Aba babyeyi bahawe ibiribwa nkenerwa mu buzima bwa
buri munsi birimo umuceri, ibitoki, imboga n’ibindi.
Sherrie Silver n’umubyeyi we Apôtre Florence Silver baremeye
aba babyeyi b’Intwaza binyuze mu muryango bashinze bise 'Destiny Rebuilders' usanzwe ukora ibikorwa by’urukundo cyane cyane mu Karere ka Nyarugenge ho muri
Kigali n’ahandi.
Bavuga ko iki gikorwa bakoze kiri mu rwego rwo
kwifatanya n’aba babyeyi batakaje imiryango yabo n’abana babo bakaba batagifite
imbaraga zo gukora kubera imyaka y’ubukure.
Ibi kandi biri no muri gahunda yo kwifatanya n’aba
babyeyi muri iki gihe u Rwanda n’inshuti bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gukomeza kuba hafi abarokotse ayo mahano.
Sherrie Silver n’umubyeyi we basanzwe bakora ibikorwa
byiganjemo kwishyurira ubwisungane mu kwivuga (Mituelle de Sante) imiryango
inyuranye, kugaburira abatishoboye, gufasha abana batishoboye bavuka mu
miryango ikennye n’ibindi.
Umuyobozi w’umurenge wa Mageragere, Hategekimana Silas
yashimye cyane Sherrie Silver ku bwo kuzirikana ababyeyi b’Intwaza muri ibi
bihe by’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa kandi kiri mu mushinga w’umuryango 'Destiny
Rebuilders' wa Sherrie Silver wiswe ‘Mfungurira Project’ itanga ibiribwa ku miryango
icyennye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyarugenge.
Sherrie Silver ni umubyinnyi wabigize umwuga kandi
wamamaye cyane mu ndirimbo yiswe Childish Gambino This is America ubwo
yagaragazamo impano itangaje mu kubyina.
Akorana n’imiryango n’ibigo bitandukanye mu bikorwa
byo gufasha abakene, ubuhinzi n’ibindi.
Uyu mukobwa uvuka i Huye, aherutse kubakirwa ikumbano
mu Mujyi wa London mu Bwongereza giteze amaboko nk’uko mu mbyino za Kinyarwanda
bikorwa.
Sherrie Silver asanzwe ari Ambasaderi w’ikigega
Mpuzamahanga cy’iterambere ry’ubuhinzi, IFAD.
IFAD, ni ikigega cy’umuryango w’abibumbye (United
Nations) cyigamije kurwanya ubukene, inzara mu byaro by’ibihugu bikiri mu nzira
y’amajyambere.
Sherrie Silver afatanije n’umubyeyi we Apôtre Florence
Silver batanze ibiribwa ku babyeyi b’Intwaza babarizwa mu Murenge wa
Mageragere
Aba babyeyi bahawe ibiribwa birimo ibitoki, umuceri,
imboga n’ibindi bitandukanye
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mageragere bwashimye Sherrie
Silver n’umubyeyi we ku bwo gutekereza kuri aba babyeyi muri iki gihe cyo kwibuka ku
nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi