Kigali: Hatangijwe inama ya RECSA igamije gukaza ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro mu buryo butemewe

Amakuru ku Rwanda - 26/05/2026 7:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Kigali: Hatangijwe inama ya RECSA igamije gukaza ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro mu buryo butemewe

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2025, ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hatangijwe ku mugaragaro inama ya 17 y’akanama ngishwanama ka Tekiniki (TAC) k’umuryango RECSA, ihuje abahagarariye inzego z’umutekano n’abafata ibyemezo baturutse mu bihugu bigize RECSA.

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ari na we uyoboye Akanama Ngishwanama mu bya Tekiniki ka RECSA.

Yibanze ku gushimangira ubufatanye mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu karere k’ibiyaga bigari, Ihembe rya Afurika ndetse no mu bindi bihugu bihana imbibi na byo.

RECSA ni umuryango uhuza ibihugu 15 birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ethiopia, Somalia, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi, ugamije gufatanya mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bishingiye ku ntwaro nto n’izoroheje.

Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, mu ijambo rye, IGP Namuhoranye yagarutse ku ngaruka zikomeje guterwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro mu baturage, ashimangira ko hakenewe ingamba zihamye no guhuza ibikorwa hagati y’ibihugu kugira ngo ibyaha bifitanye isano n’intwaro, iterabwoba n’iby’ikoranabuhanga birusheho gukumirwa.

Ati: “Hagomba gushyirwa imbaraga mu guhuriza hamwe amakuru kugira ngo adufashe gukurikirana no kuburizamo abakoresha n’abakwirakwiza intwaro nto n’izoroheje. Biradusaba ubushake bukomeye bwo guteza imbere itumanaho n’ubufatanye bihoraho hagati yacu.”

Yongeyeho ko guhanahana amakuru ku gihe no gusobanukirwa kimwe uko umutekano uhagaze mu karere ari ingenzi mu guhangana n’ibyaha birimo iterabwoba, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’icuruzwa ry’intwaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA, Jean Pierre Betindji, yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe ibihugu bigize RECSA biri gutegura gahunda nshya y’igenamigambi ry’imyaka itanu.

Ati: “Iyi nama ni urubuga rukomeye rudufasha gusuzuma aho tugeze, kurebera hamwe ibibazo duhura na byo no gufatira hamwe imyanzuro izadufasha gukomeza guhangana n’ibibazo by’umutekano mu karere.”

Betindji yanagarutse ku byagezweho harimo ivugururwa ry’amasezerano agenga RECSA ndetse no gukomeza kunoza Porotokole y’umuryango i Nairobi.

Muri iyi minsi itanu y’inama, abitabiriye bazasesengura raporo zitandukanye zirimo iz’imari, ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama zabanje ndetse na gahunda nshya za RECSA zizakurikizwa kuva muri uyu mwaka kugeza mu wa 2031.

Iyi nama yahuje abayobozi ba Polisi, ba Minisitiri b’Umutekano imbere mu bihugu, ndetse n’abahuzabikorwa b’ibigo bishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu bihugubigize RECSA, ikaba izasozwa ku wa 29 Gicurasi 2025.

IGP Namuhoranye yagarutse ku ngaruka zikomeje guterwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro mu baturage, ashimangira ko hakenewe ingamba zihamye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...