Kigali: Ibintu 10 byaranze igitaramo cy'amateka cya Ayra Starr, Kizz Daniel, Timaya na The Ben - AMAFOTO 50

Imyidagaduro - 03/08/2025 10:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Kigali: Ibintu 10 byaranze igitaramo cy'amateka cya Ayra Starr, Kizz Daniel, Timaya na The Ben - AMAFOTO 50

Mu mwuka w’ubusabane, umuco n’umuziki, igitaramo cya Giants of Africa Festival cyasize amateka i Kigali, ubwo ibyamamare nyafurika birimo The Ben, Timaya, Kizz Daniel na Ayra Starr byasusurutsaga imbaga mu ijoro risoza iri serukiramuco.

Cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2025, gikurikirwa n’abantu ibihumbi, cyaranzwe n’imyitwarire idasanzwe y’abahanzi, umucyo w’urubyiniro, imyambarire n’amarangamutima y’ikirenga.

Uburyo bwateguwe, uburyo bwaririmbwemo n’imyitwarire y’abitabiriye, byose byahurije kuri kimwe: igitaramo cyateguwe neza, gishyirwa mu bikorwa neza, kandi cyanyuze benshi.

Icyumweru cy’umuziki, siporo n’uburezi! Iserukiramuco rya Giants of Africa 2025 ryasize umujyi wa Kigali wakiriye urubyiruko n’umuco nyafurika. Ryitabiriwe n’abantu barenga 2000, harimo 320 bahawe amahugurwa, 104 batoza, ndetse n’abanyamakuru 126 bakurikiranye ibirori.

Mu minsi 8, hakinwe imikino 118 ya Basketball, hahurira ibihugu 20, bikorera mu bice 7 bitandukanye. Iserukiramuco ryasize ibibuga 3 bishya bya Basketball byubatswe, byose bigize ibikorwa 12 by’ingenzi byaranzwe n’ubutumwa bw’ubumwe, uburezi n’imyidagaduro.

InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze iki gitaramo cyasoje Giants of Africa

1. The Ben yaririmbye yicurangira Piano na Guitar

The Ben, umunyarwanda wiyubakiye izina ku ruhando mpuzamahanga, ni we wafunguye iki gitaramo. Yatunguranye ku buryo bukomeye ubwo yigaragazaga mu buryo bushya bwo kuririmba, yicurangira gitari, piano ndetse akanakubita ingoma.

Yaririmbye mu buryo bwihariye indirimbo ye ‘Habibi’ mu buryo bushya, anafashwa na Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace mu kubyina ‘Chorégraphie’ y’indirimbo. Yagaragaje impano ye yihariye ku rwego rwo hejuru, ibintu benshi batari bamuziho.

2. MC Tino yafashije The Ben gushyushya abafana ku rubyiniro

Mbere y’uko The Ben afata indangururamajwi, MC Tino ni we wabanje gushyushya urubyiniro. Yakoranye neza na The Ben, bafasha abafana kwinjira mu mwuka w’igitaramo. Ibi byatumye itangira rya The Ben riba ryuzuye imbaraga n’urukundo.

3. Timaya yasitaye kuri ‘Stage’, asaba ko ibyamusitaje bivaho

Ubwo yageraga ku rubyiniro saa 20:30’, umunya-Nigeria Timaya yahuye n’imbogamizi z’ibikoresho byari ku rubyiniro. Yasitaye ku matara, ahita asaba ko bayakuraho. Ati: “Please remove this.”

Nubwo yahuye n’iki kibazo, yakomeje igitaramo cyihuse, atanga ibyishimo ku buryo yari nk’uwimara ipfa. Byari ubwa mbere ataramira muri BK Arena, igitaramo cyasize urwibutso.

