Kicukiro: Hatangijwe 'Kigarama Leaders Prayer Breakfast' yahujwe no gusoza icyumweru cy'Ubumwe n'Ubudaheranwa

Iyobokamana - 03/11/2025 7:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Kicukiro: Hatangijwe 'Kigarama Leaders Prayer Breakfast' yahujwe no gusoza icyumweru cy'Ubumwe n'Ubudaheranwa

Umurenge wa Kigarama umwe mu icumi igize Akarere ka Kicukiro, ku bufatanye n’abayobozi b’amadini n’amatorero abarizwa muri uyu murenge, bakoze amasengesho yahuriyemo abayobozi mu nzego zitandukanye - igikorwa cyagemuwe kuri National Prayer Breakfast itegurwa na Rwanda Leaders Fellowship.

Kigarama Leaders Prayer Breakfast igikorwa cyateguwe n’Umurenge wa Kigarama cyabaye ku Cyumweru tariki ya 02 Ugushyingo 2025 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Dukorere hamwe, twubake ubumwe, dushyira umuturage ku isonga".

Cyitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo ukora mu biro bya Minisitiri w’Intebe, uwari uhagarariye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ubuyobozi bwa Rwanda Leaders Fellowship, ubuyobozi bw'Akarere Kicukiro n’abayobozi b’amadini b’amatorero n’abandi bavuga rikijyana.

Mu gutangiza iki gikorwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, yashimiye abantu mu ngeri zitandukanye bitabiriye iki gikorwa agaragaraza ko ari umwihariko w’uyu murenge.

Ati: "Iki ni igikorwa cyatangiriye ku rwego rw’igihugu ariko umurenge wacu nk’umwe mu mirenge ihora imbere mu mihigo twifuje ko natwe iki gikorwa twazajya tugitegura."

Iyi ngingo kandi yashimwe na Rwanda Leaders Fellowship umuryango utegura ku rwego rw’igihugu amasengesho ahuza abayobozi azwi nka National Prayer Breakfast. Pastor Gakwaya yagize ati "Iki gikorwa ni ubwa mbere kibaye ku rwego rw’Umurenge mu mujyi wa Kigali, ni byiza kandi n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bakwiriye kubyigiraho kuko bihura n’intego yacu."

Iki gikorwa kandi cyabereyemo ikiganiro nyunguranabitekerezo cyayobowe na Dr. Vincent Ntaganira, Umuyobozi ushinzwe imyandikire y’ibwirwaruhame za Minisitiri w’Intebe.

Mu batanze ikiganiro harimo Clarisse Amandini, umucuruzi w’inararibonye wagarutse ku ngingo irebana na serivisi nziza ati: ”Iyo dutanga serivisi nziza ubona inyungu kuko uwo wakiriye neza aragaruka kandi akazana n’abandi binyuze mu buhamya atanga.”

Clarisse watangiye gucuruza mu mwaka wa 2002 agaragaza ko kimwe mu bintu byamufashije kuba amaze iyo myaka mu byo akora harimo kwiga no kugisha inama.

Yavuze ko mu bucuruzi bwe yatangije ibihumbi 700Frw atangirana abakozi 6. Bwaragutse, ubu ageze ku bakozi bagera kuri 32. Kimwe mu bintu yishimira yagarutseho kenshi bibasha gutuma akazi ke gakomeza gukura umunsi ku wundi harimo ubuyobozi bwiza n’umutekano.

Umujyanama w’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro uri mu batanze ikiganiro yagarutse ku buryo u Rwanda rwiyubatse, yerekana gahunda yo kwegereza Ubuyobozi Abaturage yatangijwe mu mwaka wa 2000 nk’imwe mu nkingi iterambere ry’igihugu rishingiyeho.

Agaragaza ko ibyo kugira ngo bigerweho harimo kugira ubuyobozi bwiza bwubakiye ku ndangagaciro zirimo kubaha Imana kandi wizerera mu kuba umugaragu w'abo uyobora.

