Khaby Lame yamamaye ku rubuga rwa TikTok akaba ari nawe ukurikiranwa cyane kuri uru rubuga. Akurikirwa n'abarenga Miliyoni 162 ku rubuga rwa TikTok akaba afite amashusho arenga 10 yarebwe n'abarenga miliyoni 300 kuri buri post imwe.
Inkuru iri kuvugwa cyane kuri uyu musore wakijijwe n'imbuga nkoranyambaga ni iy'uko yirukanywe muri Amerika. Yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bushake bwe nyuma yo
gufatwa n’abakozi b’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka.
Uyu
musore utuye mu Butaliyani, bivugwa ko yari yasuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika
afite viza, ariko aza gufatwa i Las Vegas azira amakosa ajyanye n’amategeko
y’abinjira mu gihugu.
Umuvugizi
w’ishami ry’Abinjira n’Abasohoka (Immigration and Customs Enforcement - ICE)
yemeje ko Seringe Khabane Lame, w’imyaka 25, yafashwe agasabwa gusubira iwabo.
Yagize
ati “Ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
(US Immigration and Customs Enforcement) ryafashe Seringe Khabane Lame,
w’imyaka 25, ufite ubwenegihugu bw’u Butaliyani, ku wa 6 Kamena ku Kibuga
cy’Indege Mpuzamahanga cya Harry Reid, i Las Vegas muri Leta ya Nevada, kubera
amakosa ajyanye n’abinjira,”
Lame
yahise yemererwa gusohoka mu gihugu ku bushake bwe agasubira aho atuye.
Lame
yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 30 Mata ariko arenza igihe
cyari cyagenwe kuri viza ye.
Lame
yahawe uburenganzira bwo kuva mu gihugu ku bushake ku wa 6 Kamena kandi kuva ubwo
yahise asohoka muri Amerika.
Kugeza
aka kanya, Lame ntabwo yari yagira icyo avuga kuri uku gusubizwa iwabo n’urwego
rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki
gihugu kimaze iminsi gifata ingamba zikakaye zo kubuza no gukumira buri muntu
wese waza muri Amerika nta byangombwa afite cyangwa se ngo akoreshe ibyangombwa
bye nabi.
Mu
minsi yashize, hari ibihugu byakuriweho visa ndetse umubare wabyo ukaba ukomeje
kwiyongera dore ko n’abanyeshuri bo mu Businwa nabo bari mu nzira zo kwimwa
visa kubera ko harimo abaza ari ba maneko ubushinwa buba bwohereheje.
Kaby Lame yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika