Ni ibintu Khalfan afata nk’agasuzuguro kuko nyuma y’uko iyi ndirimbo ‘we made it’ igiye hanze yakunzwe n’abatari bacye byamuhaga icyizere cy’uko agiye kongera kugaruka ku isoko ry’umuziki mu Rwanda nyuma yo kwiheza igihe kirekire.
Nyuma y’uko Marina ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndarahira’ yagiye hanze kuri uyu wa gatandatu, Khalfana avuga ko asanga gushyira hanze iyi ndirimbo bigamije kuzimya indirimbo ye ndetse arahirira ko agomba kuyisiba ndetse akanamwanika.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yagize ati “Ubusanzwe ndi umuhanzi witonda cyangwa se nkaba ndi umuhanzi uzi kubana n’abantu, ariko ubu hari ibintu by’agasuzuguro mu muziki.
Ugakorana indirimbo n’umuhanzi wamara gukorana nawe yabona indirimbo mukoze irimo izamuka neza, ubona ataherukaga gukora nk’uko nawe utaherukaga gukora, mugahuza imbaraga, yabona mukoze ikintu cyiza (Ni indirimbo mperuka gukorana na Jay C na Marina, we made it) indirimbo nta n’iminsi 8 irashira, ugahita usohoreraho indi ndirimbo.”
Akomeza agira ati “Ibi bintu ni agasuzuguro. Marina n’abo mukorana mwese, mujye ku mbuga nkoranyambaga musabe imbabazi nibitaba ibyo, ndabanika ku mbuga nkoranyambaga kandi ndashyiramo ibindi bikosa byanyu.”
Khalfan yasoje ubutumwa bwe avuga ko atari afite intego yo gutura abantu umujinya afitiye Marina ariko ibyo Marina yakoze bidakwiye habe na gato yagakwiye kuba yaramufashije akamusunikira indirimbo.
Ati “Murakoze banyarwanda, ntabwo nari nzanywe n’umujinya ariko mwibaze ukoranye n’umuntu aho gushyira hamwe imbaraga ngo muyisunike, agahita asohoreraho indi ndirimbo?
Khalfan yarahiriye ko Marina n'abo bakorana nibatamusaba imbabazi aza kubanika ku mbuga nkoranyambaga
