Iyi nama yabereye kuri
Crown Hotel i Nyarutarama tariki 20 Kamena 2025, yari ifite insanganyamatsiko
igira iti “HR igezweho, Abakozi bagezweho: Twubaka Ibigo Byiteguye Gukoresha AI.”
Abayitabiriye, bigishijwe uko ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano 'Artificial Intelligence' ryakwinjizwa mu miyoborere y’akazi ka buri munsi, harimo uburyo bwo kuyobora abakozi, kuvugurura itumanaho, gushaka no gutegura abakozi, ndetse no kunoza imikoranire hagati y’abakozi n’abayobozi.
Murenzi Steven washinze
akaba n'umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda yamaze impungenege abakozi
bibaza niba AI ije kubambura akazi, ati: “Buri wese aba abyibaza, ariko
ikigaragara ni uko AI itaje kugira ngo itware akazi ahubwo yaje kugira ngo
kagende neza.”
Yakomeje agira ati: “Icyo
abashinzwe abakozi twebwe dukora, ni ugufasha abakozi dukorana na bo kugira ngo
bajyane n’igihe, ahubwo babashe kuyikoresha neza (AI), bayikoreshe bayibyaza
umusaruro, banayikoreshe ariko bazi n’ingaruka zayo.”
Murenzi yasobanuye ko ari
ngombwa ko abashinzwe abakozi basobanukirwa imikoreshereze ya AI kuko bagomba
kugendera ku muvuduko w’iterambere igihugu kirimo kugenderaho.
Ati: “Aba-HR
nitubishyiramo imbaraga bizatuma agaciro k’umusaruro abakozi batanga kagenda
kiyongera, kandi igihe dukoresha ndetse n’ibyo dukoresha bigende bias nk’aho
bigabanuka cyangwa se bikaba byakoreshwa mu bundi buryo kugira ngo bitange
umusaruro mwinshi uhagije.”
Kayesu Monique ukorera
Akagera Aviation, yavuze ko nta mpungenge z’uko abantu basimburwa na AI mu kazi
zikwiye kubaho, kuko ‘umuntu ni umuntu, n’ubwenge buhangano ni ubwenge
buhangano.’
Kuri we yumva aya ari
amahirwe yo gukorera hamwe kugira ngo abantu babashe kureba icyo interineti
ibamariye. Ati: “Ntabwo uzabura akazi, ahubwo bigiye kuba byiza kurushaho
tunagabanya ubusumbane hagati y’abantu n’abandi. AI ntabwo yo ireba ku
marangamutima ireba ku bushobozi umuntu afite kugira ngo akore akazi.”
Yongeyeho ko abashinzwe
abakozi badasobanukiwe neza imikorere ya ‘Application’ z’ubwenge buhangano,
bityo ko abona bakwiye guhugurwa kurushaho bakanamenya kuzitandukanya n’abantu
kuko zo zidafite ubumuntu kimwe n’abantu.
Jeff Munyengango usanzwe
afasha abantu n’ibigo gusobanukirwa ikoreshwa rya AI mu micungire y’abakozi,
yasobanuye ko abantu bakwiye kumva ko gukoresha ubu bwenge buhangano atari
ibintu by’ahazaza ahubwo ari iby’aka kanya. Ati: “AI ntabwo ikiri mu mateka,
ahubwo ni aka kanya.”
Akomoza ku kuba AI
ishobora kuzateza ikibazo cy’ubushomeri, yagize ati: “Ntabwo ari hose. Hari
imirimo imwe n’imwe ishobora kunganirwa, gusimburwa byo ntabwo twabihamya aka
kanya, ariko kunganirwa byo birahari cyane. Haba mu mirimo isaba ingufu, kuko
abakora ibyo twita ‘Robot’ ubungubu bageze ku rwego rw’uko na bo bashyiramo
ubwenge buhangano, zikaba noneho zanatekereza zigafata n’ibyemezo.
Icyo gihe noneho
igikurikiraho ni uko hari indi myanya isaba gutekereza, yo ntabwo yasimburwa,
ahubwo irunganirwa mu gufata ibyemezo byihuse ariko byose bigamije kugira ngo
bagere ku ntego z’icyo bagamije gukora.”
Abashinzwe abakozi bahuguwe ku mikoreshereze y'ubwenge buhangano mu koroshya akazi no kongera umusaruro
Habayeho ibiganiro birambuye byahuje inzobere mu micungire y'abakozi n'ikoranabuhanga
Umuyobozi w'Ihuriro People Matters Kigali-Rwanda, Murenzi Steven yavuze ko abantu badakwiye guhangayikishwa na AI ahubwo bakwiye kwishimira ko ije kuborohereza akazi
Jeff Munyengango ufasha abantu n'ibigo gusobanukirwa ikoreshwa rya AI mu micungire y'abakozi, yagaragaje icyo bisaba ngo abashinzwe abakozi barusheho gukoresha iri koranabuhanga rigezweho
Abitabiriye bishimiye ubumenyi bungukiye muri iyi nama