Kevin Kade yongeye gusezera muri 'MTN Iwacu Muzika Festival'

Imyidagaduro - 15/06/2026 10:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Kevin Kade yongeye gusezera muri 'MTN Iwacu Muzika Festival'

Umuhanzi Ngabo Richard wamamaye ku izina rya Kevin Kade yongeye gutangaza ko atazitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, bitegurwa na sosiyete ya East African Promoters (EAP), kubera ikibazo cy'uburwayi ari gukurikiranirwa kwa muganga.

Aya makuru yayatangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026, anyujijwe ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashyize hanze itangazo risobanura ko ubuzima bwe butamwemerera kwitabira ibi bitaramo byari byitezwe n'abakunzi be hirya no hino mu gihugu.

Muri iri tangazo, ubuyobozi bumureberera inyungu mu muziki bwavuze ko Kevin Kade ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yo kugira ikibazo cy'ubuzima, bityo abaganga bakaba bamusabye kubanza kwita ku buzima bwe mbere yo gusubira mu bikorwa bya muzika.

Bagize bati: "N'umutima uremereye turamenyesha abakunzi ba Kevin Kade bose ko afite ikibazo cy'uburwai kandi ari gukurikiranwa n'abaganga. Dukurikije inama y'abaganga, ntabwo azashobora kwitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bitegurwa na EAP."

Bakomeje bavuga ko ari ibihe bikomeye kuri uyu muhanzi wari utegereje guhura n'abafana be mu bice bitandukanye by'u Rwanda, ariko ko ubuzima bwe bugomba kubanza kwitabwaho mbere ya byose.

Bashimiye EAP ku bwumvikane bagaragaje nyuma yo kumenyeshwa iki kibazo, bunashimira abakunzi b'uyu muhanzi ku rukundo, amasengesho n'inkunga bakomeje kumugaragariza muri ibi bihe. Basoje basaba abafana gukomeza kumushyigikira no kumuzirikana mu masengesho, bagaragaza icyizere ko azakira neza akagaruka mu muziki afite imbaraga nshya.

Si ubwa mbere Kevin Kade asezeye muri MTN Iwacu Muzika Festival. No mu mwaka ushize wa 2025, uyu muhanzi yari yikuye muri ibi bitaramo ngarukamwaka, ibintu byatumye abakunzi be bongera kwibaza ku mpamvu zatumye atongera kuboneka muri iri serukiramuco rikomeye rihuza abahanzi n'abafana mu gihugu hose.

Byongeye kandi, Kevin Kade ntiyanagaragaye mu kiganiro n'itangazamakuru cyahuje abahanzi bazitabira MTN Iwacu Muzika Festival 2026, cyabereye i Kigali tariki ya 18 Gicurasi 2026, ibintu byari byaratumye bamwe batangira gukeka ko ashobora kuba atazaboneka muri ibi bitaramo.


Kevin Kade yatangaje ko yasezeye muri MTN Iwacu Muzika Festival kubera uburwayi

 

Itangazo rya Kevin Kade risubiramo, risaba abafana kumuzirikana mu masengesho muri iki gihe



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...