Mu
butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 14
Gicurasi 2026, Kidum yavuze ko ari muzima ndetse ko ayo makuru ari ibihuha
byaturutse ku kwitiranya amazina.
Yagize
ati: “Ndi muzima rwose. Banyitiranyije n’undi muntu witwa Kidum, kuko na we
asanzwe ari umukaraza.”
Aya
makuru kandi yahakanywe n’umujyanama wa Kidum, wavuze ko batunguwe no kubona
abantu “babika Kidum kandi ari muzima.”
Ati:
“Ubu ni ubutumwa bwo guhumuriza abakunzi be n’inshuti ze. Hari amakuru ari
gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Kidum yakoze impanuka i Nairobi
agapfa, ariko si ukuri na mba. Uwakoze impanuka ni undi muntu witwa Kidum.”
Yakomeje
asobanura ko “Kidum Kibido wa nyawe” ari muzima kandi ari mu rugendo rw’akazi
muri Indonesia.
Aya
makuru aje nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi akoze igitaramo mu Burundi
yahuriyemo na Kirikou Akili, cyitabiriwe n’abakunzi benshi b’umuziki.
Mu
kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Kidum yasubiyemo urugendo
rutoroshye rwamugejeje ku muziki ndetse n’ubuzima bwe muri Kenya.
Uyu
muhanzi yavuze ko yagiye muri Kenya akiri muto nyuma yo kubeshywa ko Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, rijyana impunzi i Burayi.
Avuga
ko ageze muri Kenya yahise ahabwa ibyangombwa by’impunzi, nyuma aza koherezwa
mu nkambi ya Kakuma iri hafi y’umupaka wa Sudani y’Epfo. Nubwo ubuzima bwari
bugoye muri iyo nkambi, ni ho umuziki we watangiriye kugira icyerekezo.
Ati:
“Nabonye akazi ko gucuranga nk’umucuranzi w’ingoma muri orchestre. Ni ho
natangiriye kubona amafaranga make make ariko nkiri no kwandika indirimbo.”
Kidum
yavuze ko yakomeje kwizigamira amafaranga yakuraga mu muziki kugeza abashije
gukora indirimbo ye ya mbere yise “Yaramenje”, ari yo yabaye intangiriro
y’urugendo rwe rwa muzika.
Icyakora
yavuze ko icyo gihe ikibazo gikomeye cyari uburyo indirimbo ye yagombaga kugera
mu Burundi, kuko ikoranabuhanga ritari ryateye imbere nk’ubu.
Ati:
“Icyo gihe indirimbo zabaga ziri kuri CD. Kugira ngo imenyekane byasabaga
kuyigeza kuri radio.”
Amahirwe
yayabonye ubwo uwari Perezida w’u Burundi icyo gihe, Pierre Buyoya, yagiriraga
uruzinduko muri Kenya akaganira n’Abarundi bahatuye.
Kidum
yavuze ko icyo gihe yajyanye CD ye muri icyo kiganiro agamije gushaka umuntu
wayimugeza mu Burundi.
Ati:
“Najyanye CD yanjye nyiha Appolinaire Gahungu wari umuvugizi wa Perezida
Buyoya.”
Avuga
ko nyuma yamuhamagaye kuri telefone zo mu muhanda zizwi nka ‘call box’,
amubwira ko indirimbo ye ari nziza kandi ko ashobora kuzagira ejo heza mu
muziki.
Kidum
yavuze kandi ko Gahungu yamugiriye inama yo kubaha abanyamakuru kuko ari bo
bafite uruhare runini mu gutuma ibikorwa by’umuhanzi bimenyekana.
Nyuma
y’intsinzi y’indirimbo “Yaramenje”, Kidum yakomeje gukora izindi ndirimbo
zakunzwe cyane zirimo “Haturudi Nyuma”, “Mapenzi” na “Nitafanya”, aza kuba umwe
mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mu
2012, yegukanye igihembo cya Kora Awards 2012 nk’umuhanzi mwiza muri Afurika
y’Iburasirazuba, ibintu yavuze ko byamubereye ishema rikomeye nyuma y’urugendo
rwuzuyemo ibigeragezo.
Kuri
ubu, Kidum akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye mu muziki w’u
Burundi no mu karere, aho ibikorwa bye bikomeje gukundwa n’ab’ingeri
zitandukanye.
Kidum
yahumurije abakunzi be nyuma y’impanuka ikomeye yabereye mu gihugu cya Kenya


