Kevin Lytlle yatangiye kubyinira ku mucanga wa Amerika indirimbo itarasohoka yakoranye na King James-Video

Imyidagaduro - 20/08/2016 10:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Kevin Lytlle yatangiye kubyinira ku mucanga wa Amerika indirimbo itarasohoka yakoranye na King James-Video

King James mu minsi ishize yakoranye indirimbo na Kevin Lytlle umusore w’umunyamerika, nyuma y’uko King James akoze iyi ndirimbo akayoherereza Kevin Lytlle ngo agire ibyo yongeramo, uyu muhanzi yanyuzwe bikomeye n’iyi ndirimbo ndetse akaba yatangiye kuyibyinira ku mucanga wa Amerika nubwo itarasohoka.

Kevin Lytlle yemeranyije na King James gukorana iyi ndirimbo ”The Girl is mine” ubwo bahuriraga mu Rwanda muri 2013 aje mu gikorwa cyo ‘Kwita izina'. Muri iki gikorwa na King James yari yatumiwemo, barakorana nyuma y’akazi baraganira bityo bemeranya gukorana indirimbo. Kuri ubu iyi ndirimbo ikaba ica amarenga ko igiye kugera hanze bidatinze.

Nyuma yo kumvikana no kubyemeranya iyi ndirimbo yaje gutangirwa na producer Pastor P gusa Kevin Lytlle aza gusubira muri Amerika itarangiye neza, bityo bisaba ko King James ko abanza akarangiza ibye bakazoherereza umushinga w’iyi ndirimbo uyu mugabo nawe akongeramo ibindi, ari nabyo byabayeho.

Nyuma yuko Kevin Lytlle yakiriye uyu mushinga yaranyuzwe ndetse amaze kongeramo ibyo ashyiramo akaba yatangiye kubyinira iyi ndirimbo ku mucanga wa Amerika kabone nubwo iyi ndirimbo itarajya hanze, nkuko bigaragara ayiririmba yibereye ku mucanga wa Amerika.

THIS GIRL IS MINE"The girl is mine" indirimbo nshya ya King James na Kevin Lytlle

Wumvise izina Kevin Lyttle wibuka indirimbo ‘Turn Me On’ imwe mu ndirimbo yakunzwe cyane yaba muri Afurika ndetse no muri Amerika muri 2004. Iyi kimwe n'izindi nyinshi uyu muhanzi yagiye akora zagiye zikundwa kuri ubu nizo zikomeje kumufasha kwamamara ndetse umunyarwanda ugiye kungukira ku kwamamara kw’uyu mugabo bwa mbere akaba ari King James bakoranye iyi ndirimbo.

KANDA HANO UREBE KEVIN LYTLLE ABYINA "THE GIRL IS MINE" ITARAJYA HANZE

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...