Mu
myaka itatu cyangwa ine ishize, abakurikiranira hafi umuziki ni bwo bumvishe
izina Kid From Kigali nk’umwe mu bahanzi bafite impano idashidikanywaho ndetse
n’ubuhanga budasanzwe mu myandikire ye.
Uyu
musore yakunzwe cyane mu ndirimbo nka “Yububu”, “Muraho”, “Ahwii” ndetse n’izindi
ndirimbo nyinshi zatumye atangira kwisanga aririmba mu bitaramo bikomeye mu
mujyi wa Kigali.
Nyuma
yo gutaramira mu gitaramo cya Shallipopi agatanga ibyishimo bisendereye ku
bihumbi by’abari bitabiriye iki gitaramo, Kid From Kigali ategerejwe mu bitaramo
mbaturamugabo bizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Miami.
Azaba
ari kumwe na Dj Afrellie umaze kwandika izina rikomeye mu kuvanga imiziki
byumwihariko ku banyarwanda n’abanyafurika batuye muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
Iyo
Dj Afrellie ageze ku rubyiniro, ibintu bihita bihinduka. uburyo yinjiza abafana
mu mwuka w’umuziki we, ku buryo uwari uhagaze atangira kwisanga ari kubyina
atabigambiriye, uburyo akora ku byishimo by’abitabiriye ibirori, bigaragaza
ukuboko kwe kudasanzwe mu kuvanga imiziki.
Dj Afrellie avanga imiziki mu njyana zirimo Afro-house, Amapiano, Afrobeat na Dancehall, bituma buri wese yisanga muri ‘mix’ ye bitewe n’injyana akunda.
Hari
abamaze kumwita umwe mu ba-DJ b’abagore bafite izina rikomeye riri kuzamuka
muri Afurika y’Iburasirazuba, kandi ibikorwa bye byatangiye kumugeza kure
kurenze aho benshi batekerezaga mu gihe gito.
Kuri
ubu Dj Afrellie na Kid From Kigali bagiye guhurira mu bitaramo bya Kaya Moon
Festival bizabera Miami kuva 24/07/2026 kugera ku wa 26/06/2027.
Ku
wa gatanu tariki ya 24/07/2026, abantu bazagera Miami hanyuma habeho kuzabanza
gusuhuzanya no kumenyana ari nako Dj Afrellie avanga imiziki ku munsi wa mbere.
Ku
munsi wa kabiri, hazaba ibirori bizabera ku mucanga wo kuri Miami aho abantu bazahurira,
bakabyina, bagasabana ndetse bakagendera mu bwato ari nako Dj Afrellie
acuranga.
Ku munsi wa gatatu ari na wo munsi wa nyuma w’ibi bitaramo, nibwo Kid From Kigali azataramira abitabiriye ibyo birori.


Kid From Kigali agiye gutaramira i Miami



Kid From Kigali yaherukaga kuririmba mu gitaramo cyaririmbyemo umuhanzi Shallipopi






