Ku baturage ndetse n’ibigo by’ubucuruzi, ubukode akenshi buba ari bwo kiguzi gihoraho kiri hejuru kurusha ibindi. Iyo buzamutse, bugabanya byihuse amafaranga abantu basigarana yo kwifashisha mu bindi byangombwa bya buri munsi.
Ubukode buhenze butuma imibereho irushaho kugorana, by’umwihariko mu gihe imiryango iba igomba kwishyura amafaranga y’ishuri, imisoro n’izindi nshingano z’umwaka. Ibi bituma amafaranga agenewe ibiribwa, ubuvuzi, uburezi n’ingendo agabanuka cyane.
Ibiciro bikabije by’ubukode bishobora gutuma abantu bishora mu myenda, batura mu mazu atuzuye neza cyangwa bakisanga mu bagiye gutura ahantu hatemewe nk'amanegeka n'ahandi. Nanone, gutura kure y’aho bakorera bigatuma bagenda urugendo rurerure buri munsi, bigabanya umusaruro, byongera amafaranga y’ingendo kandi bikagira ingaruka mbi ku buzima bw’umubiri n’ubwenge.
Ku rwego rw’ubucuruzi, ubukode buhenze bwongera ikiguzi cy’imikorere bikanagabanya inyungu, cyane cyane ku bigo bisaba gukorera ahantu hafatika mu gihe isi igenda yemera cyane akazi gakorerwa kure (remote work) nk'uko tubicyesha Business Insider.
Iyo ubukode butakigenzurwa, ibigo bito n’ibiciriritse, startups ndetse n’abacuruzi bo mu buryo butemewe bahura n’imbogamizi zo gukomeza gukora, biganisha ku gufunga ibigo, kugabanya imirimo cyangwa kwimukira mu masoko akora mu buryo butemewe.
Ubukode buri hejuru nanone bugabanya ubushobozi bw’abaguzi bwo gukoresha amafaranga, bikagabanya icyifuzo ku masoko y’imijyi. Ku rundi ruhande, ubukode buhenze bw’ahakorerwa bushobora gukumira abashoramari bo mu gihugu no hanze bagashaka ahari imiterere ihamye yo gukoreramo.
Muri rusange, ubukode buri hejuru bugira uruhare mu kongera igitutu cy’izamuka ry’ibiciro (inflation) ku rwego rw’igihugu, kuko ibiciro by’amacumbi bigira ingaruka zikomeye ku bipimo by’ibiciro n’ibisabwa mu mishahara.
Imijyi ihora ifite ubukode buhenze cyane iba iri mu byago byo gutakaza ishoramari n’impano z’abantu, bigahungira mu mijyi ifite ibiciro byoroheje, bigahungabanya iterambere rirambye n’ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Numbeo, iyi ni imijyi 10 yo muri Afurika ifite ubukode buhenze cyane mu ntangiriro za 2026:
Abidjan – Ivory Coast (Rent Index: 21.4, ikaba iri ku mwanya wa 249 ku isi)
Addis Ababa – Ethiopia (Ku mwanya wa 250 ku Isi)
Cape Town – Afurika y’Epfo (Ku mwanya wa 254 ku Isi)
Kigali – u Rwanda (Rent Index: 15.2, ku mwanya wa 324 ku Isi)
Windhoek – Namibia (Ku mwanya wa 334 ku Isi)
Johannesburg – Afurika y’Epfo (Ku mwanya wa 354 ku Isi)
Pretoria – Afurika y’Epfo (Ku mwanya wa 361 ku Isi)
Casablanca – Maroc (Ku mwanya wa 362 ku Isi)
Dar es Salaam – Tanzania (Ku mwanya wa 365 ku Isi)
Rabat – Maroc (Ku mwanya wa 373 ku Isi)
