Kidum yaciye impaka z'ukwiye ikamba hagati ya The Ben na Bruce Melodie - VIDEO

Imyidagaduro - 17/06/2026 2:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Kidum yaciye impaka z'ukwiye ikamba hagati ya The Ben na Bruce Melodie - VIDEO

Umuhanzi w'izina rikomeye mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba, Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum, yageze mu Rwanda aca impaka z'umuhanzi nyarwanda ukwiye ikamba hagati ya The Ben na Bruce Melodie bari kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ry'u Rwanda aho buri umwe yivuga ibigwi ko ari we uyoboye muzika nyarwanda.

Kidum yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026, akaba aje mu bikorwa by'umuziki nk'uko yabitangarije abanyamakuru bamwakiriye i Kanombe ku kibuga cy'indege.

Ubwo yageraga mu Rwanda, Kidum yavuze ku ihangana rya The Ben na Bruce Melodie mu muziki w'u Rwanda avuga ko bose ari abatagatifu mu byo bakora ndetse ahishura ko idindira rya album yari gukorana na Massamba ryatewe n'umwanya muto.

Nyuma y’uko yaherukaga mu Rwanda ku itariki ya 13 Gashyantare 2026 mu gitaramo cya Yvan Muziki, Kidumu yongeye kugaruka mu Rwanda.

Uyu muhanzi w'i Burundi wubatse ibigwi mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, yageze mu Rwanda mu bikorwa bye by’umuziki birimo n'ibitaramo bibiri azakorera mu mujyi wa Kigali.

Ubwo aheruka mu Rwanda, yari yijeje abanyarwanda ko azakorana album na Masamba nyuma y’uko bari bahuriye mu gitaramo cya Yvan Muziki ndetse avuga ko agiye kuzenguruka ibihugu byinshi akora imiziki.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege, yavuze ko "Twabaye nk'indaya kuko duhora mu ngendo. Nkubu nageze i Kigali hano bahita bambwira ko Massamba ari mu Bufaransa. Buri wese aba arimo ashaka ubuzima tukabura uko duhuza umwanya."

Ageze ku ihangana rya The Ben na Bruce Melody, Kidumu yavuze ko bose ari abatagatifu mu byo bakora. Yagize ati: "Usomye Bibiliya harimo Matayo Mutagatifu, yitwa Mutagatifu. Hakaba na Yohana Mutagatifu. Bisobanuye iki rero? Bose ni abatagatifu."

Kidum yageze mu Rwanda none ku wa 17/06/2026 nyuma y'uko yahaherukaga muri Gashyantare mu gitaramo cya Yvan Muziki

Ubwo yabazwaga ku ihangana rya The Ben na Bruce Melodie, Kidumu yavuze ko bose ari abatagatifu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...