Uyu
muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afro-Zouk yabitangaje kuri uyu wa Gatanu
tariki 8 Gicurasi 2026, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mbere
y’igitaramo yahuriyemo na Kirikou Akili kuri Mount Zion Hotel.
Kidum,
amazina ye nyakuri akaba ari Nimbona Jean Pierre, yavuze ko yavukiye muri
karitsiye ya Kinama mu Mujyi wa Bujumbura ku wa 28 Ugushyingo 1974, avukira mu
muryango w’abana batandatu. Yavuze ko akiri umwana yakundaga cyane umuziki
ndetse ko yatangiye awucuranga mu buryo bworoheje cyane.
Ati:
“Nkiri umwana w’imyaka nka 10 nacurangaga ingoma. Najyaga ndirimba no mu mazu
yari akiri kubakwa bakampa amafaranga make.”
Uyu
muhanzi yavuze ko yakuriye mu kigo cya Centre Jeune Kamenge, cyafashaga
urubyiruko guteza imbere impano zitandukanye zirimo umuziki, umuco n’imikino,
ari naho yarushijeho gukomereza impano ye.
Yagiye muri Kenya
ashaka inzira y’i Burayi
Kidum
yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse ubwo yari agiye gutangira umwaka wa nyuma
w’amashuri yisumbuye, aho yabeshywe n’umuntu wamubwiye ko HCR ifata impunzi
zikajya gutuzwa i Burayi.
Ati:
“Nagiye muri Kenya kubera igihuha. Hari uwambwiye ko HCR iterura impunzi
ikazijyana i Burayi. Nagezeyo nsanga ibintu bitandukanye n’uko nabibwiwe.”
Yavuze
ko ageze muri Kenya yahise ahabwa ibyangombwa by’impunzi, nyuma aza koherezwa
mu nkambi ya Kakuma iri hafi y’umupaka wa Sudani y’Epfo. Gusa yavuze ko nubwo
ubuzima bwari bugoye, ari ho umuziki we watangiriye gufata indi ntera.
Ati:
“Agezeyo nabonye akazi ko gucuranga nk’umucuranzi w’ingoma muri ‘orchestre’. Ni
ho natangiriye kubona amafaranga make make ariko nkiri no kwandika indirimbo.”
Indirimbo
“Yaramenje” ni yo yamwinjije mu muziki
Kidum
yavuze ko icyo gihe yari afite inzozi zo gusohora indirimbo ze ariko ubushobozi
bukiri buke. Yaje kugenda abika amafaranga make yakuraga mu muziki kugeza
abashije gukora indirimbo ye ya mbere yise “Yaramenje”.
Icyakora
yavuze ko ikibazo gikomeye cyari uburyo iyo ndirimbo yagombaga kugera mu
Burundi kuko icyo gihe ikoranabuhanga ritari ryateye imbere, bityo indirimbo
zikamamara binyuze kuri Radio.
Ati:
“Icyo gihe indirimbo zabaga ziri kuri CD. Kugira ngo imenyekane byasabaga
kuyigeza kuri radio.”
Kidum
yavuze ko amahirwe yayabonye ubwo uwari Perezida w’u Burundi icyo gihe, Pierre
Buyoya, yagiriraga uruzinduko muri Kenya akaganira n’Abarundi bahatuye.
Uyu
muhanzi yavuze ko icyo gihe atagiye gusa kumva Perezida Buyoya, ahubwo
yashakaga umuntu wamufasha kugeza indirimbo ye mu Burundi.
Ati:
“Najyanye CD yanjye muri icyo kiganiro nyiha Appolinaire Gahungu wari umuvugizi
wa Perezida Buyoya.”
Yavuze
ko nyuma yaje kumuhamagara kuri telefone zo mu muhanda zizwi nka ‘call box’,
maze amubwira ko indirimbo ye ari nziza kandi ko ashobora kuzagira ejo heza mu
muziki.
Kidum
yavuze ko uwo muvugizi yanamugiriye inama ikomeye yo kubaha abanyamakuru kuko
ari bo bagize uruhare rukomeye mu gutuma indirimbo ye imenyekana.
Yaje kuba umwe mu
bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba
Nyuma
yo kumenyekana kwa “Yaramenje”, Kidum yakomeje gukora indirimbo zakunzwe cyane
mu Burundi no mu karere, aza kuba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri
Afurika y’Iburasirazuba.
Mu
2012, Kidum yegukanye igihembo cya Kora Awards 2012 nk’umuhanzi mwiza muri
Afurika y’Iburasirazuba, ibintu yavuze ko byamubereye ishema rikomeye nyuma
y’urugendo rutoroshye yanyuzemo.
Uyu
munsi Kidum abarizwa mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye mu muziki w’u Burundi no
mu karere, aho indirimbo ze zirimo “Haturudi Nyuma”, “Mapenzi”, “Nitafanya”
n’izindi zikomeje gukundwa n’abatari bake.
Kidum
yavuze uko urugendo rutoroshye rwamugejeje ku kuba umwe mu bahanzi bakomeye
muri Afurika y’Iburasirazuba






