Aya
mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Kamena,
n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi
n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza. Arimo kubera ku Cyicaro Gikuru cya
Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, akaba azamara iminsi 10.
Nk’uko
byatangajwe ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, aya mahugurwa yitabiriwe
n’abapolisi 20 bo ku rwego rwa ba ofisiye baturutse mu bihugu icyenda bigize
Umuryango uhuza Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Karere ka
Afurika y’Iburasirazuba (EASF), birimo u Rwanda, u Burundi, Sudani, Comore,
Ethiopia, Kenya, Djibouti, Somalia na Uganda.
Intego y’aya mahugurwa ni ugukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano mu gukumira, kugenza no guhangana n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane mu bihe by’amakimbirane cyangwa ahari ibibazo by’umutekano muke.

Mu ijambo
rye, DCG Ujeneza yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kuba
kimwe mu bibazo bikomeye bibangamira uburenganzira bwa muntu ndetse rigira
ingaruka zikomeye ku buzima bw’abarikorewe n’imiryango yabo.
Yavuze ko
iri hohoterwa ritagira ingaruka ku muntu ku giti cye gusa, ahubwo rishobora
gusenya ingo, gutesha agaciro abarigiriwe no guhungabanya ubumwe n’imibanire
myiza y’abaturage.
Ati: “Ihohoterwa
rishingiye ku gitsina rikomeje kuba kimwe mu byaha bikomeye birenga imbibi
z’uburenganzira bwa muntu muri iki gihe. Ibyo muzigira hano muzabifate neza
kugira ngo muzabyigishe abo muzasanga mu bihugu mukomokamo, dukomeze kwirinda
ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose.”
Yakomeje
ashimangira ko gukumira no kurwanya ihohoterwa bisaba ubufatanye bw’ibihugu
n’inzego zitandukanye, bityo ko amahugurwa nk’aya ari imwe mu nzira zifasha
kubaka ubushobozi bw’abashinzwe umutekano no kunoza uburyo bwo gukurikirana
ibyaha.
DCG
Ujeneza yavuze kandi ko guhuriza hamwe abapolisi baturutse mu bihugu
bitandukanye bifasha gusangira ubunararibonye no gushimangira ubufatanye
bw’akarere mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, birimo n’ihohoterwa
rishingiye ku gitsina.
Ati: “Twahisemo kuzana abapolisi bakomoka mu bindi bihugu mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw’umuryango n’ibihugu biwugize, mu karere n’ahandi ku isi.”

Ku ruhande
rwa EASF, Col. Melance Ntakiyiruta, wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru w’uyu
muryango, yavuze ko aya mahugurwa afite akamaro gakomeye mu kongerera
ubushobozi abapolisi bazagira uruhare mu guhugura bagenzi babo no gutanga
umusanzu mu gukumira no guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yashimye u
Rwanda rwakiriye aya mahugurwa ndetse anashimira abapolisi bo muri Denmark
bazatanga ubumenyi n’ubunararibonye mu kuyafasha kugenda neza.
Yavuze ko
abitabiriye aya mahugurwa bazasubira mu bihugu byabo bafite ubumenyi buhagije
buzabafasha mu gutoza bagenzi babo no kugira uruhare mu kubaka inzego
z’umutekano zifite ubushobozi bwo kurengera abaturage no guharanira ubutabera.
Aya
mahugurwa agaragaza umuhate w’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba mu
gushyira imbere uburenganzira bwa muntu, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku
gitsina no kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano kugira ngo zibashe gukumira
no guhangana n’iki kibazo gikomeje kugaragara hirya no hino ku isi.



