Iki gitaramo kirabera muri Kigali Convention Center mu masaha macye ari imbere, imiryango ya Kigali Convention Center ikaba iri bube ikinguye kuva saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo ni 10.000 Frw ku bantu bakuru, 5000Frw ku bana bari hagati y’imyaka 5 n’imyaka 10,abana bari munsi y’imyaka 5 bo bakaba bari bwinjirire ubuntu.
Korali Friends of Jesus yateguye iki gitaramo iraba iri kumwe n’andi makorali akomeye mu karere aho twavugamo The Voice yo muri Tanzania igizwe n’abasore baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakoresheje amajwi gusa na For Him yo muri Kenya ikunzwe n’abatari bacye. Amakorali yo mu Rwanda ari bwifatanye na korali Friends of Jesus ni: Ambassadors of Christ, Elevate n’Urugero y'i Rubavu.

The Voice bamaze iminsi i Kigali
Kugeza ubu amakorali yaturutse hanze y’u Rwanda ari yo The Voice na For Him yiteguye gufatanya na korali Friends of Jesus muri iki gitaramo kidasanzwe. Abasore bagize itsinda The Voice bamaze iminsi muri Kigali aho babashije gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Korali For Him na yo iri kubarizwa muri Kigali dore ko yahasesekaye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017.
James Gahunde umuyobozi wa korali Friends of Jesus avuga ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushima Imana yabanye nabo mu myaka 20 bamaze mu murimo wo kuririmbira Imana. Yakomeje avuga ko iki gitaramo kiri burangwe n’ubuhamya n’amashimwe y’abanyamuryango b’iyi korali. Yungamo ko ari umwanya wo gushimira Imana ku byo yabakoreye kuva batangiye kuririmba kugeza uyu munsi bizihizaho imyaka 20 bamaze mu ivugabutumwa.

Ambassadors of Christ choir iraririmba muri iki gitaramo
Abanyamuryango ba korali Friends of Jesus babarizwa hirya no hino ku isi, ku mugoroba w’uyu munsi tariki 19 Kanama 2017 baraba bateraniye muri Kigali Convention Center ahari bubere ibi birori. Bamwe muri aba banyamuryango baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bwongereza, mu Bubiligi no mu bindi bihugu binyuranye byo muri Afrika. Haraba hari kandi abanyamuryango ba Friends of Jesus choir baba mu Rwanda ndetse n’abakunzi bayo.
Korali Friends of Jesus ihamagariye abantu bose bakunda umuziki wayo n’uw’aya makorali iri bufatanye nayo kudacikanwa n’iki gitaramo, kwinjira akaba ari nk’ubuntu dore ko ari 10.000 FRW ku bantu bakuru, 5000Frw ku bana bari hagati y’imyaka 5 n’imyaka 10,abana bari munsi y’imyaka 5 bo bakaba bari bwinjirire ubuntu.

Igitaramo cyateguwe na korali Friends of Jesus
