Ni
ubwa kabiri mu myaka irenga 50 amaze mu muziki, uyu muhanzi ukomoka mu Burundi
ariko uba muri Kenya, asinye amasezerano akomeye yo kwamamaza ikinyobwa muri
aka karere. Aheruka gusinya amasezerano nk’aya mu 2011, ubwo yamamazaga inzoga
za Primus i Bujumbura.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Habumugisha Jean Paul, Umuyobozi wa Roots Investment
Company, yavuze ko bahisemo Kidum kubera ijwi rye ryambukiranya imipaka ndetse
n’ubwamamare afite mu karere kose.
Ati
“Kidum afite ibikorwa byambukiranyije igihugu; yavukiye mu Burundi, kandi akora
imiziki yaba mu Burundi bakayumva, cyo kimwe no mu Rwanda. Ubu rero asigaye
atuye muri Kenya ariko nk’umuntu munini akorera mu bihugu byinshi. N’iyo mpamvu
twavuze ngo Kidum ni umuntu munini ushobora kutuma ibyo ducuruza bimenyekana
cyane.”
Yasobanuye
ko ubu bakora Be One Gin iri mu icupa rinini nyuma yo kumva ibitekerezo
by’abakiriya babo. Yongeraho ko muri kontaro ya Kidum harimo kuyamamaza mu
bitaramo no mu ngendo ze za muzika, ndetse n’ahandi azajya akorera ibikorwa byo
gucuruza.
Ati
“Muri kontaro ye harimo ko azajya akora n’ubucuruzi. Aho azajya akorera hose,
nkora muri Bar akoreramo, hose bazajya bayicuruza. Azayijyana rero ayamamaze,
anayicuruze.”
Kidum
yagaragaje ko kwemera gukorana na Be One Gin byaturutse ku “karusho” yabonye
muri aya masezerano mashya.
Ati:
“Sinababeshya, amasezerano abyibushye nk’aya bwa mbere nayasinye mu 2011. Ariko
aya afite akarusho kuko ubu nemerewe no gucuruza Be One Gin muri Kenya aho mba.
Ni ikintu kinyuze umutima.”
Uyu
muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Amasozi y’urukundo’ na ‘Haturudi Nyuma’,
yavuze ko bwa mbere ataramira mu Rwanda hari mu 2003, kuva icyo gihe akaza
kugaruka mu bitaramo birenga 100 byaberaga mu gihugu.
Ati:
“Nagize umugisha mu 2004 wo kuririmbana na Lucky Dube, ngaruka mu
maserukiramuco atandukanye, nza mu bukwe n’ibihe bigoye. U Rwanda rwambereye
nk’iwacu kuko nabaye gahuzamiryango hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda.”
Uretse
kuba azajya amenyekanisha Be One Gin mu bitaramo bye, Kidum anafite
uburenganzira bwo kuyicuruza mu bihugu azajya akoreramo, cyane cyane muri
Kenya, aho asanzwe atuye n’umuryango we.
Aya
masezerano mashya y'imyaka ibiri ashobora kuzamura izina rya Kidum mu ruhando rw’ubucuruzi
nk’uko yigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki mu myaka isaga 40 ishize.
Kidum
asinya amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Be One Gin i Kigali
Umuyobozi
wa Roots Investment Group Ltd, Habumugisha Jean Paul, ashyikiriza Kidum
amasezerano y’ubufatanye
Kidum
yishimira guhabwa icyizere nk’umuhanzi mpuzamahanga uzamamaza Be One Gin
Abayobozi
ba Roots Investment Group Ltd hamwe na Kidum nyuma yo gushyira umukono ku
masezerano bamwereka ibice binyuranye bigize uruganda
Kidum mbere yo kuganira n’itangazamakuru i Kigali ku masezerano mashya yo kwamamaza Be One Gin, yabanje kugaragaza ibinyobwa bya Be One Gin
Kidum yeretswe imishani zinyuranye zifashishishwa mu ruganda rwa Be One Gin ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali