Khadja Nin ukomoka mu Burundi yahisemo u Rwanda nk’urugo rwe rwa burundu

Imyidagaduro - 06/09/2025 1:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Khadja Nin ukomoka mu Burundi yahisemo u Rwanda nk’urugo rwe rwa burundu

Umuhanzi w’umunyabiywi ukomoka mu Burundi, Khadja Nin, witabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi ku nshuro ya 20, yahishuye ko yihitiyemo u Rwanda nk’urugo rwe rwa burundu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, mbere yo kwita izina umwana w’ingagi w’umuryango witwa Kwisanga, aho yavuze ko kuba yitabiriye ibi birori ari ishema rikomeye kuri we.

Mu jambo rye hari aho yavuze ati: “Ntewe ishema kandi nishimiye kuba umwe mu bari muri ibi birori byo Kwita Izina. Ni amahirwe akomeye cyane kandi umwanya ukora ku mutima. Navukiye ndetse nkurira mu Burundi, ariko uyu munsi natoranyije u Rwanda nko mu rugo h’iteka ryose. Yego!”

Khadja Nin yanashimye cyane u Rwanda ku bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, by’umwihariko ku bijyanye no gufata neza ingagi zo mu Birunga. Umwana w’ingagi yise ‘Garuka’, ni uwo mu muryango wa Kwisanga, nyina w’umwana akaba yitwa Nchili.

Khadja Nin akunze gusura u Rwanda kenshi, aho akenshi atamara umwaka atahakandagije ikirenge. Mu rugendo rwe rw’umuziki, Khadja Nin yatangiye kumenyekana mu myaka ya 1980 na 1990, ahagarariye umuziki wa Afurika y’Uburasirazuba n’u Burayi.

Yamenyekanye cyane kubera indirimbo zamamaye ku buryo bw’isi nka “Sambolera”, “Wale Watu” na “Mama”. Yabaye igihe kinini mu Burayi, aho yakomeje gukorera umuziki we n’ubuhanzi bwe.

Umwihariko we ni ijwi rye rirangwamo ubuhanga n’uburyo abasha guhuza injyana gakondo n’izamuka rigezweho ry’umuziki w’Afurika.


Navukiye mu Burundi, ariko uyu munsi nahisemo u Rwanda nko mu rugo h’iteka ryose. Yego!” –Ni ko Kadja Nini yatangaje ko mbere yo Kwita Izina umwana w’ingagi

“Ntewe ishema kandi nishimiye kuba umwe mu bitabiriye ibi birori byo Kwita Izina. Ni amahirwe akomeye kandi akora ku mutima.”


“U Rwanda kuri njye ubu ni urugo rwanjye.” – Niko Kadja Nini yatangaje 


Kadja Nin yavuze ko ashima u Rwanda ku bwo kubungabunga ingagi no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima 


“Guhura n’uyu mwana w’ingagi no kwita izina ni umwanya ukora ku mutima wanjye.” –Kadja Nini


Kadja Nin yamamaye binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Sambolera'

KANDA HANO UREBE UKO ARIEL WAYZ  YITWAYE KU RUBYINIRO MU KWITA IZINA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...