Ni
igihembo Kevin Kade yashyikirijwe kuri uyu wa Gatanu, agihabwa na Mighty Popo
usanzwe ari umuyobozi w’sihuri ry’umuziki rya Nyundo ryanyuzemo benshi mu
bahanzi nyarwanda.
Mu
kiganiro na Inyarwanda.com, Kevin kade yavuze ko kwegukana iki gihembo
akagishyikirizwa n’umwarimu we wamwigishije ari ibintu by’agaciro cyane,
ashimangira ko iyi ndirimbo yayikoze agendeye ku nama yahawe na Mighty Popo.
Kevin
Kade yageze ati “Ni iby’agaciro kandi ni ishema kuri nge kuba ari mwarimu wange
wampaye igihembo. Ni umusaruro wo gukurikiza inama ze zo kuvanga gakondo
n’umuziki ugezweho. Muri Nyanja harimo gakondo nke n’ubwo itumvikanamo cyane
ariko nayo irimo.”
Umuyobozi
wa Urban Radio, Gahunzire Arstide yavuze ko gutanga iki gihembo ari bumwe mu
buryo bwo gutera ingabo mu bitugu abahanzi no kubereka ko ibyo bakora bihabwa
agaciro.
Yagize
ati: “Intego nyamukuru ni ukwereka abahanzi nyarwanda bakora umuziki ko ibyo
bakora tubiha agaciro ndetse no gukomeza kubatera imbaraga zo gukora byinshi
birushijeho.”
Avuga
ko nka radiyo bahereye mu muziki bahemba abakora neza ariko uko radio izakomeza
kugenda ikura ndetse n’ubushobozi bukaboneka bazatangira no kujya bahemba abandi
bo mu bindi bisata nka sinema…
Ati: “Urban radio ni radio ikoresha umuziki muri gahunda cyangwa ibiganiro byayo
ariko n’ibindi bisata by’imyidagaduro turi kubitekerezaho igihe nikigera
ubushobozi buhagije bwabonetse, nabo tuzabatekerezaho ndetse batangire no guhabwa
amashimwe.”
Mu
kwezi kwabanjirije uku, indirimbo “Hoza” ya Nel Ngabo na Platin P niyo yari
yegukanye iki gihembo.




