Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe, uwo kuramya no guhimbaza Imana ndetse
n'abakora umuziki gakondo bose bakoze mu nganzo.
Muri izi, harimo indirimbo imaze iminsi ivugisha
abantu benshi mu mihanda, yahuje abarimo Richard Kevin Ngabo [Kevin Kade],
Mugisha Benjamin [The Ben] na Fred Mugisha Robinson [Element Eleeeh], indirimbo
bise ‘Sikosa’ kuri ubu yamaze kugera ku isoko.
Iyi
ndirimbo ikaba igiye hanze yaragizwemo uruhare n’abantu benshi duhereye mu
kuyandika yanditswe na Junior Rumaga, Kenny K Shot na Diez Dola. Amashusho yayo
atunganywa na Gad mu gihe imbyino zayobowe na Titi Brown.
Indi ndirimbo igaragara
kuri uru rutonde, ni iyitwa ‘No One’ yahuje umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, Rusanganwa
Norbert [Kenny Sol] na DJ Neptunez nyuma y’igihe baziranye
Mu kiganiro cyihariye na
InyaRwanda, Kenny Sol yagarutse ku ndirimbo ‘No One’ umuntu yavuga ko ari iya
mbere akoze kuva yagera muri 1:55AM, yakoranye na DJ Neptunez.
Ati: “Indirimbo yakiriwe
neza cyane narimaze iminsi ntashyira hanze ibikorwa ariko ubu akazi katangiye."
Ku rutonde rw’uyu munsi
kandi, hagaragaraho indirimbo ‘Ndotsa’ yahuje abahanzi batatu bakomeye mu
muziki nyarwanda aribo; Uncle Austin, Dj Pius na Platini P.
Umuhanzi
akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh wamenyekanye nka Uncle Austin, yatangarije
InyaRwanda ko indirimbo “Ndotsa " yahuriyemo na Dj Pius na Platini P
bayitekerejeho ubwo bari mu bikorwa byo kuririmba mu kwamamaza Abakandida Depite
b’umuryango FPR-Inkotanyi.
Ni ubwa mbere aba bombi
bahuriye mu ndirimbo imwe. Ariko kandi bombi bamaze imyaka irenga 10 mu muziki
bibaha ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora indirimbo batekereza ku kuntu abafana
n’abakunzi b’umuziki bazayakira muri rusange.
Iri ku muyoboro wa
Youtube wa Dj Pius kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024. Ni nyuma
y’uko uyu muhanzi amaze iminsi mu bitaramo byageze mu bihugu bitandukanye cyane
cyane byo mu Burayi n’ahandi, agamije kwagura imbago z’umuziki we.
Mu bahanzi b’indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana bakoze mu nganzo muri iki cyumweru, harimo abana
bato nka Giramata na Akaliza wasubiyemo indirimbo ‘Zaburi Yanjye’ ya Ben na
Chance ku bw’urukundo akunda iri tsinda, Emmy Vox n’abandi benshi bahuriye mu
ndirimbo yitwa ‘Kubera Imana’ imaze iminsi ifasha imitima ya benshi.
Dore urutonde
rw’indirimbo 10 InyaRwanda yaguhitiyemo zakwinjiza neza muri weekend:
1. Sikosa
- Kevin Kade, The Ben ft Element EleéeH
2.
No One – Kenny Sol ft DJ Neptune
3.
Ndota – Deejay Pius, Platini P ft Uncle
Austin
4.
Ndakwepa – Danny Vumbi
5.
Mon Bebe – Marina
6.
I’m Free – Alpha Rwirangira
7. Kubera
Imana - Emmy Vox, Peace hozy,
Hirwa, Richard keen, Yves, Ella, Bidandi
8.
Thank you Jesus – Mimi Martine ft Emmy Vox
9.
Uramvura – Giramata
10. Zaburi Yanjye Cover - Akaliza Shimwa Gaëlla