Isi y’imyidagaduro igenda ihindura imimerere bijyanye n'aho ibihe bigeze yaba
muziki aho usanga injyana runaka iza igafata igihe runaka kimwe n’umuhanzi
agakundwa bitewe n'ibyo yakoze ariko nyuma ukajya kubona ukabona birarangiye.
Si mu muziki honyine ahubwo no mu bindi bisata birimo abambara bakarimba ugasanga baragenda bahinduranya imyambarire yabo bitewe na kompanyi igezweho mu kurimbisha abasirimu aho kuri ubu
iziri ku ku isonga ari D&G, Dior, Gucci, Louis Vuitton, Zara, Adidas na
Nike.
Ibi byose bigezweho ku Isi bikaba bigenda byamamazwa binyuze mu byamamare mu bihugu bitandukanye yaba abanyamuziki, abanyamideli, abakinnyi b'imikino itandukanye, abakinnyi ba Sinema, n’abandi
banyuranye. Ibi byose bikorwa hifashishijwe amafoto agenda ahererekanwa mu
binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
INYARWANDA twafashe umwanya tubigeranyiriza amafoto ibyamamare
nyarwanda byagiye bisangiza ababikurikira ku mbuga nkoranyambaga. Ni amafoto ubona ko akomeje kugenda ahererekanwa cyane hirya no hino yaba mu binyamakuru, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi
hanyuranye.
Umuhanzikazi Alyn Sano ubwo yari agiye mu kiganiro kuri Radio Rwanda mu minsi ishize
Bigezweho i Kigali!
Mutabazi Isingizwe Sabine uzwi nka Nemutv ari mu bakobwa bahize abandi muri Miss Rwanda 2022 agera muri batanu baje ku isonga
Umushabitsi n'umunyamideli Kate Bashabe
Umunyamideli akaba n'umushabitsi Hermajesty Vanessa
Knowless Butera ufatwa nk'umwamikazi w'umuziki nyarwanda muri iki gihe
Umunyamideli Uwase Muyango uri mu bakunzwe kandi bifashishwa mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye
Umuraperi Bushali ni uku "yaryoheje" muri Gicurasi
Umunyamideli n'umushabitsi Umwiza Phionah
Umukinnyikazi wa filime unazitegura Bahavu Jeannette
Umuramyi Tonzi ntacyo wamubeshya ku bijyanye no kurimba
Umunyamideli uri mu bakomeye La Claire uherutse no mu Bufaransa
Yolo The Queen ari mu banyamideli batigisa imbuga nkoranyambaga dore ko yishimirwa n'ibyamamare mpuzamahanga nka Drake
Umuhangamideli Uwicyeza Pamellla na Colombe Uwase
Umuhanzi The Ben
Abanyamideli Sandrine na Umuhoza Emma Pascaline
Umunyamideli Sandrine wanitabiye Miss Rwanda 2021
Davis D, Gahongayire na Andy Bumuntu, ni abarimu beza bo kurimba
Umunyamideli ukomeje kwifashishwa mu kwamamaza ibikorwa bya kompanyi zitandukanye Umuhoza Emma Pascaline
Umunyamideli Yannick Elisa
Umugore wa Nkusi Arthur, Fiona Muthoni n'inshuti ze Toni Georgette na Neza Rachel
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly ibitse iwabo mu rugo igikombe cyo kwambara neza kandi akaberwa
Umunyamakurukazi wabaye na Miss Heritage 2015 Keza Joannah
Umunyamideli Lysa Fleurissa
Umunyamideli n'umushabitsi Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo
Clapton Kibonge na Gasumuni mu gitaramo cya Seka Live cyabaye kuri iki cyumweru
Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda, Kayumba Darina
Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda Keza Maolithia
Keza Maolithia na Kayumba Darina
Miss Heritage 2022 Ruzindana Kellia
Kellia Ruzindana
Umuhanzikazi Marina Deborah
Marina Deborah
Mutoni Oliva wamamaye nka Saranda muri Filime The Secret
Umuhanzi n'umuyobozi w'amashusho Chrisseazy
Christopher Muneza umuhanzi umaze imyaka itari micye mu muziki
Christopher arambara akarimba, aranaberwa cyane!
Umuhanzikazi Ange Bebe ubwiza bwe bunyura abatari bacye barimo na Timaya
Umuraperikazi Angel Muthoni
Umuramyi Aline Gahongayire mu byo wamwigiraho harimo no kurimba
Umuraperi Ish Kevin
Umuhanzi Bruce Melodie
Umunyamideli Kentha Kirezi
Kentha Kirezi utuye muri London aheruka guhura n'umugore wa Prince William
Umunyamideli Isheja Morella usigaye utuye mu Butaliyani
Morella aheruka ku mugabane wa Aziya mu kumurika imideli mishya ya Dior
Claire uri mu banyamideli bahagaze neza unaheruka kujya kumurika imideli muri Paris Fashion Week
Umuratwa Anitha uri mu bambaye ikamba rya Miss Supranational Rwanda
Umunyamideli wanabaye Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda Witness Mutoni
Umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho uri no mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2022 Lynda Nkusi
Umukundwa Cadette na Nkusi Lynda bose bakina filimi bananyuze mu marushanwa y'ubwiza mu myaka itandukanye
Umukinnyi wa filime Ishimwe Carmene wanavuzwe mu rukundo n'umusobanuzi wa filime Rocky kubera ifatwa ry'amashusho y'indirimbo "Bambe" kuri ubu uri kubarizwa mu Bwongereza
Gihozo umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho
Umukinnyi wa filime uri no mu bahanga mu busizi Muthoni Saranda
Umukinnyi wa filime unazitegura Isimbi Alliance
Isimbi Alliance agezweho cyane muri iyi minsi muri Sinema

Miss East Africa 2021 Umunyana Shanitah na Umwiza Phionah