Si Makanyaga gusa kuko bari bateguriwe ababyinnyi b’abanyamwuga bo kubasusurutsa yewe icyo kunywa aho ngaho cyari gihari ku bwinshi, icyakora nubwo byari bimeze bityo abaturage bacianyaga umudiho ari nako baterera ijisho kuri televiziyo ya rutura yari iteretse aho ubwo bamaraga gutangaza amajwi abenshi mu bari bateraniye aho bahise bikoza ibicu batangira kubyina intsinzi nyuma yo kumva ko Nyakubahwa Paul Kagame ari we uyoboye abandi mu majwi y'agateganyo yatangajwe na NEC.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE:
Abatuye muri Kicukiro benshi bari baje kwihera ijisho ibiva mu matora
Bagitegereje ibiva mu matora Makanyaga Abdul yasusurutsaga abantu ngo baticwa n'irunguBabyinaga umuziki banatsirika icyaka
Makanyaga yafashije abatuye ba Kicukiro kuticwa n'irungu
N'amatsiko menshi bategereje ibiva mu ibarura ry'amatora
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora nayo yabaye mudatenguha batangaza ibyo bari gukura mu ibarura
Bahise bahaguruka batangira kubyina intsinzi
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda.com