Khloé Kardashian yahishuye ko amaze imyaka ine ataryamana n’umugabo

Imyidagaduro - 09/01/2026 8:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Khloé Kardashian yahishuye ko amaze imyaka ine ataryamana n’umugabo

Khloé Kardashian yatangaje ko ataterwa isoni no kuvuga ko amaze igihe kirekire cyane atararyamana n’umugabo. Uyu mugore w’imyaka 41, ufite abana babiri, yavuze ko kugeza ubu “umuhungu umwe rukumbi wemerewe kuryama mu buriri bwe” ari umwana we muto Tatum, wavutse binyuze mu gutwitirwa mu 2022.

Khloé ufite abana babiri; Tatum w’imyaka itatu n’umukobwa True w’imyaka irindwi yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Tristan Thompson, yabivugiye mu kiganiro cya Ask Me Anything yashyize kuri YouTube ye.

Yagize ati: “Ubu mfite amarangamutima menshi ku bijyanye n’umugabo waza mu buriri bwanjye. Sinshaka ko hagira undi uharyama keretse umwana wanjye. Ni we wenyine wemerewe kuhaboneka.”

Yavuze ko adakunda na gato kubona abagabo bafatira amafunguro mu buriri cyangwa ahandi hatabigenewe, nubwo yemera ko na we akunda kuharira 'snacks' ariko akaba yanga kuharira amafunguro aremereye. Yongeyeho ko iyo abana be bari kumwe na we mu buriri, akoresha igitambaro kugira ngo yirinde ibisigazwa by’ibiryo byahameneka.

Nubwo yavuze ko abagabo batemerewe kwinjira mu buriri bwe ndetse bikaba bizamara igihe kitari gito, Khloé yavuze ko ku bijyanye no kuriramo, byose biterwa n’uburyo umuntu arya. Ati: “Ntibikwiye na gato kurira inyama mu buriri. Ibyo ni bibi cyane.”

Khloé yatandukanye burundu na Tristan Thompson nyuma yo kuvumbura ko yamuciye inyuma akabyara undi mwana n’umunyamideli Maralee Nichols mu mpera za 2021. Mbere yaho, yari yarashakanye n’icyamamare mu mukino wa NBA, Lamar Odom, bamaranye imyaka igera kuri irindwi mbere yo gutandukana mu 2016, mu bihe byari byuzuyemo amakuru y’uko yamucaga inyuma.

Mu 2024, Khloé yigeze kuvuga ku nshuro ya mbere uko byamugoye kubona Lamar Odom ari kumuca inyuma, mu kiganiro Call Her Daddy, aho yavuze ko byamuteye uburakari bukabije. Yanavuze ko kuba amaze igihe kinini cyane atagira uwo baryamana, atari uko abuze uwamwifuza, ahubwo ari uko atabishaka.

Khloé yahishuye ko mu myaka irenga itatu ishize atigeze aryamanye n’umugabo. Mu rwenya, yavuze ko ashobora no kuzashaka “ikintu nk’uburiri bwe”, kuko ari bwo azi ko buzahora bumutegereje, bumuhobera igihe abishakiye kandi ntibumusubize mu magambo.

Khloé Kardashian yatangaje ko amaze imyaka ine ataryamana n’umugabo

Khloé Kardashian w'abana babiri yahishuye ko umwanzuro yafashe nyuma yo guhemukirwa n'umugabo

Khloé Kardashian w'imyaka 41 yatunguranye avuga ko amaze imyaka 4 adakora imibonano mpuzabitsina



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...