Kigali: Abashinzwe abakozi basobanuriwe ko AI itaje kwambura abantu akazi ahubwo yaje kubunganira

Ikoranabuhanga - 21/06/2025 1:57 PM
Share:

Umwanditsi:

Kigali: Abashinzwe abakozi basobanuriwe ko AI itaje kwambura abantu akazi ahubwo yaje kubunganira

Ihuriro People Matters Kigali-Rwanda ryakiriye inama yaryo ya gatanu, yahuje inzobere mu micungire y’abakozi n’ikoranabuhanga, aho mu byaganiriweho cyane, harimo no kumara impungenge abibwiraga ko ubwenge buhangano buzwi nka AI (Artificial Intelligence) bwaba buje gusimbura abantu mu kazi.

Iyi nama yabereye kuri Crown Hotel i Nyarutarama tariki 20 Kamena 2025, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “HR igezweho, Abakozi bagezweho: Twubaka Ibigo Byiteguye Gukoresha AI.”

Abayitabiriye, bigishijwe uko ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano 'Artificial Intelligence' ryakwinjizwa mu miyoborere y’akazi ka buri munsi, harimo uburyo bwo kuyobora abakozi, kuvugurura itumanaho, gushaka no gutegura abakozi, ndetse no kunoza imikoranire hagati y’abakozi n’abayobozi.

Murenzi Steven washinze akaba n'umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda yamaze impungenege abakozi bibaza niba AI ije kubambura akazi, ati: “Buri wese aba abyibaza, ariko ikigaragara ni uko AI itaje kugira ngo itware akazi ahubwo yaje kugira ngo kagende neza.”

Yakomeje agira ati: “Icyo abashinzwe abakozi twebwe dukora, ni ugufasha abakozi dukorana na bo kugira ngo bajyane n’igihe, ahubwo babashe kuyikoresha neza (AI), bayikoreshe bayibyaza umusaruro, banayikoreshe ariko bazi n’ingaruka zayo.”

Murenzi yasobanuye ko ari ngombwa ko abashinzwe abakozi basobanukirwa imikoreshereze ya AI kuko bagomba kugendera ku muvuduko w’iterambere igihugu kirimo kugenderaho.

Ati: “Aba-HR nitubishyiramo imbaraga bizatuma agaciro k’umusaruro abakozi batanga kagenda kiyongera, kandi igihe dukoresha ndetse n’ibyo dukoresha bigende bias nk’aho bigabanuka cyangwa se bikaba byakoreshwa mu bundi buryo kugira ngo bitange umusaruro mwinshi uhagije.”

Kayesu Monique ukorera Akagera Aviation, yavuze ko nta mpungenge z’uko abantu basimburwa na AI mu kazi zikwiye kubaho, kuko ‘umuntu ni umuntu, n’ubwenge buhangano ni ubwenge buhangano.’

Kuri we yumva aya ari amahirwe yo gukorera hamwe kugira ngo abantu babashe kureba icyo interineti ibamariye. Ati: “Ntabwo uzabura akazi, ahubwo bigiye kuba byiza kurushaho tunagabanya ubusumbane hagati y’abantu n’abandi. AI ntabwo yo ireba ku marangamutima ireba ku bushobozi umuntu afite kugira ngo akore akazi.”

Yongeyeho ko abashinzwe abakozi badasobanukiwe neza imikorere ya ‘Application’ z’ubwenge buhangano, bityo ko abona bakwiye guhugurwa kurushaho bakanamenya kuzitandukanya n’abantu kuko zo zidafite ubumuntu kimwe n’abantu.

Jeff Munyengango usanzwe afasha abantu n’ibigo gusobanukirwa ikoreshwa rya AI mu micungire y’abakozi, yasobanuye ko abantu bakwiye kumva ko gukoresha ubu bwenge buhangano atari ibintu by’ahazaza ahubwo ari iby’aka kanya. Ati: “AI ntabwo ikiri mu mateka, ahubwo ni aka kanya.”

Akomoza ku kuba AI ishobora kuzateza ikibazo cy’ubushomeri, yagize ati: “Ntabwo ari hose. Hari imirimo imwe n’imwe ishobora kunganirwa, gusimburwa byo ntabwo twabihamya aka kanya, ariko kunganirwa byo birahari cyane. Haba mu mirimo isaba ingufu, kuko abakora ibyo twita ‘Robot’ ubungubu bageze ku rwego rw’uko na bo bashyiramo ubwenge buhangano, zikaba noneho zanatekereza zigafata n’ibyemezo.

Icyo gihe noneho igikurikiraho ni uko hari indi myanya isaba gutekereza, yo ntabwo yasimburwa, ahubwo irunganirwa mu gufata ibyemezo byihuse ariko byose bigamije kugira ngo bagere ku ntego z’icyo bagamije gukora.”

People Matters Kigali-Rwanda ikomeje kwigaragaza nk’ihuriro ry'abanyamwuga bashyize imbere imibereho myiza, ubushobozi n’iterambere by’umukozi. Iyi nama, yabaye umwanya mwiza wo gutekereza ku Isi y'akazi y’ahazaza, hagamijwe kuyubaka hashingiwe ku mbaraga z’ikoranabuhanga rigezweho. 

Abashinzwe abakozi bahuguwe ku mikoreshereze y'ubwenge buhangano mu koroshya akazi no kongera umusaruro

Habayeho ibiganiro birambuye byahuje inzobere mu micungire y'abakozi n'ikoranabuhanga

Umuyobozi w'Ihuriro People Matters Kigali-Rwanda, Murenzi Steven yavuze ko abantu badakwiye guhangayikishwa na AI ahubwo bakwiye kwishimira ko ije kuborohereza akazi

Jeff Munyengango ufasha abantu n'ibigo gusobanukirwa ikoreshwa rya AI mu micungire y'abakozi, yagaragaje icyo bisaba ngo abashinzwe abakozi barusheho gukoresha iri koranabuhanga rigezweho

Abitabiriye bishimiye ubumenyi bungukiye muri iyi nama


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...