Ni ubutumwa bahawe ubwo hasozwaga Icyumweru cy’Umuryango, cyabaye tariki 6 Nyakanga 2025. Iki gikorwa cyahuriranye no kwakira abanyamuryango bashya 30 muri Mothers’Union na 16 muri Fathers’Union.
Ibi birori byitabiriwe n’abakirisitu, inshuti n’abafatanyabikorwa b’Itorero EAR, abanyamuryango n’abayobozi ba Mothers’Union na Fathers’Union, abapasiteri, Abacidikoni n’Abepisikopi n’abo mu nzego za Leta.
Umwesikopi wa EAR Diyosezi ya Kigali, Rt. Rev. Nathan Amooti Rusengo, yashimye Imana ku bw’imiryango ya Mothers’ Union na Fathers’ Union ikomeje kwaguka.
Yagize ati “Iyi ni imiryango myiza y’abubatse n’abazubaka ingo za gikirisitu, ni urugingo rukomeye muri Diyosezi yacu kandi ni urubuga abagore n’abagabo bisanzuriramo kugira ngo bibafashe kumenya ukuri n’umuhamagaro bafite bityo bashobore kuzuza neza inshingano zabo bafite mu muryango, baziyobora mu bushake bw’Imana.”
Yakomeje asaba abitabiriye Icyumweru cy’Umuryango kujya gushyira mu bikorwa ibyo bungukiyemo kuko ari byinshi by’umwihariko bazirikana ko imiryango ikwiye gutoza neza abana n’abo mu muryango kugira ngo bamenye kandi bagendere mu gukiranuka kwa Kristo.
Umuyobozi wa Fathers’Union muri EAR Diyosezi Kigali, James Kazubwenge, yavuze ko urugo ari umushinga w'Imana kuko umugabo n'umugore baremwe mu ishusho y'Imana bityo ko bakwiye kugendera mu rukundo rwayo no gukora ugushaka kwayo.
Yashimiye abagize uruhare rufatika mu migendekere myiza y’icyumweru cy’Umuryango cyakusanyirijwemo inkunga ya 3,500,000 Frw yo gusanira inzu umupfakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kazubwenge yijeje ko itorero rizakomeza gukora ibishoboka byose mu rwego rwo kubaka imiryango ikomeye no kugira uruhare rufatika mu iterambere rusange ry’abaturage.
Inkunga yakusanyijwe yashyikirijwe Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro n’Umukozi ushinzwe Abafatanyabikorwa, JADF, muri aka Karere.
Umuyobozi wungirije wa Mothers’Union muri EAR Remera, Deborah Amahoro Habimana n’Umuyobozi wa Mothers’Union mu Bucidikoni bwa EAR Kanombe, Clarisse Gatera Niwemugeni, bashimye Imana yabashoje gukora ibikorwa bitandukanye mu 2025 birimo gukomeza inyigisho za Kristu ku byerekeye akamaro ko gushyingiranwa kwera no gushishikariza abantu kurushaho kubyitabira.
Izindi nyigisho zatanzwe zibanze ku gukangurira ababyeyi kurera abana babo neza no kubatoza kuba urugingo rw’itorero, gukomeza ubumwe bw’abakristo bose bahuriye mu gusenga, guhimbaza Imana no mu bindi bikorwa byose biranga umukristo.
Banikije ku gushyigikira mu mibereho y’abantu ikintu cyose gituma umuryango udahungabana ugatera imbere kandi n’abana bakarerwa neza mu mutekano no gufasha abantu bose bahuye n’ingorane z’uburyo butandukanye mu miryango yabo.
Ubwo yatangizaga icyumweru cy’Umuryango ku wa 30 Kamena 2025, Umushumba Mukuru wa EAR Paruwasi Remera, Rev. Karegyesa Emmanuel, yavuze ko insanganyamatsiko yacyo ari “Gutoza abadukomokaho guhinduka basa na Kristo |Building a Christlike Generational Legacy (Itangiriro 18:19)”.
Yasabye ababyeyi gushobozwa n'Imana mu gutoza abana neza mu buryo bugambiriwe no kubahindura irerero ry’abana bafite ukwizera, kamere nk’iya Kristo n’indangagaciro z’ubumana. Ati “Imiryango dufite inshingano yo kwerekana isura y'Imana mu Isi no gukomeza kuyiringira muri byose kandi tukazirikana gufasha abandi no kuzana impanduka aho dutuye.”
Impuguke mu gufasha imiryango, Umushumba muri CLA akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PEACE Plan Ministry mu Rwanda, Pasiteri Mary Kamanzi, yatanze inyigisho yibanze ku buryo bwo guhesha Isi umugisha.
