Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, unayoboye Inama y’Abaminisitiri ya RECSA.
Yibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu by'ibinyamuryango mu guhangana n’ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikibazo gikomeje guhungabanya umutekano mu bice bitandukanye by’akarere.
Mu ijambo rye, Dr Biruta yavuze ko iyi nama ari urubuga rwiza rwo gusuzumira hamwe ibyagezweho, kurebera hamwe ibikibangamiye umutekano no gufatira hamwe ingamba zigamije gukemura ibibazo by’ikwirakwizwa ry’intwaro.
Yashimangiye kandi ko guhanahana amakuru hagati y’inzego z’umutekano ari imwe mu nzira z’ingenzi zo gukumira ibikorwa by’abakwirakwiza intwaro mu baturage.

Ati: “Iyi nama iduha umwanya wo kurebera hamwe uburyo bwo guhanahana amakuru ku banyabyaha n’abakwirakwiza intwaro, kugira ngo dufatire hamwe ingamba zo kubirwanya no gukomeza kubaka ubushobozi bwa RECSA.”
Minisitiri Biruta yasabye ibihugu by'ibinyamuryango kongera imbaraga mu bikorwa bihuriweho byo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro, agaragaza ko hakenewe ingamba zihamye kandi zirambye kugira ngo iki kibazo gikomeze guhangwa amaso.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, unayoboye Komite y’Ubujyanama mu bya Tekinike ya RECSA, yavuze ko akarere kagihanganye n’ibibazo bitandukanye birimo iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’intwaro.
Yagaragaje ko guhuza amakuru no gukorana bya hafi hagati y’ibihugu ari ingenzi mu gukurikirana no kuburizamo ibikorwa by’abakoresha cyangwa abakwirakwiza intwaro zitemewe.
Ati: “Tugomba guteza imbere itumanaho n’ubufatanye buhoraho kugira ngo tubashe kwihuta kurusha abakwirakwiza intwaro no kuburizamo imigambi yabo mbere y’uko igira ingaruka ku mutekano w’abaturage.”

Ku ruhande rwa RECSA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Jean Pierre Betindji, yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe ibihugu by'inyamuryango byitegura gutangira icyiciro gishya cy’igenamigambi ry’imyaka itanu.
Yashimye ubufatanye bwagezweho n’imiryango mpuzamahanga irimo Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu guhanahana amakuru no kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro.
Betindji yavuze ko mu byo RECSA yagezeho harimo kwemeza amasezerano avuguruye ayishyiraho no gukomeza ivugurura rya Porotokole y’i Nairobi, byose bigamije kongerera imbaraga ibikorwa byo gucunga no gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro nto.
Yanagarutse ku bufatanye bushya RECSA yatangiye n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe gucunga amasasu n’ibikoresho bya gisirikare, uzafasha ibihugu bY:inyamuryango kubika no gucunga neza intwaro n’amasasu bifatanwa abaturage babitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyi nama y’iminsi ibiri itegerejweho gutanga imyanzuro izafasha ibihugu by'ibinyamuryango bya RECSA gukomeza gukorera hamwe mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka no kubungabunga umutekano n’ituze by’abaturage bo mu karere.
