Yatangaje ibi nyuma yo
gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali, yakoze yizihiza ibitaramo birenga 100 amaze gukorera mu
Rwanda.
Yavuze ibi nyuma y'uko
anyuzwe n'uburyo Jules Sentore yamusanze ku rubyiniro bakaririmbana zimwe mu
ndirimbo ze, kugeza ubwo yanamuhaye umwana akaririmba indirimbo ye yise
'Kumushaha'. Ati "Nzemera gukorana indirimbo na Jules Sentore ndetse na
Bwiza."
Bamwe mu bakurikiranira
hafi umuziki w'u Rwanda, bagiye bashinja bamwe mu bahanzi kudafatirana amahirwe
nk'aya mu gihe umuhanzi ukomeye nk'uyu aba yaje mu gihugu.
Ariko kandi bamwe mu
bahanzi bagiye bagaragaza ko baba biteguye gukorana n'umuhanzi nk'uyu, ahubwo
kenshi bagorwa n'uko hari ibyo abasaba batabasha kuzuzuza.
Jules Sentore aherutse
kuvuga ko yinjiye mu muziki kubera ko yafashe mu mutwe Album ya mbere
y'indirimbo za Kidum. Yavuze ko nk'abandi basore bose, yakuze yiyumvamo
gukurikirana amaso, ariko nta munsi n'umwe yiyumvishaga ko azakora umuziki mu
buryo bw'umwuga.
Ati “Njye ntabwo nari
gukora umuziki, ariko uyu mugabo yatumye mba uwo ndiwe uyu munsi. Album ye ya
mbere isohoka niyo nize nyifata yo mu mutwe. Indirimbo zose yaririmbaga ndazizi
mu mutwe. Rero, ni Kidum wanyigishije kuririmba. Ndamwubaha."
Jules avuga ko gukorana
indirimbo na Kidum ari kimwe mu bintu yifuza. Ati “Gukorana indirimbo nawe ni
kimwe mu bintu nifuza cyane rwose."
Umujyanama wa Bwiza,
Uhujimfura Jean Claude yabwiye InyaRwanda ko mu 2023 ubwo bajyaga muri Kenya mu
bikorwa byo kumenyakanisha indirimbo z’uyu muhanzikazi bari banafite gahunda yo
gukorana indirimbo na Kidum ariko ntibyakunze.
Ati “Twagize akazi kenshi
bituma tutabona umwanya wo gukorana indirimbo, ariko iyo gahunda yo yari ihari.
Ubwo rero yabitangaje ni ugusubukura ikorwa ry’iyi ndirimbo. Navuga ko muri
gahunda dufite ari uko imwe mu ndirimbo zizaba zigize Album ya kabiri ya Bwiza
hariho n’indirimbo yakoranye na Kidum."
Yavuze ko Album ya kabiri
y’uyu mukobwa igeze kuri 65% itegurwa, kandi izasohoka mu 2025.
Kidum ni umwe mu bahanzi
bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere
k'ibiyaga bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku
rukundo akora mu ndimi zitandukanye.
Uyu mugabo w’imyaka 49
y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu
cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.
Asanzwe ari umwe mu
bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda
bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.
Ni umwe mu bisanga mu
Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje
yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.
Yaherukaga mu Rwanda, ku
wa 24 Gashyantare 2023, ubwo yaririmbaga mu gitaramo 'Lovers Edition' cya
Kigali Jazz Junction' cyabereye muri Camp Kigali. Icyo gihe yari amaze imyaka ine adataramira i
Kigali.
Mu 2019, na bwo yataramiye
abanya- Kigali binyuze muri ‘Kigali Jazz Junction’ yasozaga ukwezi kwa Nzeri
2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille na Sintex.

Ku wa 23 Kanama 2024,
Kidum yakoreye igitaramo gikomeye muri Camp Kigali yizihiza ibitaramo birenga
100 yakoreye mu Rwanda

Kidum yavuze ko yifuza
gukorana indirimbo na Jules Sentore, nk’umwe mu bahanzi yabonyeho impano
ikomeye

Kidum yavuze ko mu
bahanzikazi ashaka gukorana nabo indirimbo harimo Bwiza

Kidum yaherukaga gukorana
indirimbo n’umuhanzikazi Marina
KANDA HANO UREBE UKOKIDUM YITWAYE MU GITARAMO YAKOREYE I KIGALI