika ya Hip Hop y'abakobwa
Might Popo wazanye igitekerezo cyo gutangiza Kigali Up niwe wakiriye Herve akomeza kwakira abahanzi anabasobanurira abari aho
Hope na we ni umwe mu bari baje kwihera ijisho iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya 5
Ricky Password na we yataramiye abitabiriye Kigali Up 2015
Bishimiye kwitabira Kigali Up
Beauty for Ashes baririmba indirimbo zahimbiwe Imana bishimiwe cyane
Nicolenstia ukomoka muri Haiti
Amahumbezi n'umuziki uba uhari bibera bamwe umwanya mwiza wo kugaragarizanya urukundo
Nubwo ataramenyekana cyane ariko uyu musore ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Mutu yagaragaje ko ishuri rya muzika ryo ku Nyundo ririmo impano nyinshi
Mutu n'itsinda ryamufashaga. Bose ni abanyeshuri bigishwa na Might Popo
Babu yaje kunganira Mutu imwe mu ndirimbo bafatanyije
Jah Bone D yashimishije abakunda injyana ya Reggae
Ku isaha ya saa mbiri na mirongo itanu n’umunani(20h58), aherekejwe n’itsinda ry’abanyeshuri bo ku Nyundo biga muzika, umuhanzi Riderman yageze ku rubyiniro ubona ategerejwe na benshi. Yinjiriye ku ndirimbo’Pipililipipi’ n’izindi ze zikunzwe maze asoreza kuri ‘Holo’. Uyu muhanzi yagaragaje ko amaze kumenyera muzika icuranzwe Live ndetse ko afite n’abafana b’ingeri zose nkuko babimugaragarije iri joro.
Riderman ku rubyiniro
Nyuma y'umunsi umwe akoze ubukwe ,Riderman yongeye kugaragaza ko ari umuraperi ukomeye ndetse yishimirwa n'ingeri zoze
Ni aba nabo ni abafana b'indirimbo za Riderman
Riderman yishimiwe cyane
The Worshippers bari baje mu gitaramo cyo ku munsi wa mbere bareba uko bimeze kuko nabo baririmba kuri iki cyumweru
Might Popo n'abanyeshuri be
Umunsi wa mbere wasojwe ku isaha ya saa tanu z’ijoro(23h00) usozwa n’umuhanzi Eddy Kenzo. Kigali Up irakomeza kuri iki cyumweru tariki 26 Nyakanga 2015 ari nabwo iri busozwe. Bamwe mu bahanzi biteganyijwe ko bari buririmbe harimo The Sisters, The Worshippers, Soleil waturutse muri Amerika, Jay Polly, n’abandi banyuranye. Itsinda Sauti Sol rikunzwe cyane mu ndirimbo nka Sura yako na Nerea naryo riraza kuririmba mu bahanzi bari busoze Kigali Up 2015.
PHOTO:Moise NIYONZIMA
RENZAHO Christophe