Asafu Cinema igizwe n’urubyiruko rwatangiye rukora filime ngufi aho rwahereye ku yitwa 'Agatsiko' nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wayo Iradukunda Samuel Alpha w’imyaka makumyabiri y’amavuko wanayishinze. Uyu musore yavuze ko nyuma yo gukora iyi filime ‘Agatsiko’ ntikundwe bagahitamo kuyireka, bahise batekereza ubundi buryo bakoresha kugira ngo ibikorwa byabo bigere kure kandi bifashe imbaga nyamwinshi yiganjemo abafana bayo.
Yagize ati “Asafu Cinema yatangiye kera cyane gusa, navuga ko twatangiye gukora neza mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2020. Dutangira gukora ibikorwa bihamye twatangiriye kuri Filime yitwa 'Agatsiko', igeze hagati tubona ntabwo bari kuyakira neza turayireka dutangira indi twise ‘Amaraso Yanjye’ nayo twaje guhagarika, none ho twandika iyitwa 'Umukazana w’Ibanga' ari nayo navuga ko turi gukoraho muri iyi minsi kuri Asafu Cinema. Mu by’ukuri twatangiye ubona ari ibintu biciriritse ariko aho bigeze kuri ubu navuga ko tumaze gutera intambwe ikomeye ".
Iradukunda Alpha Samuel umuyobozi wa Asafu Cinema
Iradukunda Samuel uhagarariye uru urubyiruko rwibumbiye muri Asafu Ciema, yatangarije InyaRwanda.com ko uretse kuba bafite indoto zo kugera kure ndetse no guteza imbere Cinema Nyarwanda nk’urubyiruko rwishyize hamwe, rukiyemeza no kuba hamwe bafite na gahunda yo kuba aba mbere nk’urubyiruko rukunzwe muri Cinema Nyarwanda bakumvikana hanze y’igihugu no mu gihugu muri rusange.
Kuba Asafu Cinema yaratangiye gukora mbere ariko ntibigende neza, Alpha yavuze ko byatewe n’uko bakinaga ibintu bitari bimenyerewe mu Rwanda, nyuma bakaza guhindura bagakina inkuru zisanzwe gusa bagashyiramo umwihariko wabo nk’itandukaniro ryabo n’abandi bakina nk’ibyabo hano mu Rwanda.
Alpha ati "Mu mezi makeya tumaze dukora bivuguruye, bimaze kuduha ikizere ko hari aho tuzagera na cyane ko turi kugenda twiga ibintu
bitandukanye mu gukina neza, ndetse no kwandika neza. Twe tuba hamwe, nibyo
dukora gusa, mbese kugira ngo byumvikane neza gukina Filime niko kazi kacu,
turabikunda twizeye ko Abanyarwanda bazadukunda cyane ".
Asafu Cienama yamenyekanye
muri Filime 'Umurinzi' yahise igurwa na ZACU ubwo bari bamaze gukina igice cya
mbere. Alpha yavuze ko ku bari barayikunze izasohoka umwaka utaha ariko
igasohokera kuri Zacu.
REBA HANO AGACE KA FILIME 'UMUKAZANA W'IBANGA' YA ASAFU CINEMA