Ashimira kandi imikorere y’amadini n’amatorero kuko ari rumwe mu nzego zifasha igihugu kurushaho kugera ku iterambere n’ibindi byihariye, abasaba kuba intangarugero n'inyangamugayo.

Pastor Mupendo Charles uri mu batanze ikiganiro, yasobanuye icyafasha abantu kugira ngo uko bagaragara mu rusengero bihure n'ibyo bakora mu buzima busanzwe, avuga ko abigisha bakwiriye gusobanura neza ibintu byera n’ibisanzwe.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Col (Rtd) Nyirimanzi; Umuyobozi w’Abayisilamu mu Karere ka Kicukiro, Mohamed Africa wari uhagarariye Mufti w’u Rwanda, yagaragaje ko kimwe mu bintu by’ingenzi abantu bakwiye kumenya harimo kumenya uwo uri we bityo bikagufasha guhindura abandi ariko na we ubwawe wihereyeho.

Herekanwe kandi icyegeranyo kigaragaza ibikorwa byagezweho n’uyu murenge uri mu iri kwihuta mu iterambere guhera ku bikorwa remezo bitandukanye n’inyubako zamaze kuhazamurwa n’iziri kuhubakwa.

Abayobozi mu nzego zituranye n’abaturage b’Umurenge wa Kigarama bagaragaje ko byose bishingira ku kuba u Rwanda rufite umuyobozi mwiza Perezida Kagame.

Igikorwa cya Kigarama Leaders Prayer Breakfast cyagemuwe ku gikorwa ngarukamwaka kizwi nka National Prayer Breakfast gitegurwa na Rwanda Leaders Fellowship kiba mu ntangiriro z’umwaka kigahuriza hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera n’abayobozi b’amadini n’amatorero.

Intego rusange y’aya masengesho yo ku rwego rw’igihugu ishingiye ku ijambo ry’uko ubuyobozi buboneye kandi bubereye ari ubwubakiye ku Mana. Iki gikorwa akaba ari umwanya mwiza wo gukomeza kuzamura ubumwe mu banyarwanda, kugira inshingano n’icyerekezo kimwe.

Umuyobozi wari uhagarariye Rwanda Leaders Fellowship, Pastor Gakwaya yavuze ko ari igikorwa cy’indashyigikirwa ashingiye ku nsanganyamatsiko yacyo avuga ko ari byiza, kandi ko kucyitabira bishimangira ingingo yo gukunda igihugu. Yashimiye Umurenge wa Kigarama wabaye uwa mbere uteguye iki gikorwa muri Kigali.

Iki gikorwa cyanahujwe na gahunda yo gusoza ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’imwe mu nkingi mwubatsi z’iterambere ubusanzwe ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ni umwanya Abanyarwanda bose bahamagarirwa kwisuzuma, bakaganira ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, inzitizi zikigaragara n’ingamba zo kuzikemura.

Mu bagiye bashyikiriza ishimwe abarigenwe harimo Col. (Rtd) Nyirimanzi. Mu gusoza kandi hashimiwe byihariye Pastor Alain Numa wazanye iki gitekerezo n’itsinda rigari ryagize uruhare mu kugitegura bavuga ko umwaka utaha bizaba ari ibyiza kurushaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice wicaye hagati yavuze ko iki gikorwa ari ngarukamwaka ashimira buri umwe witabiriye wanagize uruhare mu kugitegura

Clarisse Amandini umaze imyaka irenga 23 mu bucuruzi yatangiranye abakozi 6 ubu ageze kuri 32 ibintu avuga ko akesha imiyoborere myiza

Dr. Vincent Ntaganira ukora mu biro bya Minisitiri w'Intebe ni we wayoboye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ubucuruzi, imiyoborere myiza n'imyemerere

Kigarama Leaders Prayer Breakfast ni igikorwa cyahujwe no gusoza ukwezi kwahariwe Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Rwanda

Pastor Gakwaya Jean wari uhagarariye Rwanda Leaders Fellowship isanzwe National Prayer Breakfast wicaye ibumuso yashimiye ubuyobozi bw'umurenge wa Kigarama anaboneraho gukangurira abandi kugendera muri uwo mujyo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...