Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama, ubwo Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bireba bakomezaga igikorwa cyo kumena ibinyobwa bitemewe n’ibitujuje ubuziranenge byafatiwe mu nganda, mu maduka no no mu mazu atandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Muri ibyo bicuruzwa harimo inzoga zitemewe zizwi cyane ku izina ry’“ibyuma”, ibinyobwa bisindisha bitujuje ubuziranenge byinjijwe mu gihugu bivuye mu mahanga, ndetse n’ibindi binyobwa bikorerwa cyangwa bigacuruzwa mu buryo bunyuranyije n’ibisabwa n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Ngahonzire, yavuze ko nubwo ibikorwa byo kurwanya ibi binyobwa bikomeje, hakiri abantu babihisha mu ngo, mu maduka no mu bubiko.
Yasabye abafite ibi bicuruzwa kubishyikiriza inzego bireba, anasaba abaturage gutanga amakuru ku bantu babihisha cyangwa babicuruza.
Ati: “Turashishikariza umuntu wese ufite ibi binyobwa kubishyikiriza inzego kugira ngo bimenwe, ndetse agatanga amakuru ku hantu ibyo bicuruzwa bibujijwe bibitswe. Turacyabibona bihishe ahantu hatandukanye, kandi ntituzemera ko bikomeza, niyo mpamvu tuburira buri wese ubifiteho amakuru kuyatanga.”
Imibare yatanzwe na Polisi igaragaza ko kugeza ku wa 11 Kanama 2026, mu Mujyi wa Kigali hari hamaze gufatwa litiro 653,626 za ethanol na methanol, ari bimwe mu binyabutabire bishobora gukoreshwa mu gukora ibinyobwa bisindisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Polisi kandi yatangaje ko, muri izi litiro, 553,920 zamaze kumenwa. Ibi bivuze ko hafi 85% by’umubare wa ethanol na methanol byafashwe bimaze kumenwa, mu gihe izisigaye zigera kuri 99,706 zitaramenwa. Hanamenwe kandi litiro 15,348 z’inzoga gakondo zagaragaye ko zitakoranywe isuku cyangwa zitakozwe mu buryo bwemewe.
Ntabwo ikibazo kigarukira ku binyabutabire byafashwe gusa. Mu bubiko bw’uturere, hari kandi amakarito 164,792 n’amacupa 146,362 y’ibinyobwa bitemewe ategereje kumenwa.
Muri ibyo bicuruzwa harimo n’ibinyobwa byatumijwe mu mahanga ariko byagaragaye ko bitujuje ubuziranenge, ndetse n’ibindi byinjiye cyangwa bigacuruzwa mu buryo butubahirije ibisabwa.
Polisi kandi yihanangirije abantu bahindura amazu yabo cyangwa ahandi hantu bahurira abantu bakahagira utubari tudakurikije amategeko, cyane cyane iyo bakoresha ayo mazu mu gucuruza inzoga zitemewe.
CIP Ngahonzire yavuze ko abantu bafite ibikorwa nk’ibi bazabibazwa. Ati: “Abantu bazaba bafite ibi binyobwa bibujijwe, bahindura amazu yabo utubari cyangwa bakabicuruza, bazabibazwa.”
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibi binyobwa, batanga amakuru ku muntu wese ukora, uhisha, ugurisha cyangwa ukwirakwiza ibicuruzwa bibujijwe.
Abaturage kandi bafite ibi binyobwa basabwa kubishyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo bikurwe ku isoko kandi bimenwe mu buryo bwemewe.
Polisi ishimangira ko kurwanya “ibyuma” n’ibindi binyobwa bitemewe atari inshingano z’inzego z’umutekano gusa, ahubwo bisaba ubufatanye bw’abaturage, abayobozi n’izindi nzego bireba.



Ibikorwa byo gukusanya no kumenya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge birakomeje
