Kevin Kade, Kenny Sol, Marina na DJ Pius mu bakugeneye indirimbo nshya za weekend – VIDEO

Imyidagaduro - 24/08/2024 10:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Kevin Kade, Kenny Sol, Marina na DJ Pius mu bakugeneye indirimbo nshya za weekend – VIDEO

Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe, uwo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n'abakora umuziki gakondo bose bakoze mu nganzo.

Muri izi, harimo indirimbo imaze iminsi ivugisha abantu benshi mu mihanda, yahuje abarimo Richard Kevin Ngabo [Kevin Kade], Mugisha Benjamin [The Ben] na Fred Mugisha Robinson [Element Eleeeh], indirimbo bise ‘Sikosa’ kuri ubu yamaze kugera ku isoko.

Iyi ndirimbo ikaba igiye hanze yaragizwemo uruhare n’abantu benshi duhereye mu kuyandika yanditswe na Junior Rumaga, Kenny K Shot na Diez Dola. Amashusho yayo atunganywa na Gad mu gihe imbyino zayobowe na Titi Brown.

Indi ndirimbo igaragara kuri uru rutonde, ni iyitwa ‘No One’ yahuje umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] na DJ Neptunez nyuma y’igihe baziranye

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Kenny Sol yagarutse ku ndirimbo ‘No One’ umuntu yavuga ko ari iya mbere akoze kuva yagera muri 1:55AM, yakoranye na DJ Neptunez.

Ati: “Indirimbo yakiriwe neza cyane narimaze iminsi ntashyira hanze ibikorwa ariko ubu akazi katangiye."

Ku rutonde rw’uyu munsi kandi, hagaragaraho indirimbo ‘Ndotsa’ yahuje abahanzi batatu bakomeye mu muziki nyarwanda aribo; Uncle Austin, Dj Pius na Platini P.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh wamenyekanye nka Uncle Austin, yatangarije InyaRwanda ko indirimbo “Ndotsa " yahuriyemo na Dj Pius na Platini P bayitekerejeho ubwo bari mu bikorwa byo kuririmba mu kwamamaza Abakandida Depite b’umuryango FPR-Inkotanyi.

Ni ubwa mbere aba bombi bahuriye mu ndirimbo imwe. Ariko kandi bombi bamaze imyaka irenga 10 mu muziki bibaha ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora indirimbo batekereza ku kuntu abafana n’abakunzi b’umuziki bazayakira muri rusange.

Iri ku muyoboro wa Youtube wa Dj Pius kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024. Ni nyuma y’uko uyu muhanzi amaze iminsi mu bitaramo byageze mu bihugu bitandukanye cyane cyane byo mu Burayi n’ahandi, agamije kwagura imbago z’umuziki we.

Mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakoze mu nganzo muri iki cyumweru, harimo abana bato nka Giramata na Akaliza wasubiyemo indirimbo ‘Zaburi Yanjye’ ya Ben na Chance ku bw’urukundo akunda iri tsinda, Emmy Vox n’abandi benshi bahuriye mu ndirimbo yitwa ‘Kubera Imana’ imaze iminsi ifasha imitima ya benshi.

Dore urutonde rw’indirimbo 10 InyaRwanda yaguhitiyemo zakwinjiza neza muri weekend:

1.     Sikosa - Kevin Kade, The Ben ft Element EleéeH

">

2.     No One – Kenny Sol ft DJ Neptune

">

3.     Ndota – Deejay Pius, Platini P ft Uncle Austin

">

4.     Ndakwepa – Danny Vumbi

">

5.     Mon Bebe – Marina

">

6.     I’m Free – Alpha Rwirangira

">

7.  Kubera Imana -  Emmy Vox, Peace hozy, Hirwa, Richard keen, Yves, Ella, Bidandi 

">

8.     Thank you Jesus – Mimi Martine ft Emmy Vox

">

9.     Uramvura – Giramata

">

10. Zaburi Yanjye Cover - Akaliza Shimwa Gaëlla

">
  


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...