Uyu mugabo witwa Dusabimana Emmanuel uvuga ko aho akorera aka kazi ke k’ubupfumu hitwa i Buragurabwami, yatangarije TV1 ko aho i Burabwami akorera kuva na kera hahoze hagera abakiliya benshi bahaba baturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu mahanga baje kuraguza, gusa ubu ngo babaye bake kuko hadutse abahanuzi yita ko ari ab’ibinyoma bamutwariye abakiriya bakajya bababeshya.
Igihombo mfite rero, abahanuzi babaye benshi, abahanuzi nakwita ko abenshi ari ab’ibinyoma, bo bihangamo ziriya ndimi zituruka kuri Shitani bakayobya abantu bati nimuze tubahanurire, bati twagize iyerekwa, bati twakweretswe, bati gutya na gutya... Ugasanga abantu benshi, ubu nk’abantu bazaga hano i Buragurabwami baje kwibariza, ntabakiza. Usanga barigiriye muri ibyo byumba by’amasengesho iyo hirya, ngo hari ahantu mu butayu, ngo hari ahantu mu misozi, ngo hari ahantu mu mikingo, ngo bagenda bagahurirayo n’umuhanuzi, ngo akaguhanurira... Ariko usanga hano abakiliya barabuze, kandi aha hantu uhereye kera, aha i Buragurabwami abantu baracicikanaga, abaturutse mu mahanga, abaturutse mu Rwanda... Usanga ubu abaza ni umwe umwe. Umupfumu
Uyu mupfumu avuga ko n’ubwo yemera ko Imana ibaho akaba yemera na Satani, ngo Satani ari we yemera cyane ndetse akaba ari nawe aramya amusaba kumukorera ibintu bitandukanye, kuko ngo Satani ari umwami w’isi kandi akaba afite ububafasha bwo gukora ibyo abana b’abantu baba bananiwe gukora. Avuga kandi ko uretse na Satani, ngo anumvira imandwa za se umubyara.
Aho uyu mupfumu akorera, hari impu z'inyamaswa nyinshi harimo n'izitamenyerewe mu Rwanda
N'ubwo atari kenshi abapfumu bemera gutangariza rubanda ko bakora uyu mwuga, hari igihamya ko mu Rwanda hari abapfumu benshi ndetse hari n'abahanzi nyarwanda bagiye biyemerera ko bagiye mu bapfumu gushaka intsinzi mu muziki wabo.