Muri iki gitaramo, abahanzi n’abaramyi bazahurira ku ruhimbi mu gikorwa cyo gufata amajwi n’amashusho y’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana [Live Gospel Recording Concert]. Ni igitaramo cyateguwe na Halal Afrika ku bufatanye na Authentic Events.
Ku ruhimbi hazataramira abahanzi b'amazina akomeye muri Afrika arimo Israel Mbonyi wo mu Rwanda, Ben & Chance bo mu Rwanda, Joe Mettle wo mu gihugu cya Ghana, René & Tracy bo mu Rwanda, Lebo Sekgobela wo muri Afrika y'Epfo;
OnceMore Six wo muri Afrika y'Epfo, Bella Kombo wo muri Tanzania umaze gutaramira mu Rwanda inshuro nyinshi, Grace Charles wo muri Gahana, Emeka Songsz wo muri Nigeria, Evelyn Wanjiru wo muri Kenya ndetse n'itsinda True Promises Ministries ryo mu Rwanda.
Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya Kumi n'Imwe z'umugoroba (17:00), muri BK Arena i Kigali, kandi amatike yamaze kujya ku isoko. Abifuza kuyagura bashobora kuyabona ku rubuga ticqet.rw cyangwa bagakoresha *5131*2#.
Ibyihariye kuri Halal Afrika yateguye iki gitaramo
Izina “Halal” rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo risobanura “gushima”, bityo Halal Afrika ikaba igamije kuba urubuga ruhuza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana hirya no hino muri Afurika.
Igitekerezo cya Halal Afrika cyatangijwe mu 2016 i Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’abavandimwe bo mu muryango wa Onn hamwe n’abandi Banyafurika bari bahuje icyerekezo cyo guteza imbere umuziki wa Gospel ukomoka muri Afurika.
Nyuma y’umwaka umwe, mu 2017, habaye igikorwa cya mbere cya Halal Afrika i Baltimore, Maryland, ari na ho hasohokeye album yabo ya mbere yiswe “My Best Worship.” Intsinzi y’uwo mushinga yabongereye imbaraga zo gukomeza gukorera kuri icyo cyerekezo.
Mu 2019, Halal Afrika yakomereje ibikorwa byayo muri Victoria muri Afurika y’Epfo, aho hasohokeye umushinga witwa “The Moment.” Uwo mushinga wakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu bice bitandukanye by’isi.
Nyuma yaho, ibikorwa bya Halal Afrika byakomeje kwaguka, byitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Vashawn Mitchell, Tim Reddick na Rodney East. Mu 2022, bafashe amajwi y’umushinga “Through It All” i Pretoria muri Afurika y’Epfo, waje gusohoka muri Nyakanga 2023.
Intego ya Halal Afrika
Halal Afrika ivuga ko intego yayo ari uguteza imbere uburyo bwihariye bw’umuziki wa Gospel wo muri Afurika, buhuza umuco nyafurika n’ubuhanga bwo ku rwego mpuzamahanga mu gukora umuziki.
Ni umushinga kandi ugamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi hirya no hino ku isi, hatitawe ku gihugu cyangwa umuco bakomokamo, kuko abawushinze bemera ko ubutumwa bw’Imana bushobora kugera ku bantu b’ingeri zose.
Igitaramo "Praise Unlimited" kigiye kubera mu Rwanda ku wa 25 Ukwakira 2026 muri BK Arena, kizaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye Halal Afrika ikoreye i Kigali, ihuriza hamwe abahanzi n’amakorali baturuka mu bihugu bitandukanye, mu rwego rwo kuramya Imana, gusangira ubutumwa binyuze mu muziki no gukora umushinga wa 'Live recording'.
Mu rwego rwo gutegura iki gitaramo, hanateganyijwe n’ibindi bikorwa byo guhura n’abaturage no kubahuza n’abahanzi, birimo "Influencer Content Day" izahuza abagera kuri 40 bakora ibijyanye n’ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
Hazaba kandi na "Meet & Greet" ndetse na "Praise & Worship Session" iteganyijwe mu cyumweru cya tariki ya 19–25 Ukwakira 2026, aho abantu bari hagati ya 500 na 600 bazahura n’abahanzi muri Zaria Court.
Kwamamaza no gutegura iki gitaramo biri gukorwa na Halal Afrika ku bufatanye na Authentic Events, sosiyete ikora ibijyanye no gutegura no gucunga ibitaramo n’ibindi bikorwa binini by’imyidagaduro.
Halal Afrika ku bufatanye na Authentic Events bagiye gukorera i Kigali igitaramo gikomeye “Praise Unlimited”

Bella Kombo wo muri Tanzania ategerejwe i Kigali mu gitaramo "Praise Unlimited"

Ben and Chance ni bamwe mu bazaririmba muri iki gitaramo mpuzamahanga

Emeka Songz wo mu gihugu cya Nigeria ni umwe mu bahanzi bategerejwe i Kigali muri "Praise Unlimited"

Evelyn Wanjiru wo muri Kenya agiye gutaramira mu Rwanda binyuze muri uyu mushinga mpuzamahanga

OnceMore Six ari mu bahanzi bakora umuziki wa Gospel bagiye gutaramira i Kigali

Itsinda True Promises rikunzwe cyane mu muziki wa Gospel rigiye gutaramira muri BK Arena
Rene na Tracy baherutse kwandika amateka muri "In Christ Now Worship Experience" bategerejwe muri BK Arena

Lebo Sekgobela agiye gukorera igitaramo mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere abifashijwemo na Halal Afrika

Joel Mettle ni umwe mu bazaririmba mu gitaramo "Praise Unlimited" kigiye kubera i Kigali

Grace Charles ni umwe mu bategerejwe mu Rwanda mu gitaramo "Praise Unlimited"
Israel Mbonyi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere mu muziki wa Gospel azaririmba mu gitaramo "Praise Unlimited"
