Kevin Lytlle yemeranyije na King James gukorana iyi ndirimbo ”The Girl is mine” ubwo bahuriraga mu Rwanda muri 2013 aje mu gikorwa cyo ‘Kwita izina'. Muri iki gikorwa na King James yari yatumiwemo, barakorana nyuma y’akazi baraganira bityo bemeranya gukorana indirimbo. Kuri ubu iyi ndirimbo ikaba ica amarenga ko igiye kugera hanze bidatinze.
Nyuma yo kumvikana no kubyemeranya iyi ndirimbo yaje gutangirwa na producer Pastor P gusa Kevin Lytlle aza gusubira muri Amerika itarangiye neza, bityo bisaba ko King James ko abanza akarangiza ibye bakazoherereza umushinga w’iyi ndirimbo uyu mugabo nawe akongeramo ibindi, ari nabyo byabayeho.
Nyuma yuko Kevin Lytlle yakiriye uyu mushinga yaranyuzwe ndetse amaze kongeramo ibyo ashyiramo akaba yatangiye kubyinira iyi ndirimbo ku mucanga wa Amerika kabone nubwo iyi ndirimbo itarajya hanze, nkuko bigaragara ayiririmba yibereye ku mucanga wa Amerika.
"The girl is mine" indirimbo nshya ya King James na Kevin Lytlle
Wumvise izina Kevin Lyttle wibuka indirimbo ‘Turn Me On’ imwe mu ndirimbo yakunzwe cyane yaba muri Afurika ndetse no muri Amerika muri 2004. Iyi kimwe n'izindi nyinshi uyu muhanzi yagiye akora zagiye zikundwa kuri ubu nizo zikomeje kumufasha kwamamara ndetse umunyarwanda ugiye kungukira ku kwamamara kw’uyu mugabo bwa mbere akaba ari King James bakoranye iyi ndirimbo.
KANDA HANO UREBE KEVIN LYTLLE ABYINA "THE GIRL IS MINE" ITARAJYA HANZE