Kigali: Hagiye gukinwa irushanwa rya ‘Acrobatics and Rhythmic Gymnastics’ mu kwerekana ubwiza bw’uyu mukino

Imikino - 04/06/2026 8:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Kigali: Hagiye gukinwa irushanwa rya ‘Acrobatics and Rhythmic Gymnastics’ mu kwerekana ubwiza bw’uyu mukino

Mu mujyi wa Kigali hagiye gukinwa irushanwa rya ‘Acrobatics and Rhythmic Gymnastics’ rizahuza abakinnyi bo mu ngeri zose mu kwerekana ubwiza bw’uyu mukino.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere ryateguwe na Kigali International Gymnastics Academy (KIGA), ku bufatanye n’ishyirahamwe ry'umukino wa Gymnastics mu Rwanda (FERWAGY) rikazaba tariki ya 14 Kamena 2026 kuva saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Cyenda muri Iwacu Academy.

Iri rushanwa rigamije kwerekana imbaraga n'ubwiza bw'uyu mukino, rikaba rizahuza abakinnyi b'ingeri zose n'imyaka yose. Rizitabirwa na Tiny Tots (Abana bato cyane), Juniors (Abana) Teens (Ingimbi n'abangavu) ndetse na Seniors (Abakuru).

Biteganyijwe ko abana barenga 100 baturuka mu bigo bitandakunye byo mu mujyi wa Kigali nka Iwacu Academy, International School of Kigali (ISK), Green Hills Academy, Bright Angels Academy, Doves International Montessori School, La Colombière na Wellspring Academy ari bo bazitabira.

Pascal Uwayezu uhagarariye Kigali International Gymnastics Academy ari na we wateguye iki gikorwa yavuze ko aba bana bamaze igihe kinini bahugurwa mu mukino wa Gymnastics bityo ko iki ari igihe cyiza cyo kwerekana impano, ubuhanga n'ubumenyi bafite muri uyu mukino.

Arasaba abafite siporo mu nshingano kuzajya kubashyigikira kuko aba bana ari bo bazahesha ishema u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Hagiye gukinwa irushanwa rya ‘Acrobatics and Rhythmic Gymnastics’ mu kwerekana ubwiza bw’uyu mukino


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...