Ikiyede ni umurimo ukorwa n'abafasha abafundi mu bwubatsi, aho baba bashinzwe kubahereza no gutwara ibikoresho bikenerwa mu kazi ka buri munsi, nko guhereza amatafari, sima, umucanga n'ibindi. Ni umurimo usaba imbaraga nyinshi z'umubiri.
Nubwo abayede bafite uruhare rukomeye mu mirimo y'ubwubatsi, bavuga ko ubuzima bwo muri Kigali bukomeje kubagora. Bavuga ko n'ubwo bahembwa 4,000 Frw ku munsi, ayo mafaranga adahagije kugira ngo bishyure ubukode bw'inzu, ibiribwa n'ibindi bikenerwa bya buri munsi. Banavuga ko ayo mafaranga batayabona buri munsi kuko akazi kabo kadahoraho.
Uwitwa Uwiduhaye Aimé yabwiye InyaRwanda ati: "Duhembwa 4,000 Frw ku munsi. Nshobora kubona akazi uyu munsi, ejo nkakabura. Ibi bituma amafaranga ninjiza adahoraho, kubaho mu Mujyi wa Kigali bikaba ikibazo. N'ayo 4,000 Frw duhembwa nta cyo yakugezaho muri Kigali, uretse kubaho mu mibabaro no kwihangana."
Undi muyede witwa Habarurema Faustin yavuze ko amafaranga bahembwa ku munsi ashirira mu mafunguro gusa, ku buryo nta kindi basigarana. Yasobanuye ko iyo yakoreye kure y'aho atuye, amafaranga 2,000 Frw ayakoresha ku ifunguro rya saa sita, andi 2,000 Frw akayakoresha nimugoroba, bityo amafaranga 4,000 Frw bahembwa akarangirana n'uwo munsi.
Avuga ko ikibazo kirushaho gukomera iyo hashize iminsi nta kazi abonye, kuko ahita abura icyo kurya mu gihe ibiciro by'ubuzima bwo muri Kigali bikomeje kuzamuka.
Yagize ati: "Iyo nabonye akazi, 2,000 Frw nyakoresha ku ifunguro rya saa sita, andi 2,000 Frw nkayakoresha nimugoroba, ya 4,000 Frw agahita ashirira aho. Ikibazo ni uko akazi kadahoraho. Ushobora kumara iminsi ibiri cyangwa irenga utabonye ikiraka. Icyo gihe inzara irushaho kumbabaza, kuko no muri Kigali ibintu byarahenze, ubuzima buragoye."
Muhoza Clever, na we usanzwe akora akazi k'ikiyede, yasabye ko hashyirwaho igipimo cy'umushahara w'abayede kugira ngo birinde guhembwa uko umukoresha abyumva.
Avuga ko amafaranga 4,000 Frw bahembwa ku munsi adahagije ugereranyije n'igiciro cy'ubuzima, imbaraga akazi gasaba ndetse no kuba kadahoraho. Yongeyeho ko hari abakoresha bahemba 5,000 Frw, ariko ko biterwa n'umutima mwiza w'umukoresha aho kuba ihame.
Yagize ati: "Turasaba ko Leta yashyiraho igipimo cy'umushahara w'abayede kidufasha kubaho muri Kigali. Ubu 4,000 Frw ni make cyane ugereranyije n'akazi dukora gasaba imbaraga kandi kadahoraho.
Hari aho baduha 5,000 Frw, ariko biterwa n'umutima mwiza w'umukoresha, si ko bimeze hose. Byibuze twajya duhembwa hagati ya 7,000 na 8,000 Frw ku munsi kugira ngo haboneke ayo dusagura, bityo n'iyo twamara iminsi tutabonye akazi ntitubure icyo twifashisha."
Umwe mu bakapita bagenzura imigendekere y'imirimo y'ubwubatsi, wasabye ko amazina ye atatangazwa, yabwiye InyaRwanda ko amafaranga ahabwa abayede n'abafundi agenwa n'umuntu uri kubaka cyangwa nyiri umushinga.
Yagize ati: "Amafaranga yishyurwa agenwa na nyiri umushinga cyangwa umuntu uri kubakisha. Uwishimiye ayo bamuhaye arakora, utayishimiye na we ashaka ahandi yumva bamwishyura neza."
Mu gihe bamwe mu bayede basaba ko hashyirwaho igipimo ntarengwa cy'umushahara bahabwa ku munsi, Guverinoma yo igaragaza ko igisubizo kirambye atari ugushyiraho umushahara fatizo gusa.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 6 Kamena 2026, Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kongera umusaruro, kuko ari bwo buryo butuma abakoresha bongera imishahara y'abakozi mu buryo burambye, aho gushyiraho umushahara fatizo ushobora gutuma bamwe mu bakoresha bagabanya abakozi.
Nubwo Guverinoma ishimangira ko kongera umusaruro ari byo bizatuma imishahara izamuka, imibare y'Umujyi wa Kigali na MININFRA igaragaza ko ibikorwa by'ubwubatsi byakomeje kwiyongera mu myaka ishize.
Ibi bigaragaza ko umusaruro w'uru rwego ukomeje kwiyongera, nyamara abayede bo bavuga ko umushahara wabo ugikomeza kuba muto kandi udahinduka ugereranyije n'izamuka ry'ibiciro.
Mu gihe abayede bavuga ko amafaranga binjiza adahagije kandi akazi kabo kadahoraho, abasesenguzi bagaragaza ko ibura ry'imirimo n'ubukene bishobora gushyira bamwe mu bantu mu mwanya wo kwishora mu bikorwa bitemewe n'amategeko, nubwo bidakwiye gufatwa nk'impamvu ihita itera umuntu kuba umunyabyaha.
