Amakuru yizewe InyaRwanda yabonye yemeza
ko ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki 21 Kamena 2025, ubuyobozi bureberera inyungu za Kevin Kade bwandikiye East African Promoters (EAP),
bategura ibi bitaramo, bubamenyesha ko batakibashije kubyitabira, bitewe
n’ibikorwa bihutirwa byatangiye gutegurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kade yari amaze kwemezwa nk’umwe mu
bahanzi bazaririmba muri Rwanda Convention USA izabera muri Amerika ku itariki
ya 5 Nyakanga 2025, umunsi uhura n’itangira rya MTN Iwacu Muzika Festival i
Musanze. Bivuze ko kwitabira kimwe byamusabaga kwitaza ikindi.
Nubwo yari yasinye amasezerano y’ibanze yo
kwitabira MTN Iwacu Muzika Festival, Kevin Kade yari atarahabwa kontaro ya
burundu. Bivugwa ko muri ibi bitaramo birindwi yagombaga kuririmbamo, yari
gutombora agatubutse ka Miliyoni zirenga 20 Frw.
Gusa andi makuru avuga ko muri Rwanda Convention
USA ashobora kuhabona arenga $10,000 (abarirwa muri Miliyoni 13 Frw) ku gikorwa
kimwe gusa, kandi hari n’ibindi bitaramo akomeje kuganirwaho ku butaka bwa
Amerika ashobora kwitabira mbere yo kugaruka i Kigali.
Ubuyobozi bwa EAP bwamenyeshejwe ibiri
kuba mbere y’uko icyemezo cya nyuma gifatwa, aho aba bagize ikipe ya Kevin Kade
basabye uruhushya rwihariye rwo kujya kuririmba muri Rwanda Convention USA,
ariko basubizwa ko igihe cyose yahitamo kujya muri Amerika, bivuze ko avuye mu
bitaramo byose bya MTN Iwacu Muzika Festival.
Mu masaha macye nyuma y’iyo baruwa
yandikiwe EAP, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye
itangazo rigaragaza ko Kevin Kade na Producer Element bongeye kwemezwa
nk’abahanzi bazaririmba muri Rwanda Convention USA, nyuma yo guhabwa Visa ku wa
Gatanu tariki 20 Kamena 2025.
Bivugwa ko nubwo Kevin Kade yari
yaratangiye ibiganiro n’abategura MTN Iwacu Muzika Festival, yakomeje no
kugirana ibiganiro n’abari gutegura ibitaramo byo muri Amerika, maze nyuma yo
kubona Visa ahitamo kubyitabira.
Kevin Kade yasezeye mu bitaramo bya MTN
Iwacu Muzika Festival
Kevin yahisemo kwitabira Rwanda Convention
USA izabera muri Amerika, ku wa 4-6 Nyakanga 2026
Mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival,
Kevin Kade yari gukuramo arenga Miliyoni 20 Frw