“Kigali hari abasore b’inkorokoro bo muri Gym ntabwo nahangana nabo nigiriye mu Majyepfo " Umunyamakuru Peacemaker yahigiye ikamba rya Mr Rwanda 2022

Imyidagaduro - 11/03/2022 7:12 PM
Share:

Umwanditsi:

“Kigali hari abasore b’inkorokoro bo muri Gym ntabwo nahangana nabo nigiriye mu Majyepfo " Umunyamakuru Peacemaker yahigiye ikamba rya Mr Rwanda 2022

Mbarubukeye Etienne [Peacemaker] umenyerewe mu biganiro bicukumbuye buzwi nka (Ibyegeranyo) yamaze kwemererwa guhatanira ikamba rya Mister Rwanda 2022, igiye kuba ku nshuro yayo ya mbere.

Irushanwa ryo gushaka rudasumbwa w’u Rwanda (Mister Rwanda) rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere, aho urugendo rwo gutoranya abasore bahagarariye intara zitandukanye zigize igihugu ruzatangirira mu ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana kuwa 25 Werurwe 2022, rurangire taliki 30 Werurwe 2022 mu mujyi wa Kigali aho bazaba bamaze gutoranya abasore bahagarariye Intara enye n’Umujyi wa Kigali.

Kugeza ubu abasore basaga 700 ni bo bamaze kwemererwa kuzitabira amajonjora y’ibanze ya Mr Rwanda. Mu biyandikishije muri iri rushanwa bakanemererwa kuryitabira harimo umunyamakuru Mbarubukeye Etienne Peacemaker umusore w'imyaka 28 y'amavuko uzwi cyane mu byegeranyo uri mu bamaze kubona ubutumwa bubemerera guhatana muri iri rushanwa akaba azaba ahagarariye Intara y’Amajyepfo.

Peacemaker utuye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, yatangarije InyaRwanda.com ko impamvu yahisemo kwiyamamariza mu Ntara y'Amajyepfo kandi atuye muri Kigali, ari ukubera ko i Kigali hari abasore b'inkorokoro bakoze "Gym" atahangana nabo kuko bashobora kumuhiga. Mu magambo ye yagize ati "Impamvu nanze kujya muri Kigali, hari abasore b'inkorokoro man bo muri Gym ntabwo nahangana nabo, kandi mu Majyepfo wasanga barabisuzuguye nkahita nzamuka mpagarariye Intara".

Mbarubukeye Etienne Peacemaker azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, aho yakoreye ibigo by’itangazamakuru bitandukanye ndetse n’ubu akibikora. Yamenyekaniye ku Isango Star aho yakoraga ibiganiro bicukumbuye (Ibyegeranyo) kuri siyanse n’amateka. Yakoreye InyaRwanda.com, Fine Fm na City Radio. Magingo aya ni Umuyobozi (Director) w’Ikiganiro ‘Sunday Choice’ cya Isibo Tv kiba ku Cyumweru kikaba gikorwamo na Phil Peter, M. Irene na Moses Iradukunda.

Peacemaker asanzwe ari umunyamakuru

Mbarubukeye kandi yaje gushinga igitangazamakuru cye cyitwa ‘The facts.rw’ gikorera kuri murandasi. Yize itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye aho yarangije mu 2019, akaba impuguke mu ruganda rw’imyidagaduro. Nk’uko biri mu butumwa yohererejwe n’abategura iri rushanwa, Peacemaker ategereje kuzahurira n’abandi mu injonjora rusange rizabera mu ntara y’Amajyepfo i Huye kuwa 28 Werurwe 2022 saa Saba z'amanywa muri Galileo hotel.

Mister Rwanda igiye kuba ku nshuro yayo ya mbere aho izatangirira injonjora rusange ry’ibanze rizaba kuwa 25 Werurwe 2022 mu ntara y’Iburasirazuba. Tariki 26 Werurwe 2022 izakomereza mu ntara y’Amajyaruguru, tariki 28 Werurwe ikomereze mu ntara y’Amajyepfo. Mu Mujyi wa Kigali rizahabera kuwa 30 Werurwe 2022. Abategura irushanwa batangaje ko intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bizahurizwa hamwe.

Peacemaker umusore w'intarumikwa yavuze ko yizeye gutwara iri kamba

Peacemaker yiyongereye kuri Super Manager mu bantu bazwi mu myidagaduro batangaje ko bambariye kwitabira irushanwa rya Rudasumbwa w’u Rwanda 2022 rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Ibi ni byo bisabwa abiyandikishije kugira ngo bitabire Mister Rwanda bujuje.

1.Kuba ari umunyarwanda.

2.Kuba afite hagati y'imyaka 18 na 30.

3. Kuba atarakatiwe n'inkiko.

4.Kuba yarangije amashuri yisumbuye cyangwa se kuzamura.

5.Kuba asa neza bigaragarira buri wese (Physical Appearance)

6.Agomba kuba ari umuntu ufite umuco Nyarwanda.

Umusore uzegukana ikamba rya Mr Rwanda azahembwa imodoka nshya, n'ibindi bihembo bitandukanye birimo Inka, Inzu yo kubamo mu gihe cy'umwaka, n'ibindi. 


Peacemaker yahisemo kujya kwiyamamariza mu Majyepfo kuko muri Kigali avuga ko hari abasore b'inkorokoro atahangana nabo


Umunyamakuru Peacemaker yizeye kwegukana ikamba rya Mr Rwanda


Peacemaker yahigiye kwegukana ikamba rya Mr Rwanda


Peacemaker asanzwe ari n'umuhanzi wihebeye injyana ya Reggae


Ni umunyamakuru uri mu bahagaze neza mu gisata cy'imyidagaduro


Peacemaker, umuhanzi akaba n'umunyamakuru ushaka kuba Mr Rwanda 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...