Mu
kiganiro na InyaRwanda, Kevin Kade yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya “Ndi Ready”
yamutwaye arenga 30,000,000Frw, akaba yarayikoreye mu gihugu cya Namibia.
Aya
mafaranga angana n’ayo Prophete Joshua aheruka kuvuga ko yashoyemo Kevin Kade
ndetse avuga ko agiye kwinjira ku isoko ry’umuziki kandi ko abantu bagiye
kumwumva.
Nyuma
y’aho, Kevin Kade yamwamaganiye kure avuga ko nta mafaranga yigeze amushoramo
ahubwo ashaka kumwubakiraho izina abeshyabeshya ko yamuhaye amafaranga kugira
ngo akunde avugwe.
Ubwo
yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Kevin Kade yahishuriye InyaRwanda ko amafaranga
yakoreshejwe muri iyi ndirimbo yayahawe n’uwitwa Ntare Jimmy n’aho ibya Prophete
ari ibinyoma.
Yagize
ati: “Ibya Prophete urabizi ko ari ibinyoma. Umuntu wampaye amafaranga ni Ntare
Jimmy naho Joshua we aba atwika.”
Si
ubwa mbere Jimmy Muyumbu ashyize itafari ku muziki wa Kevin Kade kuko mu minsi
ishize yamufashije guhura na The Ben bagakorana indirimbo bahuriyemo na Element
bise ‘Sikosa’ iyi na yo akaba yarayitanzeho arenga miliyoni 30 Frw.
Asobanura
aho izo miliyoni zose zagiye, Kevin Kade yavuze ko ari indirimbo yitondeye mu
kuyikora ndetse ayikorera ahantu hatandukanye n’aho abandi bajya bakorera
indirimbo zabo.
Ati: “Ufashe amafaranga ya audio, ukongeraho amafaranga twakoresheje tujya muri
Namibia, abo twakoresheje mu mashusho, usanga ahubwo n’izo miliyoni zishobora
kurenga.”
Kevin Kade ashyize hanze iyi ndirimbo “Ndi ready” nyuma ya Nyiragongo zose yakorewe na Element.

Jimmy yagize uruhare rukomeye mu guhuza The Ben, Element na Kade bagakorana indirimbo "Sikosa"

Kevin Kade yashyize hanze indirimbo "Ndi ready" yamutwaye arenga miliyoni 30Frw
REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDI READY' YA KEVIN KADE
