Khadja Nin yasubije Abarundi bamwijunditse nyuma yo guhitamo gutura mu Rwanda

Imyidagaduro - 06/09/2025 6:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Khadja Nin yasubije Abarundi bamwijunditse nyuma yo guhitamo gutura mu Rwanda

Umuhanzi uri mu bakomeye Khadja Nin ukomoka mu Burundi, yasubije abamwibasiye bamushinja kwihakana igihugu cye, nyuma yo gutangaza ko yahisemo gukomereza ubuzima bwe mu Rwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifashishije amagambo akomeye n’indirimbo ye “Free”, Khadja Nin yibukije ko afite imyaka 66, ariko muri yo 16 gusa ari yo yamaze mu Burundi, indi 50 ayimara mu bihugu bitandukanye ku isi, kandi ko nta na rimwe byigeze biba ikibazo.

Uyu muhanzi wavukiye mu muryango w’abakunda igihugu, yavuze ko hari byinshi u Burundi bugikeneye, ariyo mpamvu yahisemo kubaho ahandi, ariko atigeze na rimwe yihakana igihugu cye.

Ati: “U Burundi ni igihugu cyanjye, uko ubuzima bwanjye bwaba bumeze kose cyangwa uko ibyifuzo byanjye byaba bimeze kose. Ndetse n’ubwo byabangamira abacira imanza banyuze ku mbuga nkoranyambaga, ndabifuriza n’umutima wanjye wose kuzagira uruhare ruruta urwanjye mu guteza imbere igihugu cyacu.”

Yasabye urubyiruko n’abarundi muri rusange gukora cyane, bagategura imishinga y’ubu n’iy’ahazaza izateza imbere igihugu, kandi bakayoborwa n’ishyaka rikomeye ryo guteza imbere u Burundi.

Ati “Nimukore cyane, mushyire imbaraga mu mishinga y’ubu n’iy’ahazaza izasunika igihugu cyacu mu iterambere, muyobowe n’ishyaka ryanyu rikomeye ryo guteza imbere u Burundi dukunda twese.”

Asoza ubutumwa bwe yagize ati “Ntimukayobywe cyangwa ngo muyobe inzira, ahubwo mwibande ku by’ingenzi. Navutse ndi umuntu wisanzura kandi nzapfa ndi muri uwo murongo. Imana ibahezagire na inarinde Uburundi bwacu. Imana ibahe umugisha kandi ikomeze irinde u Burundi bwacu.

Khadja Nin ni umwe mu bahanzi bakomeye b’Abanyafurika bagize izina rikomeye mu muziki mpuzamahanga, akaba kandi ari mu bitabiriye ibirori byo Kwita Izina 2025 byabereye mu Rwanda.

Yasubije ibi nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, yavuze ko yahisemo u Rwanda nk’ahantu ho kwibera by’iteka ryose. Yagize ati “Ntewe ishema kandi nishimiye kuba umwe mu bari muri ibi birori byo Kwita Izina. Ni amahirwe akomeye cyane kandi umwanya ukora ku mutima. Navukiye ndetse nkurira mu Burundi, ariko uyu munsi natoranyije u Rwanda nko mu rugo h’iteka ryose. Yego!”


Khadja Nin yashimangiye ko atahubukiye icyemezo yafashe cyo guhitamo u Rwanda nk’urugo rwe rw’ubuziraherezo

Kadja Nini yavuze ko guhitamo u Rwanda ari uburenganzira bwe, kandi ko hari byinshi u Burundi bukibura 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...