Ati “Duhesha Isi umugisha mu gihe duhesheje abana bacu umugisha; bakurira mu miryango itekanye, tubakunda, tubarinda, tubigisha, tubarera neza. Abana bitaweho mu buryo bw'Umubiri n’amarangamutima no mu Mwuka”.
Yagiriye inama urubyiruko n’abandi kubaka ingo mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bagakomeza gukundana ibihe byose bakirinda icyahungabanya umuryango wabo.
Umushumba Rev. Dr. Canon Antoine Rutayisire, Umwanditsi w’ibitabo bifasha abitegura kubaka birimo “Umugabo mu mugambi w’Imana no kubaka urugo rwiza”, yakebuye ababyeyi bashaka ibitunga imiryango yabo ariko bakibagirwa guha umwanya ukwiye ngo baboneke mu muryango ko ari uguteshuka ku nshingano.
Yakomeje ati “Abana bacu bakeneye kutubona tukaganira na bo, tugasengana na bo, dusomera hamwe ijambo ry’Imana kandi turishyira mu bikorwa, dutoza abadukomokaho, tugatanga icyerekezo gikwiye ingo zacu kandi tugatsinda imbogamizi zose kuko imiryango dukwiye gucunga neza ibyo Imana yaduhaye byose no kubibyaza umusaruro ukwiye.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, yashimye uruhare rwa EAR Remera, mu gushyigikira ingo. Ati “Tuzirikana uruhare rufatika rwa EAR Remera mu guteza imbere abaturage bacu n’uburyo mudahwema kudufasha kugera ku ntego nk’igihugu. Ni yo mpamvu natwe nk’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro twabageneye icyemezo cy’ishimwe.”
Abitabiriye Icyumweru cy'Umuryango muri EAR Paruwasi Remera barimo abubatse ingo, urubyiruko n’abandi bahawe inyigisho zirimo umugambi w’Imana ku muryango; Gutoza no kurera abadukomokaho; Gutoza abadukomokaho kubaha Kristo; Gutsinda imbogamizi mu gutoza abadukomokaho; Gusigira abadukomokaho umurage wo kubaha Kristo; Kubaza ibibazo no kungurana Ibitekerezo (Panel discussion).
Iteraniro risoza Icyumweru cy’Umuryango ryatangijwe n’umutambagiro w’abashumba, abayobozi ba Fathers’ Union na Mothers’ Union hamwe n’abanyamuryango bashya babo
Umwesikopi wa EAR Diyosezi ya Kigali, Rt. Rev. Nathan Amooti Rusengo, yasabye abitabiriye Icyumweru cy’Umuryango kujya gushyira mu bikorwa ibyo bungukiyemo
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, yatanze icyemezo cy’ishimwe kuri EAR Remera ku bwo kuzirikana uruhare rwabo mu guteza imbere abaturage
Umuyobozi wa Fathers’Union muri EAR Diyosezi Kigali, James Kazubwenge, yavuze ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere rusange ry’abaturage
Umuyobozi wungirije wa Mothers’Union muri EAR Remera, Deborah Amahoro Habimana, yavuze ko bashyize imbere gukangurira ababyeyi kurera abana babo neza
Umuyobozi wa Mothers’Union mu Bucidikoni bwa EAR Kanombe, Clarisse Gatera Niwemugeni, yavuze ko biteguye gufasha abantu bahuye n’ingorane z’uburyo butandukanye mu miryango yabo
Korali ya Fathers’Union na Mothers’Union yo muri EAR Paruwasi Remera yasusurukije abitabiriye isozwa ry’Icyumweru cy’Umuryango
Umuhango wo kwakira no kwishimira abanyamuryango bashya muri Mothers’Union Fathers’Union wakozwe mu buryo bunogeye buri wese
Umushumba Mukuru wa EAR Paruwasi Remera, Rev. Karegyesa Emmanuel, yasabye abitabiriye gutoza abana neza mu buryo bugambiriwe
Impuguke mu gufasha imiryango, Pasiteri Mary Kamanzi, yavuze ko abantu bahesha Isi umugisha iyo abana bari mu biganza bizima
Rev. Dr. Canon Antoine Rutayisire yasabye ababyeyi kudatwarwa no gushaka ibitunga umuryango gusa ngo bibagirwe kuyiha umwanya ukwiye
Mu cyumweru cy'umuryango muri EAR Paruwasi habonetsemo umwanya uhagije wo guhana ubuhamya, kubaza ibibazo no kungurana Ibitekerezo
Icyumweu cyabaye umwanya mwiza wo gusengera imiryango ngo igaruke mu nshingano zayo
Ifoto rusange y’Abanyamuryango bashya binjijwe muri Mothers’ Union na Fathers’ Union
REBA INCAMAKE Y’IBYARANZE ICYUMWERU CY’UMURYANGO MURI EAR