Yabereye kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele, i Nyamirambo, yitabirwa n'abasaga 1800 bakorera muri aka karere no mu bindi bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, hagamijwe kwigira hamwe ibibazo abamotari bahura nabyo n’icyakorwa ngo barusheho kunoza akazi bakora kinyamwuga.
Umuyobozi wungirije w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Fabien Musinguzi yavuze ko umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ufitiye benshi akamaro ndetse n’igihugu bityo ko ukwiye gukorwa neza kandi kinyamwuga.
Yagize ati: “Umurimo mukora twese udufitiye akamaro ukakagirira n’igihugu kuko ufasha mu gutwara abantu n’ibintu by’umwihariko. Ni umurimo ukwiye rero gukoranwa ubunyamwuga, ikinyabupfura no kurangwa n’isuku kandi hubahirizwa amategeko agenga umuhanda kugira ngo akazi gakorwe neza, bityo kabagirire akamaro n’imiryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange.”
ACP Musinguzi yakomeje avuga ko Moto nyinshi zifatirwa mu makosa arimo guhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque), gutwara banyoye ibisindisha, kutubahiriza ibyapa byo mu muhanda n’ibimenyetso bimurika, kunyura mu muhanda utemewe (sens unique), guca mu nzira z’abanyamaguru n’ayandi makosa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Bwana Alexis Ingagare, yashimiye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto kuba bitabira gahunda z’ibikorwa rusange by’iterambere, abasaba gukomeza gufata neza ibikorwaremezo, kwimakaza imyitwarire yo kwirinda impanuka zo mu muhanda no kurangwa n'isuku birinda guta imyanda ahabonetse hose, ahubwo bakayishyira ahabugenewe.
Akingeneye Christine Umukozi wa RURA ushinzwe gutanga ibyangombwa ku bamotari, yababwiye ko bagiye gutangira kubaha imyambaro ibaranga izwi nk’amajire, abasaba kuzayifata neza no kwirinda kugenda batayambaye.
Umuyobozi wa Koperative Ishema taxi moto Muhima ikorera mu Karere ka Nyarugenge, Ingabire Leonard, yagaragaje ko bishimiye imikoranire myiza inzego zombi Polisi y'u Rwanda na RURA zidahwema kubagaragariza mu buzima bwabo bwa buri munsi, bikabafasha mu migendekere myiza y’akazi.
ACP Fabien Musinguzi yavuze ko umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ufitiye benshi akamaro ndetse n’igihugu bityo ko ukwiye gukorwa neza kandi kinyamwuga