4. Timaya yavugiye i Kigali ko yiteguye kurushinga n’umunyarwandakazi

Mu gihe cy’igitaramo, Timaya yagaragaje ko yishimiye urugwiro yahawe, avuga amagambo yakuruye imbaga: “Ntabwo ngiye kubabeshya, ariko ndumva nzarushinga n’umunyarwandakazi.” Aya magambo yaherekejwe n’amashyi menshi n’ibyishimo byari muri BK Arena.

KANDA HANO UBASHE KUREBA: TIMAYA YAGANYIJWE N'AMARANGAMUTIMA ABONYE INKUMI Z'I KIGALI

5. Kizz Daniel yazonzwe n’umubyinnyi Divine Uwa, asaba akaruhuko

Ubwo Kizz Daniel yaririmbaga, umubyinnyi w’umunyarwandakazi Divine Uwa yamuteruye mu buryo bw’imbyino, amukoraho bihambaye kugeza ubwo uyu muhanzi yasabye ko amureka agahumeka.

Yicaye hasi ku rubyiniro avuga ko akeneye umwanya muto, ibintu byateye abantu kumwenyura no kurushaho kwishimira igitaramo.

6. Inkumi yasanze Kizz Daniel ku rubyiniro, bagirana ibihe byiza

Mu gice cy’igitaramo cye, Kizz Daniel yatunguwe n’inkumi yaje ku rubyiniro imushaka, maze amusanga, baraganira mu gihe gito. Ibi byatumye abafana barushaho gushyuha, abandi batangira kuzamura amaboko bavuga ngo “Kizz Daniel we love you!”

7. Sherrie Silver yigaragaje ku rubyiniro rwa Kizz Daniel

Umubyinnyi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi Sherrie Silver, wigeze no gukora imbyino za Childish Gambino mu ndirimbo “This Is America”, yagaragaye ku rubyiniro rwa Kizz Daniel, arimo kumushigikira. Yagaragaye abyina, asuhuza abafana, yambaye imyambaro itangaje n’imyambarire igezweho.

8. Ayra Starr yatigishije ikibuno biratinda, n’ubwo babanje kumwitiranya na Tyla

Mu gihe yari agiye gutangira, bamwe mu bafana baramwitiranyije na Tyla wo muri Afurika y’Epfo. Ariko amaze gutangira kuririmba indirimbo ‘Bloody Samaritan’, ibyo byose byahise bihinduka. Yabyinaga mu buryo bugezweho, atigisa ikibuno, akoresheje imbaraga nyinshi n’imyambarire yihariye.

Ni nako byagenze ku bashyushyarugambaga bamuhamagaye ku rubyiniro, kuko babanje kuvuga ko bagiye kwakira kuri ‘stage’ Tyla, nyuma bisubiraho bavuga ko ari Ayra Starr.

9. Ayra Starr yaririmbye mu buryo bwa ‘Playback’ ariko anyura abantu

Nubwo ataririmbye ‘Live’ kenshi, ahubwo akoresha Playback, Ayra Starr yakoranyije n’ababyinnyi be ubuhanga bwatumye abantu bose babyina. Yaririmbye indirimbo nka Away, My Baby, Sability, n’izindi, anashimira Kigali ati: “Kigali, muri beza cyane!”

10. Ayra Starr yateguriwe urubyiniro mu gihe cy’iminota 15’ gusa

Mu gihe gito cyane, ni ukuvuga iminota 15 gusa, abategura igitaramo bateguye urubyiniro rwa Ayra Starr. Nyamara ibyo bitabujije ko igitaramo cye kiba cyiza.

Yinjiye afite ababyinnyi batanu (abasore batatu n’inkumi ebyiri), yambaye akabutura gato n’imikufi mu ijosi, ibintu byatumye arushaho kugaragara nk’umuhanzi w’icyamamare.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuwa 2 Kanama 2025, kirangiza icyumweru cyahurije hamwe urubyiruko 320 ruturutse mu bihugu 20 bya Afurika mu mushinga wa Giants of Africa.

