Kevin Kade yasezeye muri MTN Iwacu Muzika Festival yari gukuramo akayabo

Imyidagaduro - 22/06/2025 12:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Kevin Kade yasezeye muri MTN Iwacu Muzika Festival yari gukuramo akayabo

Umuhanzi Ngabo Richard uzwi cyane nka Kevin Kade yamaze kwikura mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, aho yari ategerejweho kuririmba mu byumweru birindwi bikurikirana, bitegura gutangira muri Nyakanga.

Amakuru yizewe InyaRwanda yabonye yemeza ko ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki 21 Kamena 2025, ubuyobozi bureberera inyungu za Kevin Kade bwandikiye East African Promoters (EAP), bategura ibi bitaramo, bubamenyesha ko batakibashije kubyitabira, bitewe n’ibikorwa bihutirwa byatangiye gutegurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kade yari amaze kwemezwa nk’umwe mu bahanzi bazaririmba muri Rwanda Convention USA izabera muri Amerika ku itariki ya 5 Nyakanga 2025, umunsi uhura n’itangira rya MTN Iwacu Muzika Festival i Musanze. Bivuze ko kwitabira kimwe byamusabaga kwitaza ikindi.

Nubwo yari yasinye amasezerano y’ibanze yo kwitabira MTN Iwacu Muzika Festival, Kevin Kade yari atarahabwa kontaro ya burundu. Bivugwa ko muri ibi bitaramo birindwi yagombaga kuririmbamo, yari gutombora agatubutse ka Miliyoni zirenga 20 Frw.

Gusa andi makuru avuga ko muri Rwanda Convention USA ashobora kuhabona arenga $10,000 (abarirwa muri Miliyoni 13 Frw) ku gikorwa kimwe gusa, kandi hari n’ibindi bitaramo akomeje kuganirwaho ku butaka bwa Amerika ashobora kwitabira mbere yo kugaruka i Kigali.

Ubuyobozi bwa EAP bwamenyeshejwe ibiri kuba mbere y’uko icyemezo cya nyuma gifatwa, aho aba bagize ikipe ya Kevin Kade basabye uruhushya rwihariye rwo kujya kuririmba muri Rwanda Convention USA, ariko basubizwa ko igihe cyose yahitamo kujya muri Amerika, bivuze ko avuye mu bitaramo byose bya MTN Iwacu Muzika Festival.

Mu masaha macye nyuma y’iyo baruwa yandikiwe EAP, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye itangazo rigaragaza ko Kevin Kade na Producer Element bongeye kwemezwa nk’abahanzi bazaririmba muri Rwanda Convention USA, nyuma yo guhabwa Visa ku wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025.

Bivugwa ko nubwo Kevin Kade yari yaratangiye ibiganiro n’abategura MTN Iwacu Muzika Festival, yakomeje no kugirana ibiganiro n’abari gutegura ibitaramo byo muri Amerika, maze nyuma yo kubona Visa ahitamo kubyitabira.


Kevin Kade yasezeye mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 

Kevin yahisemo kwitabira Rwanda Convention USA izabera muri Amerika, ku wa 4-6 Nyakanga 2026 

Mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, Kevin Kade yari gukuramo arenga Miliyoni 20 Frw



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...