Masai Ujiri, washinze iri serukiramuco, yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda ku rugwiro n’ubufatanye, avuga ko “abanyafurika turirimba, dukina, tukabyina, ariko hejuru ya byose, twubaka umuryango umwe udafite imipaka.”


The Ben yagaragaye ku rubyiniro yicurangira gitari, Piano, akubita ingoma ndetse anacuranga piano mu buryo butangaje 

Yafashijwe na Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace, mu kubyina chorégraphie y’indirimbo "Habibi" 

Mu ndirimbo "Thank You" yakoranye na Tom Close, The Ben yashimangiye isano ye n’umuziki nyarwanda w’ibihe byose

 


Ababyinnyi ba The Ben bari bambaye imyenda y’ibitenge, bashimangira umuco wa Afurika


Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka "Plenty Love", "Why", "Folomiana" na "Sikosa", asiga BK Arena iri mu byishimo 

Timaya yatsitaye ku rubyiniro, asaba ko amatara amuteye ikibazo akurwaho, mbere y’uko atangira kuririmba


Mu buryo butunguranye, Timaya yavugiye i Kigali ko ashaka kurushinga n’umunyarwandakazi 


Nubwo yahuye n’imbogamizi ku rubyiniro, Timaya yataramiye abantu atikoresheje, ashimangira ko agifite ingufu

 


Yaririmbye indirimbo ze zakanyujijeho, yerekana ko nubwo atari asanzwe yitabira ibitaramo byo mu karere, agifite ubukaka 

Timaya yageze ku rubyiniro saa 20:30’ agaragariza abafana ko Kigali imuteye ibyishimo bikomeye


Kizz Daniel yahuye n’akaga ko guterurwa n’umubyinnyi Divine Uwa kugeza ubwo asabye kuruhuka ku rubyiniro 


Uyu muhanzi yicaye hasi mu gihe cy’igitaramo avuga ko akeneye umwanya muto wo guhumeka, abafana baramushigikira 

Kizz Daniel yaririmbye indirimbo nka “Cough”, “Nesesari”, “For You” yakoranye na Wizkid n’izindi zakunzwe 

Yaririmbye “Buga” aririmba n’ijwi ryuzuye imbaraga, BK Arena yose ihaguruka

ruka ibyina



Mu rwego rwo gutaramira abafana, Kizz Daniel yavuze ko yishimiye kuba i Kigali, abwira abanyarwanda ati: “Ndabakunda!”


Ayra Starr yageze ku rubyiniro yambaye agakabutura gato, imikufi, n’imyenda y’umukara, ateza impagarara muri BK Arena 

Nubwo yaririmbye mu buryo bwa playback, yaririmbye “Away”  avuga ko yishimiye i Kigali: “Ni ibihe byiza kuri njye.”

 

Yatangiye kuririmba saa 23:10’ nyuma yo gutegurirwa urubyiniro mu minota 15 gusa, ariko abikora atunganye 

Ayra Starr yabuzaga abantu kudatangirira cyane umubiri we, ahubwo bagataramana nawe 

Ayra Starr yagaragaye arimo gutigisa ikibuno mu buryo bugezweho, atuma abafana bahaguruka bakajya ku rubyiniro kurushanwa kubyina 

Yaririmbye “My Baby”, “Sability”, “Last Heartbreak” n’izindi, ari kumwe n’ababyinnyi be batanu bari babukereye


 

Umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana ndetse na Rocky Try bafatanyije kuyobora iki gitaramo cya Giants of Africa

THE BEN YAKORANYE NA MISS INGABIRE GRACE KU RUBYINIRO RWA BK ARENA

KIZZ DANIEL YATUNGUWE N'INKUMI ZAMUSANZE KU RUBYINIRO BAKANYINANA

AYRA STARR YATARAMIYE I KIGALI KU NSHURO YE YA MBERE NYUMA Y'IGIHE ATEGEREJWE


VIDEO: Jean Nshimiyimana –InyaRwanda.com


AMAFOTO: THE NEW TIMES &shutter click



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...